Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home World News

Mu Burundi bamaganye perezida Evariste Ndayishimiye.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
February 6, 2025
in World News
0
Perezida Ndayishimiye yagaragaje ahandi intambara izerekeza nyuma y’u Burasirazuba bwa RDC.
131
SHARES
3.3k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Mu Burundi bamaganye perezida Evariste Ndayishimiye.

You might also like

Ibihugu bikomeye byahagurukiye Israel kubera intambara irimo.

Ibyatangajwe na perezida wa Ukraine biratanga icyizere cyo kugera ku mahoro ya burundu muri iki gihugu.

USA: Ibyari amasezerano yo kugaragaza ukuri byabaye urujijo.

Amashirahamwe y’Abarundi atandukanye akorera imbere mu gihugu cy’u Burundi, yumvikanye ari kwamagana ubutegetsi bw’iki gihugu kubijanye n’intambara iri kubera mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, aho ingabo z’iki gihugu cyabo zoherejwe kurwanya umutwe wa M23.

Ni amashirahamwe arimo CAPES+, FOLUCON.F na ACOPA Burundi, ishinzwe guharanira amahoro n’umutekano mu Burundi, n’ayandi yafashe iya mbere mu kwamagana intambara ingabo z’iki gihugu cyabo zoherejwemo muri RDC gufasha igisirikare cy’iki gihugu (FARDC) ku rwanya M23.

Nk’uko bamwe mubayoboye ayo mashirahamwe babyiganiye itangaza makuru, bumvikanye bavuga ko batewe impungenge n’iriya ntambara iri kugenda isatira u Burundi, ngo nk’uko umukuru w’igihugu cyabo aheruka kubitangaza; akaba yaravuze ko u Rwanda runyuze muri m23 na Red-Tabara, rushobora gutera igihugu cyiwe.

Aya mashirahamwe kandi yashinje u Rwanda kuba inyuma y’umutwe wa M23.

Uwitwa Isaac Bakanibona ubwo yavuganaga n’ijwi ry’Amerika, dukesha iyi nkuru yagize ati: “Tubabajwe n’abantu barimo gupfira mu ntambara iri kubera mu Burasirazuba bwa RDC, kandi dusaba perezida Evariste Ndayishimiye kutivanga muri iriya ntambara.” Undi wo muri aya mashirahamwe witwa Kwizera Privat, yagize ati: “Ishirahamwe ryacu rya FOLOCON.F, mbereye umuvugizi, rifite amakuru ko u Rwanda ruri inyuma y’umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa RDC.” Kwizera yahise asaba ibihugu bindi gukora iyo bwakabaga bikarangiza iriya ntambara.

Ishyaka rya MSP rikorera mu Burundi ryatangaje ko badakekeranya ko intambara irimo kubera muri Kivu y’Amajy’epfo izahava yerekeza mu Burundi. Umunyamabanga mukuru w’iryo shyaka, Juma Omar avuga ko biteguye gufasha umukuru w’igihugu cy’u Burundi, Evariste Ndayishimiye mu gukumira ibitero byakwibasira iki gihugu cyabo bivuye muri RDC.

Muri iki gihugu cy’u Burundi, abategetsi bacyo benshi bagiye bashinja u Rwanda kuba inyuma y’umutwe wa M23 uheruka kwirukana muri Goma, ihuriro ry’ingabo rigizwe n’ingabo z’u Burundi, iza RDC, Wazalendo na FDLR.

Iz’i ngabo z’u Burundi zari zaroherejwe muri RDC gufasha igisirikare cyayo kurwana no kurinda imijyi irimo Goma, Sake, Minova na Bukavu, ibyo bice bikaba biheruka gufatwa n’uyu mutwe usibye Bukavu, ariko nayo ikaba yegerejwe gufatwa.

Kimwecyo, u Rwanda ruhakana gutera inkunga iya ri yo yose umutwe wa M23, hubwo rugashinja Leta y’u Burundi n’iya Congo Kinshasa, gukorana byahafi n’umutwe wa FDLR urimo abasize bakoze jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Ndetse kandi imiryango mpuzamahanga ikomeye, yagiye isaba u Rwanda guhagarika gutera inkunga umutwe wa M23, ariko kandi ikanasaba Leta ya Kinshasa kureka ubufatanye ubwo ari bwo bwose igirana n’umutwe wa FDLR.

Hagataho, intambara iri kwerekeza mu nkengero z’ikibuga cy’indege cya Kavumu, giherereye mu birometero 40 uvuye mu mujyi wa Bukavu, ufatwa nk’umurwa mukuru w’i Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo. Iyi ntara ya Kivu y’Amajy’epfo ikaba ari yo ihana imbibi n’igihugu cy’u Burundi unyuze Uvira no mu Gatumba.

Tags: AmashirahamweBurundiEvariste NdayishimiyeIntambaraRdc
Share52Tweet33Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Ibihugu bikomeye byahagurukiye Israel kubera intambara irimo.

by Bruce Bahanda
July 22, 2025
0
Ibihugu bikomeye byahagurukiye Israel kubera intambara irimo.

Ibihugu bikomeye byahagurukiye Israel kubera intambara irimo. Ibihugu 25 byo ku isi, ahanini byo mu Burayi byahagurukiye gusaba Israel guhagarika intambara yashoye kuri Gaza. Bikubiye mu itangazo ibi...

Read moreDetails

Ibyatangajwe na perezida wa Ukraine biratanga icyizere cyo kugera ku mahoro ya burundu muri iki gihugu.

by Bruce Bahanda
July 20, 2025
0
Ibyatangajwe na perezida wa Ukraine biratanga icyizere cyo  kugera ku mahoro ya burundu muri iki gihugu.

Ukraine yagaragaje ko ishaka kongera kuganira n'u Burusiya. Leta ya Ukraine yatangaje ko ibiganiro hagati yayo n'u Burusiya ko ari yo nzira yonyine nziza ishobora kubaganisha ku mahoro...

Read moreDetails

USA: Ibyari amasezerano yo kugaragaza ukuri byabaye urujijo.

by Bruce Bahanda
July 18, 2025
0
Auto Draft

USA: Ibyari amasezerano yo kugaragaza ukuri byabaye urujijo. Perezida wa Leta Zunze ubumwe z'Amerika Donald Trump yari yarasezeranyije rubanda igihe cy'amatora ko azashyira ahagaragara amadosiye y'abantu bashinjwa ibyaha...

Read moreDetails

Ukraine igiye kurindwa bikomeye.

by Bruce Bahanda
July 17, 2025
0
Intambara muri Ukraine yahinduye isura.

Ukraine igiye kurindwa bikomeye. Leta Zunze ubumwe z'Amerika zatangaje ko zigiye kurinda ikirere cya Ukraine, ivuga ko izakirindisha intwaro zikomeye. Byatangajwe na perezida Donald Trump, aho yabwiye itangazamakuru...

Read moreDetails

Israel yagabye ibitero bikomeye muri Syria.

by Bruce Bahanda
July 17, 2025
0
Israel yagabye ibitero bikomeye muri Syria.

Israel yagabye ibitero bikomeye muri Syria. Israel yakoze ibitero by'indege mu mujyi wa Damascus, umurwa mukuru w'igihugu cya Syria, ahanini byangiza inyubako zikomeye za gisirikare harimo na minisiteri...

Read moreDetails
Next Post
Umutekano w’ikibuga cy’indege cya Minembwe wakajijwe.

Umutekano w'ikibuga cy'indege cya Minembwe wakajijwe.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?