Ihungabana Rikomeje mu Buyobozi bwa FARDC: Ifatwa rya Gen. Maj. Ephraim Kiriza Rikomeje Gukongeza Impaka ku Mutekano wa Perezida Tshisekedi
Mu gihe Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ikomeje guhangana n’ibibazo bikomeye by’umutekano, ndetse ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) rikomeje ibikorwa byaryo byo guhangana n’ubutegetsi bw’i Kinshasa rikaba rimaze kwigarurira ibice byinshi byo mu burasirazuba bw’igihugu, amakuru akomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga aravuga ko Gen. Maj. Ephraim Kabi Kiriza, wari Umukuru w’Ingabo zirinda Perezida wa Repubulika (Garde Républicaine/GR) kuva mu kwezi k’Ukwakira 2022, yatawe muri yombi ku wa Kane tariki ya 14/05/2026.
Nk’uko amakuru aturuka i Kinshasa abivuga, uyu musirikare mukuru yafashwe n’urwego rwa DEMIAP, rumubaza ibibazo mbere yo kwimurirwa muri Conseil National de Sécurité (CNS), ibintu byakomeje guteza impaka ndende muri politiki n’umutekano bya RDC.
Nubwo kugeza ubu nta rwego rwa Leta ya Kinshasa ruragira icyo rutangaza ku mugaragaro kuri aya makuru, gukwirakwira kwayo byahise bituma havuka impungenge zikomeye ku bwumvikane buke buri hagati y’inzego z’umutekano z’iki gihugu ndetse no ku mikoranire iri hagati y’ubuyobozi bwa Perezida Félix Tshisekedi n’abasirikare bamwe bakomeye.
Amakuru yakomeje gucicikana avuga ko haba hari impungenge z’umugambi wo gushaka guhirika ubutegetsi wari uteganyijwe ku wa Gatanu, akaba ari na byo byatumye uyu musirikare afatwa, nubwo kugeza ubu nta gihamya gifatika irabigaragaza. Icyakora, bamwe mu basesenguzi bavuga ko imyitozo idasanzwe yari imaze iminsi ivugwa mu mutwe wa GR ndetse no muri SDM (Service de Documentation Militaire) yari yaratangiye gukekwa na bamwe nk’ikimenyetso cy’umwuka mubi uri mu nzego z’umutekano za Congo.
Ibi bibaye mu gihe ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi bumaze igihe bushinjwa kugirira icyizere gike bamwe mu basirikare bakuru ba FARDC, cyane cyane abakomeje kugaragaza ibitekerezo bitandukanye n’umurongo wa politiki w’ubutegetsi buriho. Mu myaka yashize, hakunze kuvugwa ifungwa, kwimurwa cyangwa gukorwaho iperereza ku basirikare bakuru bakekwaho kutumvikana n’ubutegetsi bwa Kinshasa.
Abasesenguzi ba politiki ya Congo bavuga ko ibi bikomeje kugaragaza ikibazo cyimbitse cy’ukutizerana hagati y’ubutegetsi bwa gisivile n’igisirikare, ibintu bishobora gukomeza guhungabanya imikorere y’inzego z’umutekano ndetse n’ibikorwa bya operasiyo za gisirikare igihugu kirimo, cyane cyane mu burasirazuba bwa RDC.
Hari kandi ababona ko uru ruhererekane rw’ifatwa cyangwa iperereza rikorerwa abasirikare bakomeye rukomeje gushyira igitutu ku buyobozi bwa Perezida Tshisekedi, cyane cyane mu gihe igihugu kiri mu bibazo by’intambara, ubukene ndetse n’ukutumvikana kwa politiki hagati y’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi.
Kuva Félix Tshisekedi yajya ku butegetsi, havuzwe inshuro nyinshi amakuru ajyanye n’umutekano muke imbere mu nzego za FARDC ndetse no mu mutwe w’ingabo ushinzwe kumurinda (Perezida Tshisekedi). Bamwe mu bakurikiranira hafi ibya Congo bavuga ko ibi bishobora kuba ari ikimenyetso cy’uko hari ukwivuguruza gukomeye muri Leta ya Kinshasa no mu buyobozi bw’igisirikare, aho bamwe mu bayobozi batangiye kutizerana hagati yabo.
Nubwo aya makuru yose akwiye ubushishozi kuko nta tangazo rya Leta rirayemeza ku mugaragaro, ariko igituma akomeza kuvugwa cyane no gukwirakwira kwayo mu gihugu no hanze yacyo bikomeje kuzamura impungenge ku hazaza h’umutekano wa Tshisekedi n’ahazaza ha politiki ya RDC mu gihe kiri imbere.







