Umuyobozi wa MONUSCO yashimye intambwe yatewe n’abamwe mu barwanyi ba FDLR
Umuyobozi w’Ingabo z’Ubutumwa bw’Amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO), James Swan, yasuye abarwanyi b’umutwe wa FDLR bari mu nzira yo gushyira intwaro hasi no gutahuka mu Rwanda, abasaba gukomereza kuri uwo mwanzuro yise intambwe ikomeye igana ku mahoro arambye.
Uru ruzinduko rwabereye mu kigo cya MONUSCO gishinzwe kwakira abarambitse intwaro hasi giherereye i Bambiro, muri teritwari ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Nta mibare nyayo cyangwa imyirondoro y’aba barwanyi yatangajwe ku mugaragaro, ariko MONUSCO yemeje ko bari kumwe n’imiryango yabo, barimo abagore n’abana.
Nyuma y’ibiganiro yagiranye na bo, James Swan yashimangiye ko ikibazo cya FDLR kiri mu by’ingenzi byihutirwa kuri MONUSCO ndetse no ku rwego mpuzamahanga, anasaba abaturage ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kugira uruhare mu gushaka igisubizo kirambye.
Yagize ati: “Ku kibazo cya FDLR iri kuva mu mashyamba no gucyura abiteguye gutaha mu gihugu cyabo, ndashimangira ko ari ikibazo cyihutirwa kuri MONUSCO, umuryango mpuzamahanga, kandi byanashimangiwe n’imyanzuro y’akanama ka Loni gashinzwe umutekano.”
Umutwe wa FDLR washinzwe n’abahoze mu basirikare n’abayobozi bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda. Uyu mutwe umaze imyaka myinshi ukorera mu burasirazuba bwa RDC, aho ukunze kuvugwaho kugira uruhare mu bikorwa bihungabanya umutekano, ndetse no gukorana n’imitwe imwe n’imwe n’inzego z’umutekano za RDC, ibirego Leta ya Kinshasa ihakana cyangwa ikabijyaho impaka.
Kuva washingwa mu mwaka wa 2000, Akanama k’Umutekano ka Loni kamaze gufata imyanzuro myinshi isaba ko FDLR isenywa burundu. Nubwo MONUSCO yari ifite inshingano zo gufasha mu ishyirwa mu bikorwa ry’iyo myanzuro, uyu mutwe wakomeje kugaragara mu burasirazuba bwa Congo, aho ukomeje kugira ingufu mu bice bimwe na bimwe.
Tariki ya 27/04/2025, u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byashyize umukono ku masezerano y’amahoro yabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Kimwe mu by’ingenzi byumvikanyweho harimo gusenywa burundu kwa FDLR, ariko kugeza ubu ishyirwa mu bikorwa ry’iyo ngingo ntiriragera ku rwego rwifuzwa.
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga, yari yatangaje ko FDLR ishobora kuba igizwe n’abarwanyi bari hagati ya 7,000 na 10,000, kandi ko ikunze gukoresha amayeri yo kwivanga mu baturage mu gihe igiye kugabwaho ibitero, bikadindiza ibikorwa byo kuyirwanya.
Kugeza ubu, gahunda ya MONUSCO yo gufasha mu gusubiza mu buzima busanzwe no gutahuka kw’aba barwanyi irakomeje, mu gihe ibiganiro bya dipolomasi bikomeje gufatwa nk’inzira y’ingenzi igamije gushaka igisubizo kirambye ku kibazo kimaze imyaka myinshi gihungabanya umutekano w’akarere k’Ibiyaga Bigari.





