• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Friday, October 30, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Uncategorized

Urutonde rw’amazina y’abantu bapfiriye mu ndege yaguyemo umukuru wa Wagner Group.

minebwenews by minebwenews
August 24, 2023
in Uncategorized
0
60
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Urutonde rw’amazina y’abantu bapfiriye mu ndege yaraye igize impanuka n’impanuka yabaye ubwo iyo ndege yavaga i Moscou maze igahitana ubuzima bw’umutegetsi akomeye cane mu burusiya uzwiho kuba yarashinze umutwe wa Wagner Group, suwo mutegetsi wenyine wapfuye hubwo yapfanye n’abandi benshi
Aribo:
1.Propustin Sergey
2.Makaryan Evgeniy
3•Totmin Alexander
4•Chekalov Valeriy
5•Utkin Dmitry
6•Matuseev Nikolay
7•Prigozhin Evgeniy (ariwe waruyoboye Wagner).

Hakaba Kandi hari nabari bajejwe gutwara iyo ndege:
8•Levshin Aleksei
9•Karimov Rustam
10•Raspopova Kristina.

Dore ibigwi by’uwashinze umutwe wa Wagner, arinawe waraye y’itabye Imana azize impanuka:

Prigozhin, yahoze ari umucuruzi byahiriye ndetse bivugwa ko yakuye umutungo we mu bucuruzi bwa restaurant na hotel, ahimbwa “umutetsi wa Putin” kuko Putin amaze igihe kinini arira muri restaurant ze.

Evgeny Prigozhin, ni we watangije Ikigo cyigenga cya gisirikare cya Wagner Private Military Company mu mwaka wa 2014.

Nubwo Wagner Group yashinzwe mu 2014, ikanatangirira ibikorwa byayo mu gace ka Donbass ko muri Ukraine, Prigozhin ntabwo yari yarigeze atangaza uruhare rwe muri uyu mutwe kugeza ubwo yabyemezaga umwaka ushize ko ariwe wa wushinze.

Umubare munini w’abasirikare bakorera Wagner ni Abarusiya ariko hari n’abandi ikura mu bihugu bitandukanye nka Syria, Libya, Sudani n’ibindi.

Bivugwa ko Leta y’u Burusiya ikoresha Wagner Group mu kubungabunga inyungu z’u Burusiya mu mahanga, kubera ko byoroshye guhakana uruhare rwa Leta mu bikorwa by’uyu mutwe.

Ibi ni ukubera ko mu busanzwe Itegeko Nshinga ry’u Burusiya ritemera imitwe yigenga ya gisirikare nka Wagner. Bisobanuye ko nubwo habaho imikoranire, byakorwa mu bwiru.

Ibi byumvikana ko hari amayeri ahambaye akoreshwa kugira ngo uyu mutwe ukusanye abacanshuro imbere no hanze y’igihugu.

Abawurimo bivugwa ko bahembwa hagati ya 2.650 $ ndetse ko bagenerwa n’ibindi bihembo by’udushimwe.

Abayobozi bakuru bo bahabwa amafaranga akubye inshuro zitatu ahabwa abasirikare basanzwe. Uyu mushahara uruta uwo abari mu gisirikare cya leta bahembwa.

Abarwanyi ba Wagner bazwi nk’Abacanshuro, bamaze gukorera ibikorwa bya gisirikare mu bihugu bya Afrika ndetse no muri Syria, aho bivugwa ko barwanye bikomeye n’Ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mwaka wa 2018.

Uretse kuba muri Syrie na Ukraine, Wagner ifite ibirindiro mu bihugu bitandukanye bya Afrika nka Centrafrique.

Izi ngabo kandi zagaragaye muri Mali, Sudani, Madagascar na Libya aho barwanaga ku ruhande rwa Gen. Khalifa Haftar.

Bikekwa ko Leta z’ibi bihugu ziha ba nyiri Wagner amasoko yo gucukura amabuye y’agaciro maze na bo bakayicungira umutekano.

Afatanyije n’abarwanyi be, bakoze imirwano ikomeye mu Mujyi wa Artyomovsk (uzwi nka Bakhmut muri Ukraine]. Prigozhin yagiye ashinja Minisiteri y’Ingabo mu Burusiya kudakora ibikwiye mu gukemura ikibazo kiri hagati y’u Burusiya na Ukraine, akaba ariniyo mpamvu bishingirwaho bakavuga ko yaba yishwe na Perezida Vradimir Putin.

By Bruce Bahanda.

Tags: By'uwashinze umutwe wa Wagner GroupIbigwiUrutonde rw'amazina y'abantu bapfiriye mu ndege

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?