• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Thursday, September 10, 2026
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
  • Login
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Religion

Pasitori Kavoma: “Intambara iri kubera muri RDC ni iya nyuma,” Yanavuze Igihe Kigiye Gukurikira mu Mateka y’Akarere

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
July 14, 2026
in Religion
0
Pasitori Kavoma Yatanze Ubuhanuzi Bukomeye, Agaragaza Ibyo Avuga Ko Bigiye Kuba muri RDC
86
SHARES
2.1k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Pasitori Kavoma: “Intambara iri kubera muri RDC ni iya nyuma,” Yanavuze Igihe Kigiye Gukurikira mu Mateka y’Akarere

MINEMBWE CAPITAL NEWS (MCN)

READ ALSO

Abacengenzi mu miryango: Inyigisho z’Umushumba Gedeon Kayoni mu giterane cy’abamama

Abanyamulenge Bakiriye Inkuru y’Akababaro: Umusaza Simoni Sebaganwa, Umuhanuzi Wubahwaga, Yitabye Imana

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na Minembwe Capital News (MCN) ku mugoroba wo ku wa Mbere, tariki ya 13/07/2026, Pasitori Kavoma Sadoki yatangaje ubutumwa yavuze ko yakiriye buvuye ku Mana. Yavuze ko intambara iri kubera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), by’umwihariko mu ntara za Kivu y’Amajyepfo na Kivu y’Amajyaruguru, ari yo yise “intambara ya nyuma”, asobanura ko nyuma yayo hazakurikiraho impinduka zikomeye mu mateka y’akarere.

Aya magambo aje mu gihe uburasirazuba bwa RDC bukomeje kurangwa n’intambara zimaze imyaka myinshi, umutekano muke, iyimurwa ry’abaturage ndetse n’ibibazo bikomeye by’ubutabazi.

Kugira ngo umuntu yumve uburemere bw’aya magambo, ni ngombwa gusubiza amaso inyuma ku mateka y’intambara zimaze imyaka irenga mirongo itatu zibasiye RDC.

Intambara ya mbere yatangiye mu mwaka wa 1996, ubwo umutwe wa Alliance des Forces Démocratiques pour la Libération du Congo (AFDL) wari uyobowe na Laurent-Désiré Kabila watangizaga urugamba rwo guhirika ubutegetsi bwa Perezida Mobutu Sese Seko. Iyo ntambara yarangiye mu mwaka wa 1997, AFDL ifashe umujyi wa Kinshasa, Mobutu arahunga, nyuma aza kwitaba Imana azize uburwayi.

Nyuma y’umwaka umwe gusa, mu 1998, hadutse indi ntambara ikomeye yiswe iy’umutwe wa Rassemblement Congolais pour la Démocratie (RCD), yaje gukurura ibihugu byinshi byo mu karere, iba imwe mu ntambara zikomeye Afurika yigeze ibona.

Mu myaka yakurikiyeho hakomeje kuvuka imitwe myinshi yitwaje intwaro, harimo FDLR (wahoze witwa ALiR), imitwe itandukanye ya Mai-Mai, irimo Mai-Mai, CNDP n’indi, ibintu byatumye uburasirazuba bwa Congo bukomeza kuba isibaniro ry’intambara kugeza n’uyu munsi.

Ku birebana n’akarere ka Minembwe n’Abanyamulenge, kuva mu mwaka wa 2017 hatangiye icyiciro gishya cy’imirwano cyagize ingaruka zikomeye ku baturage. Pasitori Kavoma yavuze ko ari iyi ntambara ari yo agezeho mu buhanuzi bwe, akemeza ko igeze ku rwego rwa nyuma.

Mu kiganiro na MCN, Pasitori Kavoma Sadoki yagize ati:

«”Tugiye kurwana intambara ya nyuma. Ni yo izafungura igihe gishya cyo kwikukira kw’ama-regions.”»

Yakomeje avuga ko, uko abyumva mu buhanuzi bwe, iyi ntambara izaba ari iya nyuma mbere y’uko haza igihe cy’amahoro n’ubwiyunge.

Yongeyeho ko nyuma y’iyi ntambara, abantu bazajya bayumva mu mateka, nk’uko muri iki gihe hibukwa intambara zabaye mu bihe byashize.

Yagize ati:

«”Ahasigaye iyi ntambara tuzajya tuyumva aho igeze mu makuru no mu mateka, twibuke ko natwe twigeze kuba muri ibyo bihe bikomeye.”»

Pasitori Kavoma kandi yavuze ko, nk’uko abyizera mu buhanuzi bwe, ari muri iyi ntambara Abanyamulenge bazabona ibikoresho byinshi bya gisirikare bigezweho, ndetse n’ibindi bikoresho byifashisha ikoranabuhanga.

Yagize ati:

«”Ni na cyo gihe cyo kuduhesha ibikoresho bikomeye bya gisirikare kandi byinshi, tuzakoresha igihe kirekire iwacu i Mulenge.”»

Yakomeje avuga ko, uretse kubona ibyo bikoresho, bazanahabwa ubumenyi n’ubushobozi bwo kubikoresha neza.

Mu gusoza ikiganiro cye, Pasitori Kavoma Sadoki yavuze ko yizera ko nyuma y’iyi ntambara hazakurikiraho igihe cyo kongera kubaka ibyasenyutse, abaturage bagasubira iwabo, ndetse n’abasirikare bakagira imibereho myiza.

Yagize ati:

«”Turarwana iya nyuma maze turuhuke igihe gito, imihana yongere yubakwe, abantu batahe iwabo, abasirikare bahembwe neza babeho neza. Buri wese azifuza kuba umusirikare.”»

Yakomeje asobanura ko, mu byo yemera ko Imana yamweretse, umwuga wa gisirikare uzongera guhabwa icyubahiro, abasirikare bakazajya bahabwa agaciro n’imishahara myiza.

Aya magambo ya Pasitori Kavoma Sadoki ni ubwa mbere ayatangaje muri ubu buryo. Mu butumwa bwe bwabanje yakundaga kuvuga ko intambara zizakurikirwa n’ibihe by’amahoro by’igihe gito. Kuri iyi nshuro, we avuga ko intambara iri kuba ubu ari yo ya nyuma mbere y’igihe gishya.

Iyi nkuru itangaza ubuhanuzi bwatangajwe na Pasitori Kavoma Sadoki nk’uko yabubwiye Minembwe Capital News (MCN).

Tags: AbanyamulengeKavomaUbuhanuziUburasirazuba

Related Posts

Abacengenzi mu miryango: Inyigisho z’Umushumba Gedeon Kayoni mu giterane cy’abamama
Religion

Abacengenzi mu miryango: Inyigisho z’Umushumba Gedeon Kayoni mu giterane cy’abamama

September 6, 2026
Abanyamulenge Bakiriye Inkuru y’Akababaro: Umusaza Simoni Sebaganwa, Umuhanuzi Wubahwaga, Yitabye Imana
Religion

Abanyamulenge Bakiriye Inkuru y’Akababaro: Umusaza Simoni Sebaganwa, Umuhanuzi Wubahwaga, Yitabye Imana

September 2, 2026
ANTIKRISTO AZAVA MURI ISRAEL cyangwa AMERIKA? Ukuri kwa Bibiliya Kurimo Igisubizo Gitangaje
Religion

ANTIKRISTO AZAVA MURI ISRAEL cyangwa AMERIKA? Ukuri kwa Bibiliya Kurimo Igisubizo Gitangaje

August 31, 2026
Minembwe Capital News — Isesengura ry’Amateka, Imyemerere n’Ibihuha Bimaze Imyaka Bivugwa kuri “Illuminati”
Religion

Minembwe Capital News — Isesengura ry’Amateka, Imyemerere n’Ibihuha Bimaze Imyaka Bivugwa kuri “Illuminati”

August 27, 2026
“Kuva ku Bigishwa 12 Kugeza kuri Miliyari 2.3: Ibanga ry’Uko Ubukristo Bwafashe Isi, Amateka Yabwo n’Icyo Ibyo Bivuga ku Mana”
Religion

“Kuva ku Bigishwa 12 Kugeza kuri Miliyari 2.3: Ibanga ry’Uko Ubukristo Bwafashe Isi, Amateka Yabwo n’Icyo Ibyo Bivuga ku Mana”

August 16, 2026
Apostle Alice na Col. Cobra Bakomeje Urugendo rw’Ivugabutumwa muri Minembwe, Bageze mu Nsengero Zirenga 10: Menya Byinshi kuri Iyi Ziara n’Ubutumwa bw’Imana Buyikubiyemo
Religion

Apostle Alice na Col. Cobra Bakomeje Urugendo rw’Ivugabutumwa muri Minembwe, Bageze mu Nsengero Zirenga 10: Menya Byinshi kuri Iyi Ziara n’Ubutumwa bw’Imana Buyikubiyemo

August 12, 2026
Next Post
Ubutumwa Bwihariye bwa Tshisekedi Bwagejejwe kuri Perezida Museveni: Kinshasa Irimo Gushaka Iki muri Uganda?

Ubutumwa Bwihariye bwa Tshisekedi Bwagejejwe kuri Perezida Museveni: Kinshasa Irimo Gushaka Iki muri Uganda?

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News

RECENT POSTS

  • Fizi mu mirwano ikomeye: Mulima, Nguli na Kananda bivugwamo impinduka zikomeye ku rugamba
  • Buhimba–Mahanga yongeye kuba isibaniro: Impande zombi zihatanira kugenzura inzira y’ingenzi
  • Perezida Trump yatangaje igihe yizeye ko intambara ya Amerika na Iran izarangirira
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
Manage Cookie Consent
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes. The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.
  • Manage options
  • Manage services
  • Manage {vendor_count} vendors
  • Read more about these purposes
View preferences
  • {title}
  • {title}
  • {title}
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?