• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Friday, June 26, 2026
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Uko Umutekano wa Minembwe Uhagaze Kuri Ubu: MRDP-Twirwaneho Ikomeje Kugenzura Ibice Byinshi, Mu Gihe FARDC Ikomeje Gukoresha Drone Mu Bitero

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
June 26, 2026
in Conflict & Security
0
Uko Umutekano wa Minembwe Uhagaze Kuri Ubu: MRDP-Twirwaneho Ikomeje Kugenzura Ibice Byinshi, Mu Gihe FARDC Ikomeje Gukoresha Drone Mu Bitero
65
SHARES
1.6k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Uko Umutekano wa Minembwe Uhagaze Kuri Ubu: MRDP-Twirwaneho Ikomeje Kugenzura Ibice Byinshi, Mu Gihe FARDC Ikomeje Gukoresha Drone Mu Bitero

Umutekano mu gace ka Minembwe ukomeje kuba ingingo ikurikiranwa cyane nyuma y’imirwano ikaze yabaye mu cyumweru gishize. Amakuru ava muri ako gace avuga ko kuva ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, ubwo umutwe wa MRDP-Twirwaneho urwanirira umutekano w’Abanyamulenge wasubizaga inyuma ihuriro rigizwe na FARDC, ingabo z’u Burundi n’imitwe ya Wazalendo mu bice bitandukanye bya Minembwe, nta yindi mirwano yeruye yongeye kuba, uretse ibitero byo mu bwoko bwa ambush bikomeje kugabwa hato na hato.

You might also like

Enfin confirmé : le P5 est accusé de combattre aux côtés des FARDC et des forces burundaises dans les offensives à Minembwe

Kera kabaye: P5 yemejwe ko iri mu bufatanye na FARDC n’Ingabo z’u Burundi mu bitero byo mu Minembwe

Igitero kidasanzwe cyateye ikiborogo gikomeye mu Ngabo z’u Burundi n’iza FARDC kuri “Point Zero”

Amakuru atangwa n’abaturage, hamwe n’andi makuru yizewe agera kuri Minembwe Capital News, avuga ko ihuriro rya FARDC n’abo bafatanyije ibikorwa bya gisirikare ryasubijwe inyuma mu bice birimo Lundu, Bidegu, Kalongi, Gakenke, Kalingi, Gitavi n’ahandi, bituma bamwe mu basirikare bahungira mu duce twa Mutunda, Bicumbi, kwa Mulima ndetse no hafi ya Point Zéro.

Hari kandi amakuru akomeje kuvuga ko bamwe mu basirikare ba FARDC, FDNB n’abarwanyi ba Wazalendo bagiye bihisha mu bisambu no mu bice bituwe, bakagenda bagaba ibitero byo kurasa mu buryo butunguranye. Gusa, amakuru ava ku ruhande rwa MRDP-Twirwaneho avuga ko bamwe muri abo bamaze gufatwa, mu gihe ibikorwa bavuga ko bigamije kugarura umutekano usesuye mu gace ka Minembwe gatuwe n’Abanyamulenge bikomeje.

Mu gihe imirwano yo ku butaka yagabanutse, abaturage bavuga ko FARDC ikomeje gukoresha indege zitagira abapilote (drone) mu kugaba ibitero byo mu kirere. Ibyo bitero bivugwa ko byangije ibikorwa remezo byinshi, birimo amashuri, ibigo nderabuzima n’amazu y’abaturage.

Amakuru aturuka muri Minembwe avuga ko ku munsi w’ejo drone yagabye igitero cyangije Ibitaro Bikuru bya Minembwe biherereye ku Kiziba, inasenya amashuri yo mu gace ka Lundu ndetse yangiza n’amazu y’abaturage. Abaturage bavuga ko ibyo bitero bikomeje guteza impungenge ku buzima bwabo no ku mutekano w’abasivili.

No kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 26/06/2026, amakuru avuga ko drone yongeye kurasa mu duce dutandukanye twa Minembwe. Nubwo ibyo bitero bikomeje, amakuru ava muri ako gace avuga ko MRDP-Twirwaneho igikomeje kugenzura ibice byinshi bya Minembwe, harimo na santere ya Minembwe, ndetse ibikorwa byayo bya gisirikare bikaba bikomeje.

Amakuru ya nyuma agera kuri Minembwe Capital News avuga ko imirwano yabaye kuri uyu wa Gatanu mu masaha y’igitondo mu gace ka Rubemba, aho bivugwa ko ihuriro rya FARDC, ingabo z’u Burundi, imitwe ya Wazalendo na FDLR ryahuye n’imirwano ikomeye na MRDP-Twirwaneho, ariko ikaba yamaze akanya gato. Ayo makuru avuga ko nyuma y’iyo mirwano, abarwanyi ba MRDP-Twirwaneho bakomeje ibikorwa byo gushakisha abasirikare n’abarwanyi bivugwa ko bihishe mu bisambu byo muri ako gace.

Nubwo impande zitandukanye zikomeje gutanga amakuru atandukanye ku byabereye ku rugamba, ikigaragara ni uko umutekano muri Minembwe ugikomeje kuba muke, mu gihe abaturage bakomeje gusaba ko ibikorwa bya gisirikare byakwirinda gushyira ubuzima bw’abasivili n’ibikorwa remezo mu kaga.

Minembwe Capital News ikomeje gukurikirana uko ibintu bihagaze no gushaka amakuru aturutse ku mpande zitandukanye kugira ngo ikomeze kubagezaho amakuru yizewe uko agenda avugururwa.

Tags: IbisambuMinembweMRDP-TWIRWANEHOUmutekano
Share26Tweet16Send
Bahanda Bruce

Bahanda Bruce

Recommended For You

Enfin confirmé : le P5 est accusé de combattre aux côtés des FARDC et des forces burundaises dans les offensives à Minembwe

by Bahanda Bruce
June 26, 2026
0
RDC: Havutse Umutwe Mushya Ugamije Gushyiraho Iherezo ry’Ubutegetsi bwa Tshisekedi Mu Gihe FARDC n’Ingabo z’u Burundi Zikomeje Guhura n’Imirwano Ikomeye mu Minembwe

Enfin confirmé : le P5 est accusé de combattre aux côtés des FARDC et des forces burundaises dans les offensives à Minembwe L’Alliance Fleuve Congo (AFC/M23), mouvement politico-militaire...

Read moreDetails

Kera kabaye: P5 yemejwe ko iri mu bufatanye na FARDC n’Ingabo z’u Burundi mu bitero byo mu Minembwe

by Bahanda Bruce
June 26, 2026
0
RDC: Havutse Umutwe Mushya Ugamije Gushyiraho Iherezo ry’Ubutegetsi bwa Tshisekedi Mu Gihe FARDC n’Ingabo z’u Burundi Zikomeje Guhura n’Imirwano Ikomeye mu Minembwe

Kera kabaye: P5 yemejwe ko iri mu bufatanye na FARDC n’Ingabo z’u Burundi mu bitero byo mu Minembwe Ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira...

Read moreDetails

Igitero kidasanzwe cyateye ikiborogo gikomeye mu Ngabo z’u Burundi n’iza FARDC kuri “Point Zero”

by Bahanda Bruce
June 26, 2026
0
Igitero kidasanzwe cyateye ikiborogo gikomeye mu Ngabo z’u Burundi n’iza FARDC kuri “Point Zero”

Igitero kidasanzwe cyateye ikiborogo gikomeye mu Ngabo z’u Burundi n’iza FARDC kuri “Point Zero” Mu masaha ya kare yo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 26/06/2026, hamenyekanye amakuru...

Read moreDetails

Amateka y’Abanyamulenge: Ubutabera bw’Ubwumvikane n’Isomo ku Mico y’Ibizazane by’Ibigezweho

by Bahanda Bruce
June 26, 2026
0
Amateka y’Abanyamulenge: Ubutabera bw’Ubwumvikane n’Isomo ku Mico y’Ibizazane by’Ibigezweho

Amateka y’Abanyamulenge: Ubutabera bw’Ubwumvikane n’Isomo ku Mico y’Ibizazane by’Ibigezweho Mu mateka y’Abanyamulenge, umuryango wagize uruhare rukomeye nk’ishingiro ry’imibereho, ubuyobozi n’ubutabera. Mbere y’uko amategeko yandikwa n’inzego za Leta zigezweho...

Read moreDetails

RDC : Le procès du Général Christian Tshiwewe prend une nouvelle ampleur dans un contexte de fortes tensions politiques à Kinshasa

by Bahanda Bruce
June 26, 2026
0
RDC: Urubanza rwa Gen. Tshiwewe Rwarushijeho Gukomera, Mu Gihe Politiki ya Kinshasa Ikomeje Kurangwa n’Umwiryane

RDC : Le procès du Général Christian Tshiwewe prend une nouvelle ampleur dans un contexte de fortes tensions politiques à Kinshasa Alors que la République démocratique du Congo...

Read moreDetails
Next Post
Amateka y’Abanyamulenge: Ubutabera bw’Ubwumvikane n’Isomo ku Mico y’Ibizazane by’Ibigezweho

Amateka y’Abanyamulenge: Ubutabera bw’Ubwumvikane n’Isomo ku Mico y’Ibizazane by’Ibigezweho

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage AFC/m23 America Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Drone Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kagame Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Ndayishimiye Rdc Rwanda SADC Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

Manage Cookie Consent
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes. The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.
  • Manage options
  • Manage services
  • Manage {vendor_count} vendors
  • Read more about these purposes
View preferences
  • {title}
  • {title}
  • {title}
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?