• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Wednesday, August 5, 2026
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Ibyakozwe n’Umuyobozi wo mu Ntara ya Tanganyika Byateje Uburakari Bukomeye muri RDC

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
May 27, 2026
in Conflict & Security
0
Ibyakozwe n’Umuyobozi wo mu Ntara ya Tanganyika Byateje Uburakari Bukomeye muri RDC
80
SHARES
2k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Ibyakozwe n’Umuyobozi wo mu Ntara ya Tanganyika Byateje Uburakari Bukomeye muri RDC

You might also like

Umutekano Uvugwa ko Wazamutse mu Minembwe Nyuma y’Impinduka za Gisirikare; Drone Yongeye Kumvikana mu Bice byo Kwa Mulima

« Ville Morte » à Uvira, mais le marché de Kiziba a connu une forte affluence : ce que disent les habitants sur les nouvelles conditions de vie à Bijombo

“Ville Morte” i Uvira, Ariko Isoko rya Kiziba Ryaremye neza: Ibyo Abaturage Bavuga ku Mibereho Mishya mu Bijombo

Mu gace ka Kabalo, gaherereye mu Ntara ya Tanganyika muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), havugwa inkuru yateje impaka n’amarangamutima menshi nyuma y’uko Umuyobozi w’Akarere ka Kabalo (Administrateur du Territoire) ashinjwe gukorera ihohoterwa rikomeye mu ruhame umwungirije ushinzwe imari n’ubutegetsi, umugabo w’umusaza ufite imyaka irenga 65 y’amavuko.

Amakuru aturuka aho byabereye avuga ko ibi byabaye imbere y’abagenzuzi b’uturere (inspecteurs territoriaux) bari mu butumwa busanzwe bw’akazi, ndetse bakaba bari kumwe n’abayobozi batatu bahagarariye sosiyete sivile yo muri ako gace. Abari aho bavuga ko habayeho guterana amagambo gukomeye mbere y’uko uwo muyobozi akubita umwungirije, ibintu byateje urujijo n’agahinda ku bari bitabiriye iyo nama.

Impamvu y’iri hohoterwa, nk’uko amakuru y’ibanze abigaragaza, ni uko Umuyobozi w’Akarere yashinjaga umwungirije we kuba yaragerageje kugirana umubano wihariye n’umugore we mu gihe yari yaragiye mu kiruhuko cy’akazi by’agateganyo mu Ntara ya Mai-Ndombe. Ibyo birego ni byo bivugwa ko byakuruye ubushyamirane bwaje kurangira habayeho gukubitana mu ruhame.

Nubwo kugeza ubu nta tangazo riratangazwa n’ubuyobozi bw’Intara ya Tanganyika cyangwa ngo hagire icyo bitangazwa na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu muri RDC, abaturage benshi bo muri Kabalo ndetse n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu bakomeje kwamagana ibyo bikorwa, bavuga ko ari icyasha ku buyobozi bw’igihugu kandi ko binahonyora agaciro k’umukozi wa Leta, cyane cyane umuntu mukuru ugeze mu zabukuru.

Bamwe mu bagize sosiyete sivile bavuga ko ibyabaye bishobora guteza umwuka mubi mu buyobozi bw’akarere no gutuma abaturage batakariza icyizere inzego za Leta. Banibutsa ko abayobozi bakwiye gukemura amakimbirane binyuze mu mategeko no mu nzira zubahiriza uburenganzira bwa muntu aho gukoresha imbaraga cyangwa ihohoterwa.

Hari kandi impungenge ko niba iki kibazo kidakurikiranywe mu mucyo no mu butabera, gishobora gukomeza guteza umwuka mubi hagati y’inzego z’ubuyobozi n’abaturage bo muri ako karere.

Kugeza ubu, haracyategerejwe ko inzego zibishinzwe zigira icyo zitangaza kuri aya makuru ndetse n’ingamba zishobora gufatwa kugira ngo hamenyekane ukuri ku byabaye no kugira ngo ababigizemo uruhare baryozwe ibyo bakoze hakurikijwe amategeko.

Abaturage batandukanye bakomeje gusaba ko hakorwa iperereza ryigenga kandi ryimbitse kuri iki kibazo, kugira ngo hirindwe ko ibikorwa nk’ibi byo gukoresha ububasha nabi byakomeza kugaragara mu nzego z’ubuyobozi bwa Leta.

Iyi nkuru Minembwe Capital News yayikesheje umwe mu bari aho icyo gikorwa cyabereye i Kabalo, binyuze mu butumwa bwa videwo yagejeje kuri iki kinyamakuru.

Tags: KabaloUmuyobozi yarwanye
Share32Tweet20Send
Bahanda Bruce

Bahanda Bruce

Recommended For You

Umutekano Uvugwa ko Wazamutse mu Minembwe Nyuma y’Impinduka za Gisirikare; Drone Yongeye Kumvikana mu Bice byo Kwa Mulima

by Bahanda Bruce
August 5, 2026
0
Umutekano Uvugwa ko Wazamutse mu Minembwe Nyuma y’Impinduka za Gisirikare; Drone Yongeye Kumvikana mu Bice byo Kwa Mulima

Umutekano Uvugwa ko Wazamutse mu Minembwe Nyuma y'Impinduka za Gisirikare; Drone Yongeye Kumvikana mu Bice byo Kwa Mulima MINEMBWE CAPITAL NEWS (MCN) Amakuru Minembwe Capital News yakusanyije aturutse...

Read moreDetails

« Ville Morte » à Uvira, mais le marché de Kiziba a connu une forte affluence : ce que disent les habitants sur les nouvelles conditions de vie à Bijombo

by Bahanda Bruce
August 5, 2026
0
“Ville Morte” i Uvira, Ariko Isoko rya Kiziba Ryaremye neza: Ibyo Abaturage Bavuga ku Mibereho Mishya mu Bijombo

« Ville Morte » à Uvira, mais le marché de Kiziba a connu une forte affluence : ce que disent les habitants sur les nouvelles conditions de vie...

Read moreDetails

“Ville Morte” i Uvira, Ariko Isoko rya Kiziba Ryaremye neza: Ibyo Abaturage Bavuga ku Mibereho Mishya mu Bijombo

by Bahanda Bruce
August 5, 2026
0
“Ville Morte” i Uvira, Ariko Isoko rya Kiziba Ryaremye neza: Ibyo Abaturage Bavuga ku Mibereho Mishya mu Bijombo

"Ville Morte" i Uvira, Ariko Isoko rya Kiziba Ryaremye neza: Ibyo Abaturage Bavuga ku Mibereho Mishya mu Bijombo MINEMBWE CAPITAL NEWS (MCN) Mu gihe ibikorwa hafi ya byose...

Read moreDetails

Amasezerano ya Doha Atangiye Gushyirwa mu Bikorwa: RDC Iri mu Myiteguro yo Kurekura Bamwe mu Mfungwa Basabwe na AFC/M23

by Bahanda Bruce
August 5, 2026
0
Amasezerano ya Doha Atangiye Gushyirwa mu Bikorwa: RDC Iri mu Myiteguro yo Kurekura Bamwe mu Mfungwa Basabwe na AFC/M23

Amasezerano ya Doha Atangiye Gushyirwa mu Bikorwa: RDC Iri mu Myiteguro yo Kurekura Bamwe mu Mfungwa Basabwe na AFC/M23 Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) iri...

Read moreDetails

Kivu y’Epfo: Abaturage Bataka Akababaro ko Kwishyuzwa ku Mabariyeri ya Wazalendo, Ubucuruzi n’Ingendo Bigeze mu Marembera

by Bahanda Bruce
August 5, 2026
0
Kivu y’Epfo: Abaturage Bataka Akababaro ko Kwishyuzwa ku Mabariyeri ya Wazalendo, Ubucuruzi n’Ingendo Bigeze mu Marembera

Kivu y'Epfo: Abaturage Bataka Akababaro ko Kwishyuzwa ku Mabariyeri ya Wazalendo, Ubucuruzi n'Ingendo Bigeze mu Marembera Mu gihe umutekano ukomeje kuba ikibazo gikomeye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira...

Read moreDetails
Next Post
Les actes posés par un responsable de la province du Tanganyika suscitent une vive indignation en RDC

Les actes posés par un responsable de la province du Tanganyika suscitent une vive indignation en RDC

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage AFC/m23 America Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Drone Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kagame Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Mikenke Minembwe Monusco MRDP-TWIRWANEHO Ndayishimiye Rdc Rwanda SADC Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

Manage Cookie Consent
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes. The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.
  • Manage options
  • Manage services
  • Manage {vendor_count} vendors
  • Read more about these purposes
View preferences
  • {title}
  • {title}
  • {title}
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?