Impungenge ni Nyinshi mu Bibogobogo Nyuma y’Igitero cya Mai Mai mu Gace Karimo FARDC n’Ingabo z’u Burundi
Mu gihe ubuyobozi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bukomeje kuvuga iby’umutekano, haravugwa indi nkuru y’igitero cyagabwe n’umutwe wa Wazalendo (Mai Mai) mu gace ka Bibogobogo, ibintu bikomeje gutera impungenge abaturage bavuga ko umutekano ukiri ikibazo gikomeye.
Amakuru aturuka mu misozi ya Bibogobogo, muri teritwari ya Fizi mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, avuga ko mu ijoro ryo ku wa Kabiri rishyira ku wa Gatatu tariki ya 06/05/2026, abarwanyi ba Wazalendo (Mai Mai) bayobowe n’uwitwa Nshoreyingabo bagabye igitero mu muhana wa Bijanda, aho bashakaga kunyaga inka z’Abanyamulenge batuye muri ako gace.
Nk’uko abaturage bahatuye babitangaje, aba barwanyi bageze muri uwo muhana mu masaha y’ijoro batangira kurasa abaturage n’abarindaga amatungo, ariko bahura n’ubwirinzi bwabakomye imbere bituma habaho kurasana kwakanya gato.
Amakuru yizewe avuga ko abo barwanyi bahise baraswa birangira bahunze berekeza mu bice bituwe n’Abapfulero, mu gace ka Kwasebasaza, adashoboye gutwara amatungo yari yaje kunyaga.
Umwe mu baturage wavuganye na Minembwe Capital News yagize ati:
“Mu ijoro ryo ku wa Gatatu, Mai Mai iyobowe na Nshoreyingabo yinjiye mu muhana wa Bijanda ishaka kwiba inka. Kubw’amahirwe, abungeri bari maso. Bahise barasana, Mai Mai irahunga yerekeza mu gace ko Kwasebasaza. Yahunze nta nka itwaye, ahubwo isiga magazines eshatu zuzuye amasasu ya AK-47.”
Amakuru kandi avuga ko muri uko guhunga, abo barwanyi basize magazines eshatu zuzuye amasasu y’imbunda yo mu bwoko bwa AK-47, ibintu abaturage bafata nk’ikimenyetso cy’uko bahunze bafite ubwoba bwinshi nyuma yo guhangana n’abungeri bayo matungo.
Iki gitero kibaye mu gihe agace ka Bibogobogo kavugwamo kuba kari mu maboko y’ingabo za FARDC zifatanyije n’abasirikare b’u Burundi. Ibyo byatumye abaturage benshi bibaza impamvu abo basirikare batatabaye abaturage mu gihe icyo gitero cyabaga.
Hari abavuga ko kuba Mai Mai ikibasha kugaba ibitero muri ako gace bigaragaza ko ikibazo cy’umutekano kitarakemuka burundu, nubwo hari ibikorwa bya gisirikare bimaze igihe bikorwa muri Fizi, Minembwe n’utundi duce twa Kivu y’Amajyepfo.
Iki gitero kandi kibaye hashize igihe gito muri Bibogobogo habereye ibiganiro byari byitabiriwe n’umujyanama wa Perezida Félix Tshisekedi ushinzwe ibijyanye n’umutekano, Jacques Kongolo, wari kumwe na Général William Amuri Yakutumba wo Muri Wazalendo.
Ibyo biganiro byari bigamije gushishikariza abaturage, cyane cyane Abanyamulenge n’andi moko atuye muri ako karere, gushyigikira ubutegetsi bwa Kinshasa no kwizera ko umutekano uzagaruka.
Muri ibyo biganiro, Jacques Kongolo yari yavuze ko Leta ya Kinshasa itazihanganira imitwe yitwaje intwaro ikomeje guhungabanya abaturage, ashimangira ko ibikorwa byo kunyaga amatungo no kwica abaturage bizahagarara.
Ku ruhande rwe, Général Yakutumba nawe yari yavuze ko abaturage batagomba gukomeza kubaho mu bwoba bwo kunyagwa inka cyangwa kugabwaho ibitero.
Nubwo hari ibyo Leta isezeranya, abaturage bo mu bwoko bw’Abanyamulenge bavuga ko bagifite impungenge zikomeye z’umutekano. Bamwe bavuga ko imitwe ya Mai Mai n’abayishyigikiye igikomeje kuba ikibazo gikomeye mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Abaturage bavuga ko icyo bifuza atari amagambo gusa, ahubwo ari ibikorwa bifatika byatuma bashobora kuragira amatungo yabo no gukora imirimo yabo nta bwoba bwo kugabwaho ibitero nijoro.
Kuri ubu, amakuru ava muri Bibogobogo avuga ko umwuka w’umutekano ukomeje kuba mubi, aho abaturage benshi bakomeje kurara bari maso kubera impungenge z’ibitero bishobora kongera kugabwa muri ako gace kari kamaze igihe karangwamo amakimbirane ashingiye ku mutekano n’amoko atuye muri ako karere.





