Ibikorwa bya Gisirikare Bikomeje Gukaza Umurego Hagati ya Iran na Amerika
Mu gihe umwuka mubi ukomeje gututumba mu Burasirazuba bwo Hagati, umubano hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran urushaho kuzamba, nubwo hakigaragara imbaraga za dipolomasi zigamije guhagarika intambara.
Umuvugizi wa guverinoma ya Iran, Baghaei, mu kiganiro yagiranye na televiziyo ya Leta ya IRIB, yatangaje ko gahunda igihugu cye gifite yibanze ku guhagarika intambara iri mu karere, ashimangira ko nta biganiro bijyanye n’ingufu za kirimbuzi biri muri iyo gahunda kugeza ubu. Yavuze ko Iran ishaka kurangiza amakimbirane ari mu karere, cyane cyane ajyanye na Libani, kandi ko ibiganiro byose biri kwibanda kuri iyo ntego.
Yagize ati: “Kugeza ubu, nta biganiro bijyanye n’ingufu za kirimbuzi bihari; icy’ingenzi ni ugushakira umuti ikibazo cy’intambara iri mu karere.”
Ku rundi ruhande, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Seyed Abbas Araghchi, yakomeje ibikorwa bya dipolomasi, aho yagiranye ibiganiro kuri telefoni na bagenzi be bo mu bihugu bya Oman n’u Budage. Muri ibyo biganiro, baganiriye ku buryo bwo gushakira amahoro akarere ndetse n’uruhare rw’amahanga mu kugabanya umwuka mubi uri hagati y’impande zihanganye.
Ibi byose bibaye nyuma y’igitero gikomeye cyagabwe tariki ya 28/02/2026, aho Israel ifatanyije na Amerika bagabye ibitero ku murwa mukuru wa Iran, Tehran, no mu yindi mijyi. Ibyo bitero byahitanye ubuzima bw’abayobozi bakomeye barimo uwari Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ali Khamenei, abasirikare bakuru ndetse n’abasivili.
Iran yahise yihorera, itangiza ibitero bya misile n’indege zitagira abapilote (drones) byibasiye Israel n’inyungu za Amerika mu karere. Ibyo byatumye intambara ifata indi ntera, igira ingaruka zikomeye ku mutekano w’akarere.
Nubwo tariki ya 08/04/2026 hashyizweho agahenge (ceasefire), ntibyabujije impande zombi gukomeza gushyamirana mu buryo butaziguye. Ibiganiro byahuje intumwa za Iran na Amerika byabereye i Islamabad ntibyatanze umusaruro, bityo icyizere cy’amahoro gikomeza kuba gike.
Kugeza ubu, Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziyobowe na Perezida Donald Trump zatangaje gahunda nshya ya gisirikare igamije kurinda umutekano w’ubwikorezi bwo mu nyanja, cyane cyane mu muhora wa Hormuz, aho amato menshi yari yarahagaritswe kubera umutekano muke.
Iyo gahunda izitabirwa n’abasirikare bagera ku 15,000 hamwe n’indege za gisirikare zigera ku 100, igamije gutuma amato y’ubucuruzi yongera kugenda mu bwisanzure muri uwo muhora w’ingenzi ku bukungu bw’isi.
Muri rusange, intambara hagati ya Amerika na Iran iracyari mu rwego rwo guhangana mu buryo bwa gisirikare n’ubwa dipolomasi icyarimwe. Nta masezerano y’amahoro aragerwaho, nubwo ibiganiro bikomeje.
Iran ikomeje gutsimbarara ko nta biganiro bya kirimbuzi biri ku meza muri iki gihe, mu gihe Amerika ikomeje kongera ingufu za gisirikare mu rwego rwo kurinda inyungu zayo n’iz’abafatanyabikorwa bayo.
Nubwo hari agahenge kashyizweho, intambara iracyari ku rwego rwo hejuru, aho impande zombi zisa n’iziteguye gukomeza guhangana mu gihe ibiganiro bya dipolomasi bitaratanga umusaruro uhamye.





