• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Thursday, October 29, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

MRDP-Twirwaneho Yafashe Rwitsankuku, Maze FARDC n’Ingabo z’u Burundi Zikizwa n’Amaguru Karahava

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
July 2, 2026
in Conflict & Security
0
MRDP-Twirwaneho Yafashe Rwitsankuku, Maze FARDC n’Ingabo z’u Burundi Zikizwa n’Amaguru Karahava
93
SHARES
2.3k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

MRDP-Twirwaneho Yafashe Rwitsankuku, Maze FARDC n’Ingabo z’u Burundi Zikizwa n’Amaguru Karahava

Mu mirwano ikomeje kuvugwa mu bice bya teritwari ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, umutwe wa MRDP-Twirwaneho bivugwa ko ukomeje kwagura ibice ugenzura. Amakuru aturuka ku mirongo y’imbere muri uyu mutwe avuga ko wafashe ibice bikomeye birimo Rwitsankuku, ahavugwa ibirindiro bikomeye by’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’abafatanyabikorwa bazo barimo ingabo z’u Burundi, Wazalendo ndetse na FDLR.

Amakuru yatangajwe na PC Mavugo, umwe mu basirikare ba MRDP-Twirwaneho, abinyujije ku rubuga rwa X (Twitter), avuga ko ingabo ziyobowe na Gen. Charles Sematama zimaze kwigarurira ibice byinshi by’ingenzi, birimo na Rwitsankuku, aho bivugwa ko ubu yamaze kugwa mu maboko y’uyu mutwe.

Mu butumwa bwe yagize ati: “Ingabo ziyobowe na Gen Charles Sematama zimaze kwigarurira ama localite menshi, aka kanya Rwitsankuku iraganzurwa na MRDP-Twirwaneho.”

Ibi bibaye mu gihe cy’imirwano ikomeye yabereye mu bice bya Ngezi ndetse n’ahandi hegeranye na Rwitsankuku, aho bivugwa ko MRDP-Twirwaneho yakomeje gusunika ingabo za Leta n’imitwe iyifasha, bikarangira ifashe ibice bitandukanye by’ingenzi.

Andi makuru akomeza avuga ko uyu mutwe ku munsi w’ejo wafashe Mikenke na Bilalombili, nyuma y’imirwano ikaze yabahuje n’ingabo za FARDC, ingabo z’u Burundi, Wazalendo na FDLR.

Nyuma y’ifatwa rya Rwitsankuku, amakuru aturuka muri ako gace avuga ko bamwe mu basirikare bari mu birindiro bahungiye mu mashyamba, abandi berekeza ahazwi nka Point Zero, mu gihe abandi bivugwa ko bakomeje inzira igana mu Bibogobogo berekeza mu gace ka Baraka.

Nubwo hakomeje gutangazwa amakuru atandukanye aturuka mu mpande zitandukanye, kugeza ubu nta tangazo rya Leta cyangwa iry’Igisirikare cya FARDC riratangaza ku mugaragaro uko ibintu byifashe nyuma y’iyi mirwano iremereye.

Icyakora, amakuru akomeje guturuka muri aka gace ka Fizi agaragaza ko umutekano ukomeje kuba muke, mu gihe hakomeje gutinya ko imirwano ishobora gukwira no mu bindi bice bitandukanye.

Tags: MRDP-TWIRWANEHORwitsankuku

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?