U Rwanda na RDC Byemeranyije Gahunda Nshya zo Kugenzura Ishyirwa mu Bikorwa ry’Amasezerano y’i Washington, Mu gihe Impaka kuri FDLR Zikomeje
Minembwe Capital News
U Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) byemeranyije guteza imbere gahunda ebyiri zigamije gukomeza gukurikirana no kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano y’Amahoro y’i Washington, mu gihe impande zombi zigikomeje kutumvikana ku buryo bwo gukemura ikibazo cy’umutwe wa FDLR.
Ibi byatangajwe nyuma y’inama ya gatandatu y’Urwego Ruhuriweho rushinzwe Guhuza Ibikorwa by’Umutekano, ruzwi nka Joint Security Coordination Mechanism (JSCM), yabereye i Genève mu Busuwisi ku itariki ya 12-13/08/2026.
Iyo nama yahuje intumwa z’u Rwanda na RDC, ndetse n’abahagarariye ibihugu n’imiryango mpuzamahanga bifasha mu biganiro by’amahoro, barimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Qatar, Togo nk’umuhuza w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), ndetse na Komisiyo y’AU.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara nyuma y’inama, impande zombi zavuze ko zumvikanye kuri gahunda ebyiri zigamije gushimangira uburyo bwo gukurikirana no kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano y’i Washington.
Gusa, nta bisobanuro birambuye byatanzwe ku bigize izo gahunda ebyiri.
U Rwanda na RDC kandi byasabye Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuzasuzuma izo gahunda no gutanga ibitekerezo byayo mu nama itaha ya JSCM.
Hemejwe kandi ko mu kwezi kwa Cumi 2026 hazaba inama y’impande eshatu, izaba igamije gutegura ibikorwa bizakurikiraho mu ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemeranyijweho.
FDLR ikomeje kuba ingingo ikomeye y’impaka
Mu nama yabereye i Genève, RDC yanagaragaje aho igeze muri gahunda yo gusenya umutwe wa FDLR no gufasha abarwanyi bawo kuva mu bikorwa by’intambara, bakagaruka mu buzima busanzwe.
Ikibazo cya FDLR ni kimwe mu ngingo zikomeye z’Amasezerano y’i Washington, kuko u Rwanda rumaze igihe ruvuga ko uyu mutwe ugizwe ahanini n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, kandi ko ukomeje guteza ikibazo cy’umutekano mu karere.
Ku rundi ruhande, RDC iherutse gutangaza ko yagiranye amasezerano na FDLR agamije gushyiraho uburyo bwo gusenya uwo mutwe no gusezerera abarwanyi bawo.
Icyakora, u Rwanda rwamaganye iyo nzira, rushimangira ko ikibazo cya FDLR kigomba gukemurwa hakurikijwe ibyo impande zombi ziyemeje mu Masezerano y’i Washington.
Inama itaha izabera i Genève
U Rwanda na RDC byemeranyije ko inama itaha ya JSCM izaba ku itariki ya 16-1709/2026, i Genève mu Busuwisi.
Iyo nama izibanda ku gukomeza gusuzuma aho ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemeranyijweho rigeze, ndetse no guhuza ibikorwa bigamije gushimangira umutekano n’amahoro arambye mu karere k’Ibiyaga Bigari.
Amasezerano y’i Washington
Amasezerano y’i Washington yashyizweho umukono ku itariki ya 27/06/2025 i Washington, D.C., hagati y’u Rwanda na RDC, ku buhuza bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Yari agamije gushyiraho umurongo mushya wo gukemura ikibazo cy’umutekano kimaze imyaka myinshi mu Burasirazuba bwa RDC.
Nyuma yaho, ku itariki ya 04/12/2025, Perezida Paul Kagame na Perezida Félix Tshisekedi bongeye gushimangira ayo masezerano imbere ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, hanongerwamo ingingo zijyanye no guteza imbere ubufatanye mu bukungu hagati y’ibihugu byombi n’akarere.
Mu ngingo z’ingenzi zayo harimo gukumira no kurandura FDLR, gukuraho ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwashyizeho, kubahiriza ubusugire bw’ibihugu byombi, ndetse no gushyiraho uburyo buhoraho bwo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemeranyijweho.
Imbogamizi ziracyahari
Nubwo abahuza bakomeje kugaragaza ko hari intambwe imaze guterwa, ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano y’i Washington riracyari imbere y’imbogamizi zikomeye.
RDC ishinjwa kudafata ingamba zihagije zo gusenya FDLR, mu gihe u Rwanda na rwo rushinjwa kudakuraho ingamba z’ubwirinzi rwashyizeho.
Izi mpaka zombi zikomeje kuba zimwe mu mbogamizi zikomeye ziri imbere y’ibiganiro bigamije kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa RDC.
Inama zizakomeza mu mezi ari imbere zishobora gutanga ishusho irambuye y’uko impande zombi ziteganya gukemura ibyo zidahurizaho, cyane cyane ku kibazo cya FDLR n’izindi ngingo z’umutekano ziri mu Masezerano y’i Washington.





