FIZI: Amakuru y’Imirwano muri Mutambala Yahakanywe — MRDP-Twirwaneho Ivuga ko Hiriwe Ituze
MINEMBWE CAPITAL NEWS
Amakuru yakwirakwijwe kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 22/08/2026, yavugaga ko mu bice bitandukanye by’Intara ya Kivu y’Amajyepfo, cyane cyane muri Grupema ya Mutambala, Teritwari ya Fizi, habaye imirwano ikomeye. Ayo makuru yahakanywe n’umusirikare wo muri MRDP-Twirwaneho, wabwiye Minembwe Capital News ko nta mirwano yabaye kuri uyu wa Gatandatu nk’uko byari byatangajwe.
Amakuru yari yatangajwe mbere, avuga ko yatanzwe n’abantu bakorera ku ruhande rw’ubutegetsi bw’i Kinshasa, yavugaga ko imirwano yabereye cyane cyane mu misozi iri hafi y’agace ka Mbukuma.
Ayo makuru kandi yavugaga ko imirwano yabereye nahitwa Kwa Ngulube, aho bivugwa ko ingabo za MRDP-Twirwaneho zarwanye n’iza FARDC, ifatanyije n’abarwanyi ba Wazalendo.
Nyuma yo gukurikirana ayo makuru, Minembwe Capital News yavuganye n’abasirikare ba MRDP-Twirwaneho, bahakana ku buryo bukomeye ko kuri uyu wa Gatandatu hatabaye imirwano muri ibyo bice.
Abo basirikare babwiye Minembwe Capital News ko amakuru avuga ko kuri uyu munsi habaye imirwano mu bice bitandukanye bya Grupema ya Mutambala, muri Teritwari ya Fizi, atari ukuri, bavuga ko uyu munsi waranzwe n’ituze.
Bavuze ko imirwano yabaye ku munsi wabanje, cyane cyane mu bice byo mu Rugezi no hafi yo Kwa Mulima, ariko ko kuri uyu wa Gatandatu nta mirwano yabaye nk’uko byakwirakwijwe.
Ibi bituma amakuru y’imirwano yatangajwe ku ruhande rumwe akomeza gusaba igenzura ryimbitse, cyane cyane ku bijyanye n’aho imirwano yabereye, igihe yaba yabereye ndetse n’abayigizemo uruhare.
Kugeza ubu, nta tangazo ryemewe n’inzego z’ubuyobozi cyangwa iza gisirikare ryatangajwe rigaragaza ko kuri uyu wa Gatandatu habaye imirwano muri Grupema ya Mutambala.
MINEMBWE CAPITAL NEWS






