Senateri Muyumba Yashinje Ubutegetsi bwa Tshisekedi Gukoresha Intambara yo mu Burasirazuba Nk’Urwitwazo rwo Gukomeza Kwikubira Ubutegetsi
Uwahoze ari Senateri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Francine Muyumba, yongeye kwibasira bikomeye ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi, abushinja gukoresha ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bw’igihugu nk’intwaro ya politiki yo gukomeza kugundira ubutegetsi no gutesha agaciro inzego za demokarasi.
Ibi Muyumba yabigarutseho nyuma y’amagambo Perezida Tshisekedi yatangaje ku munsi w’ejo, avuga ko bigoye gutegura amatora mu gihe intara za Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo zigihanganye n’intambara, ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro ndetse n’umutekano muke ukomeje guhungabanya ubuzima bw’abaturage.
Aya magambo ya Tshisekedi yakomeje guteza impaka ndende mu banyapolitiki ba RDC, cyane cyane abatavuga rumwe n’ubutegetsi, bavuga ko hari impungenge ko ikibazo cy’umutekano gishobora kuzakoreshwa mu gusubika cyangwa guhindura gahunda z’inzego za politiki n’amatora.
Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X, Francine Muyumba yavuze ko ubutegetsi bwa UDPS buri gukoresha nkana ikibazo cy’umutekano kugira ngo bukomeze kugenzura igihugu burenze igihe giteganywa n’Itegeko Nshinga.
Yagize ati:
“Ugukomeza kubungabunga ikibazo cy’umutekano muke byabaye igikoresho cya politiki gifasha ubutegetsi bwa UDPS gushaka kwikubira ubutegetsi burenze manda ziteganywa n’Itegeko Nshinga.”
Iyi mvugo ya Muyumba isobanurwa na benshi nk’igikorwa cyo gushinja ubutegetsi bwa Kinshasa gushaka gutegura inzira ishobora gutuma Perezida Tshisekedi cyangwa ishyaka rye bakomeza kugira ijambo rikomeye ku butegetsi, kabone n’iyo manda zaba zirangiye.
Francine Muyumba yanashinje ubutegetsi bwa Kinshasa kwanga ibiganiro bya politiki byahuza impande zitandukanye z’Abanyekongo, ibintu avuga ko biri kurushaho guteza umwuka mubi wa politiki mu gihugu.
Nk’uko abivuga, ibiganiro byimbitse kandi bihuza impande zose ni byo byonyine bishobora gufasha RDC kubona amahoro arambye, kugarura icyizere hagati y’abanyapolitiki no gukemura ikibazo cy’umutekano kimaze imyaka myinshi cyugarije uburasirazuba bw’igihugu.
Yavuze ko gukomeza kwirengagiza ibiganiro nk’ibi bishobora guteza ingaruka zikomeye ku bumwe bw’igihugu no ku hazaza h’inzego za demokarasi muri RDC.
Mu butumwa bwe kandi, Muyumba yagaragaje impungenge ku ngaruka z’igihe kirekire zaterwa no gukomeza gukoresha ikibazo cy’intambara mu nyungu za politiki.
Yabajije ati:
“Ni nde uri gusobanukirwa uburemere bw’iyi myitwarire ishobora kurushaho guca intege igihugu, gutesha agaciro imibabaro y’abaturage no gushyira mu kaga ejo hazaza ha demokarasi muri RDC?”
Aya magambo aje mu gihe ikibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa RDC gikomeje gufata indi ntera. Mu duce twinshi twa Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo, imirwano hagati y’ingabo za Leta, ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) ndetse n’imitwe yitwara gisirikare ya Wazalendo ikomeje guteza impunzi, ubwicanyi n’ihungabana rikomeye mu baturage.
Kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka, impaka ku hazaza h’inzego za politiki muri RDC zakomeje kwiyongera, aho bamwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bavuga ko hari ibimenyetso byerekana ko ubutegetsi bushobora gukoresha ikibazo cy’umutekano nk’impamvu yo kongera kugundira ubutegetsi cyangwa kugabanya umuvuduko w’inzira ya demokarasi.
Ku rundi ruhande ariko, abashyigikiye Perezida Tshisekedi bavuga ko igihugu kidashobora gutegura amatora asesuye kandi yizewe mu gihe ibice bimwe bikiri mu ntambara, bityo ko gushyira imbere umutekano ari byo bikwiye mbere ya byose.
Icyakora, uko impaka zikomeje kwiyongera, ni na ko ikibazo cy’ejo hazaza ha politiki ya RDC gikomeje gutera impungenge abaturage n’abasesenguzi, cyane cyane ku birebana n’iyubahirizwa ry’Itegeko Nshinga, gahunda y’amatora ndetse n’uburyo igihugu kizabasha kuva mu bibazo by’umutekano bimaze imyaka myinshi.





