• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Friday, October 30, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Uncategorized

Umutwe wa M23 Wahindutse Urwitwazo kuri President Tshisekedi, Rwogufunga Abahoze Bamubahafi Mubutegetsi Muri RDC.

minebwenews by minebwenews
June 6, 2023
in Uncategorized
0
60
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Abayobozi mungabo za Fardc ndetse nabamwe mubanya Politiki muri RDC bakomeje gufungwa bazira umutwe wa M23.

President Félix Tshisekedi wa RDC, umutwe wa M23 ngowaba waramukuye umutima nimugihe bivugwa ko ahagiye hose avuga M23.

Kuri none leta ya Kinshasa kumunye-Congo ugera mu Rwanda cyangwa utunze nimero y’umwe mu bantu bo mu Rwanda, ugenda witeguye ko inzego z’ishinzwe umutekano zikugeraho. Ibi bikaba bimaze kuba kuribamwe harimo n’a Fortunat Biselele wahoze ari Umujyanama wihariye wa President Félix Tshisekedi.

Harimo kandi na Depite Edouard Mwangachuchu uzira gukorera ubucuruzi mu Rwanda.

Umutwe wa M23 nigihugu c’u Rwanda byabaye urwitwazo rwo kwikiza abatavuga rumwe nubutegetsi bwa Kinshasa. Umuvugizi wa Leta ya Congo, Patrick Muyaya aheruka gushinja Moïse Katumbi utavuga rumwe n’ubutegetsi gukorana na leta ya Kigali, ngo kuko ntaho ararwamagana kuva M23 itangije intambara.

Mu gihe habura amezi atandatu hakaba amatora ya President muri Congo, aho Tshisekedi azaba ashaka indi manda, ibintu byahinduye isura ku washaka kwitambika uwo mugambi haba mu nzego z’umutekano cyangwa se iza politiki.

Bijyana no kutizera abamuri hafi, yumva ko isaha n’isaha bamugambanira bakamuvana ku butegetsi babifashijwemo n’amahanga cyane cyane u Rwanda rwabaye indirimbo mu kanwa k’abanyepolitiki ba Congo.

Ntabwo bizwi niba kwikanga u Rwanda mu mpande zose kwa Congo bituruka ku kurutinya koko cyangwa se niba ari yo turufu babonye nziza yo kwigarurira imitima y’abaturage, ngo amatora ataha Tshisekedi ayatsinde bitamugoye.

Abahoze ari abayobozi muri leta ya President Félix Tshisekedi, abenshi nabamaze kwinjira muburoko cangwase Prison kandi bose bashinjwa gukorana n’u Rwanda cyangwa M23, nubwo ukurikije ibimenyetso bitangwa n’inzego z’iperereza nta gihamya ifatika.

Muraba harimo :

François Beya wabaye Umujyanama wihariye mu by’Umutekano wa President Tshisekedi, ni we wabanjirije abandi mu gutabwa muri yombi mukwezi kwa 02/2022 ashinjwa ibyaha bijyanye no gushaka guhirika ubutegetsi bwa Tshisekedi.

Uyu mugabo yari umwizerwa, akaba umwe mu bantu bakomeye kandi bari batinyitse mu nzego z’umutekano kuko yazikozemo imyaka isaga 40 guhera mu gihe cya Mobutu Sese Seko.

Ku butegetsi bwa Joseph Kabila, Beya yayoboye inzego zikomeye zirimo urw’ubutasi. Kubera imbaraga n’ubuhanga bwe, Tshisekedi yamugumishije mu byegera bye bya hafi dore ko banakomoka mu ntara imwe ya Kasai.

Beya kandi yagize uruhare runini mu kubyutsa umubano mwiza wa RDC n’u Rwanda ubwo Tshisekedi yari amaze kujya ku butegetsi. Ni umwe mu bayobozi bazaga kenshi mu Rwanda ayoboye itsinda ry’intumwa za Congo i Kigali.

Ibyaha yashinjwe amaze gutabwa muri yombi harimo gushaka guhirika ubutegetsi bwa Tshisekedi wari wagiye mu nama Addis Ababa muri Ethiopia, icyakora ntiherekanwa ibimenyetso simusiga byerekana ko yari agiye guhirika ubutegetsi dore ko n’abandi bantu mu butegetsi bwa Tshisekedi bavugwa ko bari bagiye kumufasha.

Ikizwi ni uko Beya yafashwe mu gihe imirwano ya M23 yari ikomeye mu Burasirazuba bw’igihugu, akaba umuntu kandi wakoranye na President Joseph Kabila ku buryo bikekwa ko Tshisekedi ashobora kuba yarikangaga ko imbaraga Beya afite mu nzego z’umutekano yazifashisha mu kumurwanya.

Ifatwa rye ryasize rikangaranyije benshi mu butegetsi, bakagenda bikandagira ko isaha n’isaha bamukurikira.

Harikandi Lt Gen Philémon Yav ushinjwa guha umutwe w’inyeshamba za M23 Umujyi wa Goma.

Lt Gen Philémon Yav, ni umwe mu bandi bizerwa mu ngabo za Congo (FARDC), watawe muri yombi ashinjwa ubugambanyi.

Yav avuka muri Katanga ni umwe mu basirikare bakuru bari bafite ubunararibonye mu bijyanye n’intambara dore ko yarwaniye mu Burasirazuba bwa Congo guhera mu myaka ya 1996 ubwo yari mu nyeshyamba za AFDL zakuye ku butegetsi Mobutu Sese Seko.

Tags: Drcgufunga Abahoze Bamubahafi hafiUbutegetsi bwa Félix Tshisekedi

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?