Amateka mu Minembwe: Ibihumbi Byitabiriye Igiterane cya Apostle Alice, Ubutumwa bw’Ihumure n’Icyizere Bukora ku Mitima ya Benshi
MINEMBWE CAPITAL NEWS (MCN)
Kuri iki Cyumweru, mu gace ka Minembwe habereye igiterane kinini cy’amasengesho n’ivugabutumwa cyayobowe na Apostle Alice, umuvugabutumwa waturutse mu Rwanda. Iki giterane cyitabiriwe n’imbaga y’abaturage baturutse mu bice bitandukanye bya Minembwe, mu rwego rwo guhimbaza Imana no gusabira igihugu amahoro n’umutekano.
Nk’uko amakuru yizewe Minembwe Capital News yahawe n’abari bitabiriye iki giterane abivuga, cyabereye ku kigo cya UEMI (Université Ebenezer de Minembwe) giherereye mu gace ka Kiziba, hafi y’ikibuga cy’indege cya Minembwe.
Abitabiriye iki gikorwa bari baturutse mu duce dutandukanye twa Minembwe, harimo Lundu, Kalingi, Bidegu, Runundu ndetse n’ahandi. Amakuru avuga ko abantu bari benshi cyane, bagaragazaga ibyishimo binyuze mu ndirimbo, amasengesho no guhimbaza Imana.
Mu butumwa bwe, Apostle Alice yavuze ko yaje gufatanya n’abaturage guhimbaza Imana nyuma y’ibyo bamwe mu batuye aka gace bafata nk’impamvu zo kuyishimira, zirimo impinduka zabaye mu rwego rw’umutekano nyuma y’imirwano yahuje MRDP-Twirwaneho na M23 ku ruhande rumwe, n’ihuriro rigizwe n’ingabo za FARDC, iz’u Burundi, Wazalendo na FDLR ku rundi ruhande.
Mu kiganiro cye cyibanze ku kwizera no gukomeza imitima y’abari bitabiriye igiterane, Apostle Alice yanatanze ubutumwa bw’ubuhanuzi n’ihumure, avuga ko Abanyamulenge bagiye kwinjira mu bihe by’amahoro, ibyishimo n’icyizere gishya. Ubutumwa bwe bwakiriwe n’amarangamutima menshi, aho benshi mu bitabiriye igiterane bagaragaje ko bubahaye icyizere nyuma y’igihe kirekire cyaranzwe n’umutekano muke n’ibibazo by’ubuhunzi.
Abari bitabiriye iki giterane bavuze ko ibikorwa nk’ibi bibafasha kongera icyizere no gukomeza kwizera ejo hazaza heza, cyane cyane nyuma y’ibihe by’intambara n’ibibazo by’umutekano byagiye byibasira Minembwe n’uturere tuyikikije.
Si ubwa mbere Apostle Alice ateguye ibiterane nk’ibi muri Minembwe. Hagati muri iki cyumweru na bwo yayoboye ikindi giterane cyabereye ku Runundu rw’Abashuri, ahazwi cyane nko ku Mutanoga, na cyo cyitabiriwe n’abaturage benshi.
Nubwo ibikorwa by’amasengesho bikomeje gukurura imbaga y’abaturage muri Minembwe, aka karere karacyari kamwe mu duce twibasiwe n’ingaruka z’umutekano muke mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Muri urwo rwego, abayobozi b’amadini bakomeje gushishikariza abaturage gukomeza gusenga, kubana mu bumwe no gukomeza kugira icyizere cy’ahazaza.
Minembwe Capital News (MCN)





