Tshisekedi Yarushijeho Gukaza Ibikorwa bya Dipolomasi mu Karere
MINEMBWE CAPITAL NEWS (MCN)
Mu gihe uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bukomeje kurangwa n’imirwano, Guverinoma iyobowe na Perezida Félix Tshisekedi ikomeje ibikorwa bya dipolomasi mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Afurika. Muri urwo rwego, Minisitiri ushinzwe Kwishyira hamwe kw’Akarere, Floribert Anzuluni, yagiriye uruzinduko i Gitega mu Burundi, aho yashyikirije Perezida Évariste Ndayishimiye ubutumwa bwihariye bwa Perezida Félix Tshisekedi.
Nk’uko Guverinoma ya RDC yabitangaje, ubwo butumwa bwibanze ku gushimangira umubano hagati ya RDC n’u Burundi, ndetse no kuganira ku bibazo by’umutekano bikomeje guhungabanya akarere k’Ibiyaga Bigari, by’umwihariko uburasirazuba bwa Congo.
Icyakora, bamwe mu basesenguzi ba politiki n’abakurikirana amakimbirane yo mu burasirazuba bwa RDC bavuga ko izi ngendo za dipolomasi zishobora no kuba zigamije kurushaho gushimangira ubufatanye bwa gisirikare n’ibihugu bifitanye umubano wa hafi na Kinshasa, aho gushyira imbere ibiganiro bya politiki n’imitwe irimo AFC/M23 na MRDP-Twirwaneho.
Abo basesenguzi bavuga ko, iyo impande zose zishyize imbaraga mu biganiro bya politiki no gushaka ibisubizo binyuze mu mishyikirano, byatanga amahirwe menshi yo kugabanya cyangwa guhagarika imirwano kurusha gukomeza gushakira inkunga ibikorwa bya gisirikare.
Ku rundi ruhande, Guverinoma ya Perezida Félix Tshisekedi ivuga ko ibikorwa bya dipolomasi biri mu rwego rwo gushimangira umutekano, kurengera ubusugire bw’igihugu no gushaka ubufatanye mpuzamahanga mu guhangana n’ibibazo by’umutekano.
Mbere yo kugera i Gitega, Floribert Anzuluni yari yabanje kugirira uruzinduko muri Uganda, aho yakiriwe na Perezida Yoweri Museveni, nyuma akomereza muri Togo, aho yagiranye ibiganiro na Perezida Faure Essozimna Gnassingbé, washyizweho n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe nk’umuhuza mu bibazo bireba akarere.
Izi ngendo zibaye mu gihe ibikorwa bya gisirikare bikomeje mu bice bitandukanye bya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo, n’ubwo ibiganiro byabereye i Washington na Doha byari byitezweho gutanga umusanzu mu gushaka amahoro arambye.
Muri rusange, impaka ku cyerekezo cya dipolomasi ya Kinshasa ziracyakomeje. Bamwe bayibona nk’inzira yo gushimangira ubufatanye mpuzamahanga, mu gihe abandi bavuga ko ibiganiro bya politiki hagati y’impande zirebwa n’amakimbirane ari byo byatanga amahirwe menshi yo kugera ku mahoro arambye.





