Ubushyamirane bukomeje gufata indi ntera muri Kivu: FARDC na AFC/M23 bongeye gushyamirana ku ikoreshwa rya drone
Mu gihe umutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ukomeje kuzamba, igisirikare cya Congo (FARDC) cyatangaje ko cyarashe drone cyise ko yavogereye ikirere cy’icyo gihugu, kivuga ko yari iy’ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) kandi ko rifashwa n’u Rwanda. Ibi bibaye mu gihe imirwano n’ubushyamirane hagati ya FARDC n’ihuriro AFC/M23 bikomeje gufata indi ntera, cyane cyane mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.
Nk’uko byatangajwe n’igisirikare cya Congo binyuze ku rubuga rwa X, iyo drone yarasiwe mu gace ka Point Zéro, ku muhanda werekeza muri Minembwe, Mikenke no kwa Mulima, ahazwi nk’ahakunze kubera ibikorwa bya gisirikare n’imirwano hagati y’impande zihanganye.
FARDC yavuze ko iyo drone yari “iy’igisirikare cy’u Rwanda” kandi ko yari yinjiye mu kirere cy’igihugu mu buryo butemewe. Iri tangazo rikomeza rivuga ko icyo gikorwa gifatwa nk’ubushotoranyi bukomeye ndetse n’uburyo bushya bwo guhungabanya ubusugire bwa Congo. Ariko abaturage bavuga ko ibyo FARDC yatangaje bishobora kuba bidahura n’ukuri, ahubwo ko ari imikino ya politiki.
Kugeza ubu, Leta y’u Rwanda ntacyo iratangaza kuri ayo makuru cyangwa ku birego byashyizwe ahagaragara n’igisirikare cya Congo. Mu bihe byashize, Kigali yakunze guhakana ibirego nk’ibyo, ivuga ko Kinshasa ikoresha u Rwanda nk’urwitwazo rwo guhisha ibibazo by’umutekano muke n’imiyoborere mibi bimaze imyaka myinshi byugarije uburasirazuba bwa Congo.
Agace ka Minembwe gaherereye muri Kivu y’Amajyepfo gakomeje kuba imwe mu nkingi z’ingenzi z’amakimbirane amaze igihe hagati y’ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC/M23), MRDP-Twirwaneho n’imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo, ku bufatanye n’ingabo za Leta.
Mu minsi ishize, amakuru aturuka muri ako gace yakomeje kuvuga ko hiyongereye ibikorwa bya drone za gisirikare zikoreshwa mu kugaba ibitero mu baturage no ku birindiro bitandukanye, bikorwa n’ingabo za FARDC ku bufatanye n’ingabo z’u Burundi, imitwe ya Wazalendo na FDLR. Ikoreshwa rya drone muri iyi ntambara rikomeje guhindura uburyo imirwano ikorwa, kuko rituma abaturage batuye hafi y’ahabera imirwano bakomeza guhura n’ingaruka zikomeye.
Amakuru kandi avuga ko drone ya FARDC iherutse kurasirwa muri ibi bice bya Minembwe bigenzurwa na MRDP-Twirwaneho, umutwe urwanira uburenganzira bw’Abanyamulenge. Uwo mutwe bivugwa ko watangaje ko ari wo wahanuye imwe muri drone za FARDC zari mu bikorwa bya gisirikare muri ako gace, ibintu byakomeje kongera ubushyamirane hagati y’impande zitandukanye zirwanira muri Kivu y’Amajyepfo.
Ku rundi ruhande, ihuriro AFC/M23 ryasohoye itangazo rishinja FARDC kugaba ibitero bikomeye hakoreshejwe drone z’intambara mu bice bigenzurwa n’uyu mutwe.
Nk’uko AFC/M23 ibivuga, ibyo bitero byatangiye mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 19/05/2026, ahagana saa kumi n’igice za mu gitondo (04h30). Iri huriro rivuga ko drone za FARDC zarashe mu duce dutuwe cyane two muri teritwari ya Masisi, harimo Mitimingi, Katoyi n’inkengero zabyo.
AFC/M23 ishinja FARDC kuba yarakoresheje imbunda ziremereye ndetse n’ibitero byo mu kirere byibasira abaturage, ibintu ivuga ko bishobora guteza ibibazo bikomeye by’ubutabazi n’umutekano muke ku baturage basanzwe bamaze igihe bahunga imirwano.
Abaturage bo muri utu duce bavuga ko bumvise urusaku rw’ibiturika rukomeye, bamwe bagatangira guhunga kubera ubwoba bwo kongera kwisanga hagati y’imirwano.
Ibi bibaye mu gihe uburasirazuba bwa Congo bukomeje kuba indiri y’imitwe yitwaje intwaro irenga 100, irimo FDLR, Mai-Mai n’indi mitwe ikorera muri Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.
Mu mezi ashize, umwuka mubi hagati ya Kinshasa na Kigali wakomeje kuzamuka, aho Congo ishinja u Rwanda gushyigikira AFC/M23, ibyo u Rwanda rukomeza guhakana, narwo rugashinja FARDC gukorana n’umutwe wa FDLR ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Abasesenguzi mu bya politiki n’umutekano bavuga ko ikoreshwa rya drone n’intwaro zigezweho muri iyi ntambara rishobora gutuma ikibazo kirushaho gukomera, cyane cyane mu gihe ibiganiro bya dipolomasi bikomeje kugenda biguru ntege.
Mu gihe amahanga akomeje guhamagarira impande zose guhagarika imirwano no gusubira ku meza y’ibiganiro, abaturage bo mu Burasirazuba bwa Congo bakomeje kuba abahohoterwa n’ingaruka z’iyi ntambara imaze imyaka myinshi isenya ubuzima bwabo.







