Perezida Tshisekedi Yasabye Abanye-Congo Gufatanya mu Kurwanya Ebola, Mu gihe Ibibazo by’Umutekano Bikomeje Guhangayikisha Uburasirazuba bwa RDC
Mu ijambo yagejeje ku baturage ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo yagaragaje ko kongera kwaduka kw’icyorezo cya Ebola cyo mu bwoko bwa Bundibugyo ari ikibazo gikomeye cy’ubuzima rusange gisaba ubufatanye bw’Abanye-Congo bose ndetse n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga.
Perezida yavuze ko iki cyorezo cyibasiye cyane uduce tw’ubuzima twa Rwampara, Mongwalu na Bunia, two mu Ntara ya Ituri. Yashimangiye ko Guverinoma yamaze gutegura gahunda yuzuye yo kugihashya, ifite ingengo y’imari ingana na miliyoni 319 z’amadolari ya Amerika. Yanavuze ko amafaranga ya mbere yo gutangiza ibikorwa by’ubutabazi yamaze kuboneka kugira ngo ingamba zo gukumira no kuvura zitangire bidatinze.
Mu butumwa bwe, Tshisekedi yasabye abaturage kwirinda amakuru ayobya, kubahiriza amabwiriza y’inzego z’ubuzima no gutanga amakuru ku muntu wese ugaragaje ibimenyetso bikekwa ko ari Ebola.
Yagize ati: “Ebola si ibihuha cyangwa igisebo. Ni ikibazo cyihutirwa cy’ubuzima gisaba inshingano za buri wese, ubufatanye n’ukuri.”
Yongeyeho ko intsinzi mu guhangana n’iki cyorezo izashingira ku cyizere abaturage bafitiye inzego z’ubuzima, imyitwarire myiza ndetse n’ubumwe bw’igihugu.
Nubwo Guverinoma ya Perezida Tshisekedi iri gushyira imbaraga n’amikoro menshi mu guhangana n’icyorezo cya Ebola, ikibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gikomeje kuba ingorabahizi. Intambara n’ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro biracyakomeje mu bice byinshi by’Intara za Ituri, Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo, ibintu bikomeje kugira ingaruka zikomeye ku buzima bw’abaturage.
Mu bice bya Minembwe n’ahandi hatuwe n’Abanyamulenge, abaturage bamwe bavuga ko umutekano ugikomeje kuba muke. Kugeza ubu, ingabo za FARDC zikomeje kugaba ibitero muri utwo duce, zifatanyije n’ingabo z’u Burundi ndetse n’imitwe ya Wazalendo na FDLR. Ayo makuru akomeje kuvugwa n’abaturage bavuga ko hari n’aho amatungo yabo akomeje kunyagwa n’izo ngabo, ibintu bavuga ko bibateye impungenge.
Abasesenguzi bavuga ko guhashya icyorezo cya Ebola no kugarura amahoro ari inshingano zisaba ubufatanye bw’impande zose, kuko umutekano muke ushobora kubangamira ibikorwa by’ubuvuzi no gutuma abaturage batabona serivisi z’ibanze.
Mu gihe Guverinoma ikomeje gushora miliyoni amagana z’amadolari mu rwego rw’ubuzima, amaso y’Abanye-Congo n’umuryango mpuzamahanga akomeje no kwitegereza uko ikibazo cy’umutekano mu burasirazuba bw’igihugu kizakemurwa, kuko abaturage bakomeje gusaba ko haboneka amahoro arambye n’umutekano usesuye.
Minembwe Capital News






