Ubuyobozi bwa MRDP-Twirwaneho Bwasabye Amerika Gufata Ingamba ku Bitero Bigabwa ku Banyamulenge
Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu n’imari mu ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC/M23), akaba n’umuyobozi w’umutwe wa MRDP-Twirwaneho, Freddy Kaniki Rukema, yasabye Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) kongera gushyira imbaraga mu kurengera uburenganzira bwa muntu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), cyane cyane mu burasirazuba bw’iki gihugu bukomeje kurangwa n’intambara n’umutekano muke.
Ibi yabigarutseho mu gihe akomeje kunenga icyo yise kudafata ingamba zifatika ku ruhande mpuzamahanga mu guhangana n’ibitero bivugwa ko bikorwa n’ingabo za Leta ya Congo zifatanyije n’indi mitwe, bigakorerwa mu bice bituwemo n’Abanyamulenge cyangwa aho impunzi zabo zicumbikiwe, by’umwihariko mu gace ka Minembwe, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Kaniki yavuze ko Amerika ifite amategeko shingiro ashyira imbere uburenganzira bwa muntu, bityo ikaba ifite inshingano zo kwamagana no kurwanya ibikorwa byose by’ihohoterwa, n’aho byaba bikozwe n’ubutegetsi bw’ibindi bihugu. Yongeyeho ko aya mahame atagarukira imbere mu gihugu gusa, ahubwo anayobora politiki yayo y’ububanyi n’amahanga.
Yagaragaje impungenge ku masezerano ajyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro yasinywe hagati ya Amerika na RDC mu kwezi kwa cumi na kabiri 2025, avuga ko ashobora gushyira imbere inyungu z’ubukungu n’iza politiki, akirengagiza ibibazo bikomeye by’ihohoterwa ry’uburenganzira bwa muntu bikomeje kugaragara muri aka karere.
Mu magambo ye yagize ati: “Igihe kirageze ngo Leta Zunze Ubumwe za Amerika zongere gusuzuma uruhande zihagazeho muri iyi ntambara yo muri RDC, zishingiye ku mahame agize ishingiro ry’igihugu cyazo.”
Ku wa 20/04/2026, Abanyamulenge baba muri Amerika bakoze imyigaragambyo i Washington, D.C., basaba amahanga kutongera guceceka ku byaha bivugwa ko bikorerwa abavandimwe babo, birimo ubwicanyi bukorerwa mu ngo no mu nkambi z’impunzi.
Iyi myigaragambyo ije ikurikira igihe kirekire imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, irimo Mahoro Peace Foundation na MRDP-Twirwaneho, imaze itabariza abaturage bavuga ko bahohoterwa, ariko kugeza ubu nta cyemezo gikomeye mpuzamahanga kirafatwa.
Mu gihe intambara mu burasirazuba bwa RDC ikomeje gufata indi ntera, ikibazo cy’Abanyamulenge gikomeje kuba kimwe mu bikomeye kandi gikomeje guteza impaka. Hari impungenge ko inyungu z’amahanga, cyane cyane izijyanye n’umutungo kamere w’iki gihugu, zishobora gukomeza gusumbya ibikorwa byo kurengera ubuzima n’uburenganzira bw’abaturage.
Nubwo amahanga akomeje gukurikiranira hafi ibibera muri aka karere, haracyagaragara icyuho mu gufata ingamba zihamye zo guhagarika ihohoterwa no kugarura amahoro arambye.
Ibi bisaba ubufatanye bwimbitse hagati y’ibihugu bikomeye ku isi, imiryango mpuzamahanga, n’impande zose zifitanye isano n’iki kibazo, hagamijwe gushyira imbere uburenganzira bwa muntu no kugarura ituze rirambye mu burasirazuba bwa RDC.






