Ubusesenguzi bwa Jason Stearns: Impamvu intambara idashobora kurangiza ikibazo cya AFC/M23
Umushakashatsi Jason Stearns yavuze ko ikibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) kidashobora gukemurwa n’imbaraga za gisirikare zonyine, ahubwo ko hakenewe ubushake bwa politiki, ibiganiro ndetse n’uburyo bushya bwo gukemura ibibazo by’imizi byakomeje guteza amakimbirane.
Ibi yabigarutseho mu kiganiro cyabereye kuri Space Live ku rubuga rwa X, cyateguwe ku wa Mbere nimugoroba, aho yasobanuye uko abona inzira ishobora gufasha RDC kuva mu bibazo by’umutekano bimaze imyaka myinshi mu burasirazuba bw’icyo gihugu.
Mu bisobanuro bye, Stearns yavuze ko igisubizo cyiza kurusha ibindi cyaba ari ukugabanya amakimbirane no kugarura ituze. Gusa yagaragaje ko ibintu bigeze ku rwego aho gukomeza gutegereza igisubizo gishingiye gusa ku gitutu mpuzamahanga cyangwa ku ntsinzi ya gisirikare bitaba bihagije.
Yagize ati: “Igisubizo cyiza cy’iki kibazo cyaba ari ukubasha gushyira igitutu gihagije kugira ngo ikibazo kirangire burundu, ariko ntabwo turi ku rwego rwo gutekereza ko ikibazo cyakemuka gusa binyuze mu gusaba ko impande zimwe zihita zisubira inyuma.”
Jason Stearns yibukije ko mu mwaka wa 2013 habaye urugero rwagaragaje ko igitutu cya dipolomasi gifatanyije n’ibikorwa bya gisirikare cyagize uruhare mu guhagarika ibikorwa bya M23 icyo gihe. Icyakora, yavuze ko nyuma yaho hatashyizweho uburyo buhamye bwa politiki bwo gukemura ibibazo byatumye ayo makimbirane yongera kubura.
Uyu mushakashatsi yavuze ko ikibazo gikomeye RDC ihanganye na cyo ari ukubasha kubona uburyo bwo gukemura ibibazo bya politiki biri inyuma y’amakimbirane, aho gukomeza kwizera ko intambara yonyine ishobora kuyarangiza burundu.
Yagaragaje ko ubuyobozi bwa RDC bugomba kugira uruhare runini mu gushaka igisubizo kirambye binyuze mu biganiro no mu buryo bwo gukemura ibibazo byagiye bituma imitwe yitwaje intwaro ikomeza kuvuka mu burasirazuba bw’igihugu.
Yagize ati: “Hakenewe igisubizo cya politiki na dipolomasi, ntabwo ari igisubizo cya gisirikare gusa.”
Stearns yavuze kandi ko igitutu mpuzamahanga kitagomba kureberwa ku ruhande rumwe gusa, ahubwo ko kigomba gufasha impande zose kugera ku bwumvikane bushobora kuzana amahoro arambye.
Yongeyeho ko ibiganiro ibyo ari byo byose bitagomba kubangamira ubusugire n’ubwigenge bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ku bijyanye n’imiterere y’igisubizo cya politiki, Jason Stearns yavuze ko hakwiye kwifashishwa amasomo yavuye mu biganiro by’amahoro byabayeho mbere. Icyakora, yagaragaje ko abantu bashinjwa ibyaha bikomeye, birimo iby’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu, batagomba guhabwa umwanya mu bwumvikane bwa politiki.
Ku bandi bayobozi b’imitwe yitwaje intwaro, yavuze ko hakwiye kubaho uburyo bwo gusuzuma ibibazo bavuga ko bibugarije, kugira ngo habeho inzira yo kuva mu ntambara bakinjira mu buzima bw’amahoro.
Yagize ati: “Ikintu cy’ingenzi ni ukureba uburyo bwo gukemura ibibazo byagaragajwe n’ubuyobozi bwa M23.”
Jason Stearns yashimangiye ko kimwe mu bibazo bikomeye RDC ifite ari uburyo ubuyobozi bwayo bugomba gushaka ibisubizo birambye ku bibazo by’umutekano bimaze igihe mu burasirazuba bw’igihugu.
Yavuze ko nubwo ikibazo cy’umutekano kirimo impande zitandukanye, inshingano zo gushaka amahoro no kubaka inzego zikomeye ziri ku buyobozi bwa Congo, bukwiye gushyiraho uburyo bushobora gukemura ibibazo by’imiyoborere, umutekano n’imibanire hagati y’abaturage.
Yongeyeho ko gukomeza kwishingikiriza gusa ku bikorwa bya gisirikare bidatanga icyizere cyo kurangiza amakimbirane burundu, cyane cyane mu gihe ibibazo by’ibanze bitarakemurwa.
Mu isesengura rye, Stearns yavuze ko imiterere y’intambara yo mu burasirazuba bwa RDC yahindutse, kandi ko uburyo bwo guhatira impande zose gutsindwa ku rugamba bushobora kutaba igisubizo gihamye.
Yagaragaje ko inzira y’amahoro isaba ibiganiro bifite intego, ubushake bwa politiki n’uburyo bwo gukemura impamvu zatumye amakimbirane akomeza kubaho.
Ku bwe, ikibazo cya RDC ntigishobora gukemurwa no gushaka uwatsinzwe n’uwatsinze ku rugamba gusa, ahubwo hakenewe uburyo bwo kubaka amahoro arambye arengera ubusugire bw’igihugu ndetse n’abaturage bose.
Minembwe Capital News (MCN)





