• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Wednesday, June 10, 2026
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Mwenga: Indege yagabye igitero ku ngabo z’u Burundi n’iza FARDC irazihungabanya

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
April 26, 2026
in Conflict & Security
0
Mwenga: Indege yagabye igitero ku ngabo z’u Burundi n’iza FARDC irazihungabanya
79
SHARES
2k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Mwenga: Indege yagabye igitero ku ngabo z’u Burundi n’iza FARDC irazihungabanya

You might also like

U Busuwisi Bugiye Kwakira Indi Nshuro y’Ibiganiro Hagati ya Kinshasa na AFC/M23 Mu Gihe Agahenge Katarubahirizwa ku Rugamba

Les Déclarations des FARDC sur les Combats en Cours à Minembwe Contredites par les Informations Provenant du Front

Ibyatangajwe na FARDC ku Ntambara iri Kubera mu Minembwe Byavugurujwe n’Amakuru Ava ku Rugamba

Amakuru aturuka mu misozi miremire y’i Mulenge, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aravuga ko ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 25/04/2026, habaye igikorwa kidasanzwe cy’umutekano, aho indege itaramenyekana aho yaturutse yagabye igitero ku ngabo z’u Burundi n’iza FARDC zari mu gace ka Point Zéro.

Aka gace ka Point Zéro gaherereye mu burasirazuba bwa centre ya Minembwe, muri teritwari ya Mwenga, kamaze igihe kavugwamo ibikorwa by’intambara n’imirwano ihanganishije impande zitandukanye ziri mu makimbirane yo muri ako karere.

Amakuru yatanzwe n’umuturage utuye muri ako gace, waganiriye na Minembwe Capital News, avuga ko iyo ndege yagaragaye mu kirere cya Fizi mu masaha ya nimugoroba, mbere yo gutangira kurasa ibisasu bikomeye byibasiye ibirindiro by’ingabo zari kuri Point Zéro. Uyu muturage yagize ati: “Ejo nimugoroba, ahagana saa kenda, twabonye indege itazwi igaragara mu kirere cya teritwari ya Fizi, nyuma itangira kurasa bikomeye aho ingabo z’u Burundi n’iza FARDC zari ziri. Byari ibintu bikomeye byateye ubwoba bwinshi.”

Nubwo amakuru y’ibanze ataremezwa n’inzego za gisirikare cyangwa ubuyobozi bw’Intara, biravugwa ko icyo gitero cyateje igihunga gikomeye mu basirikare b’u Burundi n’aba FARDC. Gusa kugeza ubu, ntiharamenyekana umubare w’abasirikare bahasize ubuzima; amakuru ariho agaragaza ko abenshi bahise bahungira mu bihuru, basiga ibirindiro byabo.

Iyi ndege itaramenyekana inkomoko yayo, mu minsi mike ishize, nabwo yahagabye igitero nk’iki. Icyo gihe byatangajwe ko abasirikare b’u Burundi n’aba FARDC bahise bahungira mu bindi bice, ndetse hakavugwa ko ibirindiro byabo byo kuri Point Zéro byasenyutse, nubwo nyuma bongeye kubakwa.

Ababikurikiranira hafi bavuga ko ikoreshwa ry’indege mu bitero nk’ibi rishobora kugaragaza izamuka ry’urwego rw’intambara iri kubera muri Kivu y’Amajyepfo, aho imirwano ishobora kuba iri gufata indi ntera irimo ikoreshwa ry’ikoranabuhanga rihambaye kurushaho.

Kugeza ubu, nta tangazo rirambuye riratangazwa n’ubuyobozi bwa FARDC cyangwa ubwa Leta y’u Burundi ku byabereye kuri Point Zéro.

Tags: IndegePoint Zero
Share32Tweet20Send
Bahanda Bruce

Bahanda Bruce

Recommended For You

U Busuwisi Bugiye Kwakira Indi Nshuro y’Ibiganiro Hagati ya Kinshasa na AFC/M23 Mu Gihe Agahenge Katarubahirizwa ku Rugamba

by Bahanda Bruce
June 10, 2026
0
U Busuwisi Bugiye Kwakira Indi Nshuro y’Ibiganiro Hagati ya Kinshasa na AFC/M23 Mu Gihe Agahenge Katarubahirizwa ku Rugamba

U Busuwisi Bugiye Kwakira Indi Nshuro y’Ibiganiro Hagati ya Kinshasa na AFC/M23 Mu Gihe Agahenge Katarubahirizwa ku Rugamba Mu gihe ibikorwa by’intambara bikomeje gufata indi ntera mu Burasirazuba...

Read moreDetails

Les Déclarations des FARDC sur les Combats en Cours à Minembwe Contredites par les Informations Provenant du Front

by Bahanda Bruce
June 10, 2026
0
Les Déclarations des FARDC sur les Combats en Cours à Minembwe Contredites par les Informations Provenant du Front

Les Déclarations des FARDC sur les Combats en Cours à Minembwe Contredites par les Informations Provenant du Front Alors que les Forces Armées de la République Démocratique du...

Read moreDetails

Ibyatangajwe na FARDC ku Ntambara iri Kubera mu Minembwe Byavugurujwe n’Amakuru Ava ku Rugamba

by Bahanda Bruce
June 10, 2026
0
Ibyatangajwe na FARDC ku Ntambara iri Kubera mu Minembwe Byavugurujwe n’Amakuru Ava ku Rugamba

Ibyatangajwe na FARDC ku Ntambara iri Kubera mu Minembwe Byavugurujwe n’Amakuru Ava ku Rugamba Mu gihe Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) cyatangaje ko cyongeye kwigarurira...

Read moreDetails

LE COLONEL MAYELE RETROUVÉ VIVANT APRÈS UNE TENTATIVE PRÉSUMÉE DE SUICIDE, MAIS DANS UN ÉTAT CRITIQUE

by Bahanda Bruce
June 10, 2026
0
LE COLONEL MAYELE RETROUVÉ VIVANT APRÈS UNE TENTATIVE PRÉSUMÉE DE SUICIDE, MAIS DANS UN ÉTAT CRITIQUE

LE COLONEL MAYELE RETROUVÉ VIVANT APRÈS UNE TENTATIVE PRÉSUMÉE DE SUICIDE, MAIS DANS UN ÉTAT CRITIQUE Alors que des informations diffusées mardi annonçaient le décès du colonel Mayele,...

Read moreDetails

COL. MAYELE NYUMA YO KUGERAGEZA KWIYICA BASANZE AGIHUMEKA NUBWO AREMBYE

by Bahanda Bruce
June 10, 2026
0
COL. MAYELE NYUMA YO KUGERAGEZA KWIYICA BASANZE AGIHUMEKA NUBWO AREMBYE

COL. MAYELE NYUMA YO KUGERAGEZA KWIYICA BASANZE AGIHUMEKA NUBWO AREMBYE Mu gihe amakuru yatangajwe ku wa Kabiri yavugaga ko Colonel Mayele, uzwi cyane ku izina rya Makelele, yitabye...

Read moreDetails
Next Post
U Bubiligi Bwateye Utwatsi Ibirego byo Guha u Burundi Intwaro Zigamije Gutera u Rwanda

U Bubiligi Bwateye Utwatsi Ibirego byo Guha u Burundi Intwaro Zigamije Gutera u Rwanda

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage AFC/m23 America Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Drone Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kagame Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Ndayishimiye Rdc Rwanda SADC Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

Manage Cookie Consent
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes. The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.
  • Manage options
  • Manage services
  • Manage {vendor_count} vendors
  • Read more about these purposes
View preferences
  • {title}
  • {title}
  • {title}
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?