• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Thursday, September 24, 2026
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
  • Login
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

U Burundi Bwakajije Umutekano ku Mupaka w’u Rwanda, Ingabo n’Intwaro Ziremereye Byoherejweyo

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
December 15, 2025
in Regional Politics
0
Uburundi Bwiyemeje Kongera Imbaraga ku Mipaka, Impungenge z’Umutekano mu Karere Ziriyongera
79
SHARES
2k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

U Burundi Bwakajije Umutekano ku Mupaka w’u Rwanda, Ingabo n’Intwaro Ziremereye Byoherejweyo

U Burundi buri mu rugamba rwo gukaza ingamba z’umutekano ku mipaka yarwo, aho mu minsi ishize bwohereje abasirikare benshi n’intwaro ziremereye mu bice byegereye umupaka w’u Rwanda, cyane cyane mu majyaruguru y’igihugu. Ibi bikorwa bije mu gihe umwuka mubi ukomeje kwiyongera hagati ya Kigali na Gitega, bikaba byatumye abaturage n’abasesenguzi batangira gutinya ko umutekano w’akarere ushobora guhungabana bikomeye.

READ ALSO

RDC : Suminwa appelle à la mise en œuvre des accords de paix, alors que le débat sur les discussions avec l’AFC/M23 se poursuit

Nakivale: Child Returning from School Taken Away in a Vehicle, Later Found Dead

Aya makuru aje akurikira igitutu gikomeye Leta y’u Burundi iri kugirwaho, nyuma y’uko ihuriro rya AFC/M23/MRDP-Twirwaneho ryambuye ingabo z’u Burundi, iza Repubulika ya Demokarasi ya Congo, imitwe ya Wazalendo na FDLR, ibice byinshi byo mu Kibaya cya Rusizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Ibyo byahinduye isura y’umutekano mu karere, byongera impungenge z’intambara ishobora kwaguka ikarenga imbibi za RDC.

Imbere y’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano, Ambasaderi w’u Burundi, Zéphyrin Maniratanga, aherutse gushinja u Rwanda gushyigikira AFC/M23/MRDP-Twirwaneho, avuga ko u Burundi bushobora kwitegura guhangana n’icyo gihugu mu gihe byaba ngombwa. Aya magambo yakiriwe nk’ikimenyetso cy’uko umubano w’ibihugu byombi ugeze mu rwego ruhangayikishije.

Amakuru aturuka mu nzego z’umutekano avuga ko abasirikare benshi n’intwaro ziremereye byoherejwe cyane cyane muri Komini Busoni, mu Ntara ya Butanyerera, hafi y’umupaka wa Gasenyi–Nemba. Umwe mu bayobozi bakuru mu gisirikare cy’u Burundi yabwiye SOS Medias ko izi ntwaro zashyizweho hagamijwe “gukumira ikintu cyose cyava mu Rwanda,” amagambo yerekana uburyo ubuyobozi bw’igisirikare buri mu myiteguro ikomeye.

Muri Busoni kandi, hagiye hagaragara amakamyo ya Polisi atwara abasirikare ajyanwa mu bigo bitandukanye bya gisirikare, birimo icya 411 giherereye i Mutwenzi. Ibi byiyongera ku marondo akaze amaze iminsi akorwa mu bice byose byegereye umupaka, aho abapolisi n’urubyiruko rw’Imbonerakure rushamikiye ku ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi, bagaragara cyane cyane mu masaha y’ijoro.

Nubwo nta tangazo ryanditse ryategetse abaturage gutaha kare, nta wemerewe kugaragara mu muhanda nyuma ya Saa Mbiri z’ijoro. Umuturage wo mu gace ka Munzenze yagize ati: “Badutegeka gutaha kare mbere ya Saa Mbiri. Nta cyanditse, ariko twese tuzi ko ari amabwiriza agomba kubahirizwa.”

Ibi byatumye abaturage baturiye umupaka bagira ubwoba bukabije, bamwe bakavuga ko barara bambaye imyenda biteguye guhunga igihe cyose. “Turara twiteguye, kuko dufite impungenge ko isaha n’isaha amasasu ashobora kumvikana.”

Mu Ntara ya Bujumbura, cyane cyane mu gice cyahoze ari Cibitoke, umutekano na ho warushijeho gukazwa. Intwaro ziremereye zahashyizwe ni zo zarashe ibisasu byaguye muri santere ya Kamanyola, hafi y’umupaka wa Bugarama mu Rwanda. Ibyo bisasu byabaye intandaro yo gutuma AFC/M23/MRDP-Twirwaneho itangiza ibitero bikomeye byo gufata ibice byo mu Kibaya cya Rusizi, bikarangira bigera no ku mujyi wa Uvira ku nkengero z’Ikiyaga cya Tanganyika.

Amakuru yizewe akomeza avuga ko u Burundi bumaze igihe bugura intwaro nyinshi ziremereye n’indege zitagira abapilote (drones) z’intambara, bikagaragaza ko buri kwitegura intambara ikomeye. Zimwe muri izo ntwaro bivugwa ko zamaze gukoreshwa mu mirwano yo muri Kivu y’Amajyepfo.

Mu byumweru bibiri bishize kandi, mu kigo cya gisirikare cya Mukoni mu Ntara ya Buhumuza, hinjiye amakamyo arenga 30 ya rukururana yari apakiye intwaro ziremereye, zipakururwa mu gihe cy’iminsi itatu ikurikiranye. Ibi byose byakomeje kongera impungenge ku hazaza h’umutekano w’akarere k’Ibiyaga Bigari, aho amaso menshi y’isi akomeje kwerekeza.

Tags: Ingabo z'u BurundiU RwandaUmupaka

Related Posts

RDC : Suminwa appelle à la mise en œuvre des accords de paix, alors que le débat sur les discussions avec l’AFC/M23 se poursuit
Regional Politics

RDC : Suminwa appelle à la mise en œuvre des accords de paix, alors que le débat sur les discussions avec l’AFC/M23 se poursuit

September 24, 2026
Nakivale: Child Returning from School Taken Away in a Vehicle, Later Found Dead
Conflict & Security

Nakivale: Child Returning from School Taken Away in a Vehicle, Later Found Dead

September 24, 2026
U Rwanda n’u Bubiligi: Minisitiri Nduhungirehe Yavuze Icyo Bihagazeho, Anagaruka ku Mubano na Tanzania, u Burundi na RDC
Regional Politics

U Rwanda n’u Bubiligi: Minisitiri Nduhungirehe Yavuze Icyo Bihagazeho, Anagaruka ku Mubano na Tanzania, u Burundi na RDC

September 15, 2026
Bujumbura Mu Rujijo: Pasiteri Isidori Mbayahaga Ari Kubazwa n’Inzego z’Iperereza
Regional Politics

Bujumbura Mu Rujijo: Pasiteri Isidori Mbayahaga Ari Kubazwa n’Inzego z’Iperereza

September 14, 2026
Rwanda–Burundi: Amagambo Akomeye ya Nduhungirehe Asubiza Bizimana ku Kibazo cya FDLR
Regional Politics

Rwanda–Burundi: Amagambo Akomeye ya Nduhungirehe Asubiza Bizimana ku Kibazo cya FDLR

September 14, 2026
Following the Arrest of Three Pastors, Another Munyamulenge Arrested in Bujumbura
Regional Politics

Following the Arrest of Three Pastors, Another Munyamulenge Arrested in Bujumbura

September 12, 2026
Next Post
Fizi mu Muriro w’Intambara: Ingabo z’u Burundi na FARDC Zavugije Umuniginigi, Zihunga AFC/M23/Twirwaneho

Fizi mu Muriro w’Intambara: Ingabo z’u Burundi na FARDC Zavugije Umuniginigi, Zihunga AFC/M23/Twirwaneho

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News

RECENT POSTS

  • UVIRA: Amasasu menshi yumvikanye i Kalundu no ku Ndondo, amakuru atandukanye ku cyateye imirwano
  • RDC : Suminwa appelle à la mise en œuvre des accords de paix, alors que le débat sur les discussions avec l’AFC/M23 se poursuit
  • Perezida Tshisekedi akomeje kunengwa ku bibazo by’umutekano wa Minembwe — Rugeyo yasabye ibiganiro
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?