AFC/M23 Yashinje Amerika Kubogamira kuri Kinshasa; Isaba Ubutabera mu Buhuza no Gushyira Imbere Amahoro n’Umutekano w’Abasivile
Ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ryagaragaje impungenge zikomeye ku buryo Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikomeje kwitwara mu biganiro by’amahoro hagati y’impande zihanganye, rishinja Washington kubogamira ku ruhande rwa Leta ya Kinshasa aho kuba umuhuza utabogamye.
Ni ibikubiye mu ibaruwa umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa, yandikiye Umunyamabanga wa Leta ya Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio, tariki ya 07/05/2026. Iyo baruwa igaragaza kutanyurwa n’uko Amerika iri gukurikirana ikibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa RDC, cyane cyane nyuma y’amasezerano y’ubufatanye hagati ya Washington na Kinshasa ajyanye n’umutekano n’umutungo kamere.
Mu ibaruwa ye, Nangaa yavuze ko Leta ya RDC yananiwe kubahiriza ibyo yemeye mu biganiro by’amahoro byabereye i Montreux mu Busuwisi mu kwezi kwa kane kwa 2026, nyamara abahuza mpuzamahanga bakomeje kurebera ntibagire icyo babivugaho.
Mu byo Kinshasa yashinjwe kutubahiriza harimo kutarekura imfungwa 317 zari zaremejwe ko zigomba kurekurwa mu gihe kitarenze iminsi 10 nyuma y’ibiganiro. AFC/M23 ivuga ko kugeza ubu ibyo byemejwe bitarakorwa, ibintu ifata nk’ikimenyetso cy’uko ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi budashyize imbere inzira y’amahoro.
Nangaa kandi yagaragaje ko, aho kugira ngo imirwano ihagarare, Ingabo za FARDC zakomeje kugaba ibitero mu bice igenzura hifashishijwe drones n’indege za gisirikare. Yongeyeho ko hari n’abayobozi ba AFC/M23 bashatse kugabwaho ibitero byo kubica, ibintu avuga ko bigaragaza ko Kinshasa igikomeje guhitamo inzira y’intambara aho kwemera ibiganiro.
AFC/M23 ivuga ko uburyo Amerika iri kwitwara nk’umuhuza buteza impungenge, cyane cyane nyuma y’uko RDC yagiranye na Washington amasezerano yerekeye amabuye y’agaciro n’ubufatanye mu bya gisirikare n’umutekano. Nk’uko AFC/M23 ibivuga, ayo masezerano ashobora kuba ari gutuma ubutegetsi bwa Tshisekedi bukingirwa ikibaba mu gihe bukomeje ibikorwa bya gisirikare n’ibikorwa bivugwa ko bibangamira inzira y’amahoro.
Ku ruhande rwa AFC/M23, Corneille Nangaa yavuze ko hari intambwe zifatika uwo mutwe umaze gutera mu rwego rwo gushyigikira ibiganiro no kugabanya ubushyamirane. Yavuze ko AFC/M23 yemeye kugabanya ibikorwa bya gisirikare mu duce tumwe na tumwe, ndetse ikava muri Walikale mu mwaka wa 2025 mu rwego rwo kubahiriza ibyari byemeranyijwe.
Uyu mutwe kandi uvuga ko warekuye imfungwa zirenga 1,350 ndetse unafasha ibikorwa by’ubutabazi kugera ku baturage bari mu kaga kubera intambara. AFC/M23 ivuga ko ibi ari ibimenyetso byerekana ubushake bwo gushyigikira inzira y’ibiganiro aho gukomeza intambara.
Ikindi AFC/M23 yagaragaje nk’ikimenyetso cyo kubahiriza amategeko mpuzamahanga arengera abasivile n’imfungwa z’intambara, ni icyifuzo yahaye Komite Mpuzamahanga ya Croix-Rouge cyo kwakira no kwita ku basirikare ba FARDC barenga 5,000 hamwe n’imiryango yabo bari mu maboko yayo.
AFC/M23 ivuga ko ibyo bikorwa bigamije kurinda ubuzima bw’abafashwe mpiri no kubahiriza uburenganzira bwa muntu, mu gihe ikomeje gushinja ihuriro ry’ingabo za FARDC, iz’u Burundi, abarwanyi ba FDLR na Wazalendo ibikorwa bihungabanya umutekano w’abaturage.
AFC/M23 yanagarutse ku kibazo cy’umutekano muke ukomeje kuvugwa mu Mujyi wa Uvira nyuma y’uko uwo mutwe uhavuye. Nangaa yavuze ko uwo mujyi wakomeje kurangwamo ibikorwa by’ubwicanyi, ubusahuzi n’umutekano muke bikorwa n’imitwe ishyigikiwe na Leta ya Kinshasa, ibintu bavuga ko bishimangira ko ikibazo cy’umutekano muri RDC kidashobora gukemurwa n’intambara gusa.
Iyo baruwa yandikiwe Marco Rubio yanashyikirijwe Perezida wa Togo, Faure Gnassingbé, uri mu bahuza bakurikirana ikibazo cya RDC, ndetse inahabwa abandi bafatanyabikorwa mpuzamahanga barimo Qatar n’u Busuwisi bakomeje gushyigikira ibiganiro by’amahoro hagati y’impande zombi.
Iyi baruwa ije mu gihe ibiganiro bya dipolomasi ku kibazo cya Congo bikomeje gufata indi ntera, ariko hakomeje kubaho kutizerana hagati ya Kinshasa na AFC/M23, aho buri ruhande rushinja urundi kudashyira mu bikorwa ibyo rwemeye.
Ababikurikiranira hafi bavuga ko kugira ngo ibiganiro bitange umusaruro, abahuza mpuzamahanga bagomba kwitwara mu buryo buboneye kandi butabogamye, kuko impande zombi nidakomeza kugirirana icyizere bishobora gukomeza gukurura intambara no gushyira abaturage mu kaga gakomeye.





