Agahinda Mu Giterane cya Chris Ndikumana: Umubyigano Wahitanye Abatari Bake, Abandi Barakomereka—Ubutegetsi Bwasohoye Itangazo ku Byabaye
MINEMBWE CAPITAL NEWS (MCN)
Abantu umunani (8) bapfuye, mu gihe abandi icyenda (9) bakomerekeye mu mubyigano wabereye mu giterane cy’ivugabutumwa cyari cyateguwe n’umuvugabutumwa w’ikirangirire Chris Ndikumana. Ibi byabaye nyuma y’uko ibihumbi n’ibihumbi by’abakirisitu bitabiriye icyo giterane aho cyatangiye mumpera z’icyumweru gishize, gisozwa ah’ar’ejo tariki ya 19/07/2026, cyabereye i Bujumbura mu Burundi.
Chris Ndikumana, uzwi cyane mu bikorwa by’ivugabutumwa no ku mbuga nkoranyambaga, afite abarenga miliyoni imwe bamukurikira ku rubuga rwa YouTube. Ibiterane bye bikunze kwitabirwa n’imbaga y’abaturutse mu bice bitandukanye by’u Burundi ndetse no mu bihugu bihana imbibi na bwo.
Nk’uko abatangabuhamya babitangaje, iyi mpanuka yabaye nyuma y’isozwa ry’igiterane, ubwo abantu benshi bageragezaga gusohokera icyarimwe. Ubwinshi bw’abari bahateraniye hamwe n’ubucucike bwabaye ku marembo yo gusohokamo byateye umubyigano ukomeye, bituma bamwe bagwa hasi barakandagirwa. Ibyo byaviriyemo abantu umunani gupfa, mu gihe abandi icyenda bakomereka.
Polisi y’u Burundi yemeje aya makuru, ivuga ko uretse abantu umunani bahasize ubuzima, abandi icyenda bakomerekeye muri uwo mubyigano, bahita bajyanwa kwa muganga kugira ngo bahabwe ubuvuzi bukenewe. Inzego z’umutekano zatangaje kandi ko zatangiye iperereza rigamije kumenya neza uko ibyabaye byagenze n’icyateye iyi mpanuka.
Ku ruhande rw’abateguye icyo giterane, kugeza ubu nta tangazo rirambuye barasohora rivuga ku mubare w’abapfuye n’abakomeretse, ndetse nta bisobanuro biratangazwa ku ngamba zari zarafashwe zo gucunga umutekano w’imbaga yari yitabiriye.
Ubutegetsi bw’u Burundi bwatangaje ko bwihanganishije imiryango yabuze ababo, bunizeza ko iperereza rizakorwa mu mucyo kugira ngo hamenyekane niba hari uburangare cyangwa izindi mpamvu zaba zaragize uruhare muri iyo mpanuka. Bwanasabye kandi abategura ibiterane n’ibindi bikorwa bihuza imbaga y’abaturage gukomeza kubahiriza amabwiriza ajyanye n’umutekano, cyane cyane ku bijyanye no kwakira no gusohora abantu benshi.
Mu myaka yashize, amatorero ya gikristo n’ibiterane by’ivugabutumwa byakomeje kwiyongera ku mugabane wa Afurika, ariko hakomeza no kugaragara impanuka zituruka ku mubyigano mu bikorwa bihuza imbaga y’abaturage. Mu mwaka wa 2020, muri Tanzania, abantu bagera kuri 20 bapfiriye mu mubyigano wabereye mu giterane cy’idini, ubwo bahataniraga kugera ku mavuta yafatwaga nk’ay’umugisha.
Abakurikirana ibijyanye n’umutekano mu bikorwa bihuza imbaga bavuga ko ibi byongeye kwibutsa akamaro ko gutegura neza ibikorwa nk’ibi, harimo kugena ubushobozi bw’aho igikorwa kibera, gushyiraho inzira zihagije zo kwinjira no gusohoka, ndetse no gukorana bya hafi n’inzego z’umutekano n’abatabazi kugira ngo hirindwe impanuka nk’izi zishobora guhitana ubuzima bw’abaturage.







