• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Wednesday, October 28, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 30, genocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda, perezida Paul Kagame yavuze ko Abanyarwanda batozongera kwicwa ukundi.

minebwenews by minebwenews
April 7, 2024
in Regional Politics
0
Mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 30, genocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda, perezida Paul Kagame yavuze ko Abanyarwanda batozongera kwicwa ukundi.
60
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda ku Isi yose, bifatanije n’u Rwanda mu muhango wo kw’ibuka ku nshuro ya 30 genocide yakorewe Abatutsi.

Ni umuhango witabiriwe n’abakuru b’ibihugu n’aba Guverinoma baturutse mu bice bitandukanye byo ku isi.

Nk’uko bigaragara ku mashusho uyu muhango wabimburiwe n’igikorwa cyo gushira indabo ku rwibutso rwa genocide rwa Kigali ruri ahitwa ku Gisozi ruruhukiyemo imibiri ibihumbi 259 ya kuwe mu turere twa Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge.

Uyu muhango wabereye muri Bk Arena. Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, yavuze ko Abanyarwanda batozongera kwicwa.

Kagame yabanje gushimira inshuti z’u Rwanda zaje kwifanya n’Abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 30.

Ati: “Umusingi wa byose ni ubumwe. Twishimiye ko inshuti zacu ziri kumwe natwe, zavuye mu bice bitandukanye by’isi . Twishimiye kuba mwifatanyije natwe kuri uyu munsi uremereye. Umusanzu mwatanze mu kwiyubuka ku Rwanda ni munini cyane ndetse wadufashije kugera aho turi uyu munsi.”

Kagame yagaragaje ko kwibuka ari ingenzi ku Banyarwanda ndetse bizahoraho no mu gihe abandi batabigira ibyabo.

Perezida Paul Kagame yashimiye abarokotse Genocide yakorewe Abatutsi bemeye gusigasira ubumwe n’ubwiyunge mu buryo bwari bugoye.

Ati: “Ku barokotse bari muri twe, tubabereyemo umwenda. Twabasabye gukora ibishoboka, mukikorera umutwaro w’u bumwe n’ubwiyunge ku bitugu byanyu, kandi mwakomeje kubikora gutyo mukora ibigoranye kunyungu z’igihugu cyacu buri munsi kandi turabashimira.”

Yanavuze ko kuri ubu ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa hirya nohino ku isi, bugamije kugarura amahoro.

Avuga kandi ko Abanyarwanda baciye mu mateka akomeye, ko bitazigera bibaho ko Abanyarwanda basigwa ngo bicwe.

Yagize ati: “Ni igihugu cya miliyoni 14, ziteguye guhangana n’ikintu cyose cyashaka gusubiza abagituye inyuma. Abantu bacu ntibazigera narimwe gutabwa ngo bicwe ukundi.”

Yavuze ko ibyo u Rwanda rwanyuzemo byatumye rurushaho gukomera.

Ati: “Twasize ubwoba bwose, buri cyose cyaza cyatumye turushaho gukomera.”

Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda yakomeje avuga ko genocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda yagakwiye kuba yarasize isomo ku Isi.

Tariki ya 07/04, yaburi mwaka ni umunsi mpuzamahanga ngaruka mwaka Isi yose yibukaho genocide yakorewe Abatutsi.

Mu ibarura ryakozwe na minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu mu 2000 rikamara imyaka ibiri (2000-2002), ryagaragaje ko Abatutsi 1.074.017 bishwe mu gihe cy’iminsi 100 kuva mukwezi kwa Kane kugera mukwezi kwa karindwi.

         MCN.
Tags: AbatutsiKwibuka ku nshuro ya 30Ntibazongera kwicwa ukundiRwanda

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?