UPDF Yatabaye Abasivili Barenga 200 mu Gikorwa Gikomeye cyo Kurwanya ADF mu Burasirazuba bwa RDC
Ingabo za Uganda (UPDF) ziri mu bikorwa bihuriweho byo kurwanya umutwe w’iterabwoba wa ADF ukorera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zatangaje ko zabashije kubohora abasivili barenga 200 bari barafashwe bunyago n’uyu mutwe.
Ibi byatangajwe ku munsi w’ejo tariki ya 19/04/2026, aho igisirikare cya Uganda cyemeje ko abo basivili bari bafungiwe mu kigo cya ADF giherereye hafi y’umugezi wa Epulu, mu ntara ya Ituri. Icyo kigo bivugwa ko cyari kiyobowe n’umwe mu bayobozi b’uyu mutwe uzwi ku izina rya Ssebagala, uzwi kandi ku kazina ka “Mzee Mayor”.
Mu gihe igisirikare cya Uganda cyagabaga icyo gitero, cyatangaje ko cyishe abarwanyi benshi ba ADF, ndetse kigaruza intwaro nyinshi zari zarahishwe muri icyo kigo. Abageragezaga guhunga na bo bafashwe mpiri, ibintu bigaragaza igitutu gikomeye uyu mutwe uri gushyirwaho n’ibitero by’ingabo za Uganda.
Mu basivili babohowe harimo abana, barimo n’umukobwa w’imyaka 14. Amakuru yatanzwe n’abarokotse avuga ko mu gihe bari bafungiwe muri icyo kigo, babagaho mu buzima bubi cyane, aho ADF yabahozaga ku nzara nk’intwaro yo kubacisha intege, ikabahatira imirimo y’agahato, ndetse ikanabahanisha ibihano bikomeye igihe batubahirizaga amabwiriza yayo.
Ibi byongeye kugaragaza uburyo uyu mutwe ukomeje gukoresha ubugome n’ihohoterwa rikabije ku basivili mu duce ugenzura.
Igisirikare cya Uganda cyanatangaje ko cyagabye n’ibindi bitero ku birindiro bya ADF biherereye mu bice bitandukanye byegereye umugezi wa Ituri, aho cyafashe mpiri abarwanyi bamwe bari bagerageje guhunga ibyo bitero.
Kuva mu ntangiriro z’ukwezi kwa mbere 2026, UPDF yakajije ibikorwa byayo bya gisirikare mu rwego rwo guhashya burundu uyu mutwe, nyuma y’imyaka myinshi ukomeje guhungabanya umutekano w’abaturage mu burasirazuba bwa RDC.
Umutwe wa ADF washinzwe mu myaka ya 1990 muri Uganda, ariko nyuma wimukira mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho wakomeje ibikorwa by’iterabwoba, ubwicanyi n’ishimuta ry’abaturage.
Uyu mutwe ushinjwa kuba warifatanyije n’indi mitwe yitwaje intwaro yo mu karere, kandi ukomeje kugaragara nk’imwe mu mpamvu nyamukuru zituma umutekano w’uburasirazuba bwa Congo ukomeza kuba mubi.
Mu myaka yashize, Uganda na RDC byatangije ibikorwa bihuriweho bya gisirikare bizwi ku izina rya Operation Shujaa, bigamije kurandura burundu ADF mu birindiro byayo.
Nubwo igisirikare cya Uganda kivuga ko hari intambwe igenda iterwa, ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC kiracyari ingorabahizi, cyane cyane kubera imiterere y’amashyamba menshi ako gace gafite n’ubufatanye bw’imitwe itandukanye yitwaje intwaro.
Gusa, ibikorwa nk’ibi byo kubohoza abasivili no gufata ibirindiro bya ADF bikomeje gufatwa nk’intambwe ikomeye iganisha ku kugabanya ubushobozi bw’uyu mutwe umaze igihe kirekire uteza umutekano muke mu karere.





