Impunzi z’Abanyekongo zatangiye gutahuka iwabo
Nubwo umutekano utaragaruka uko bikwiye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, impunzi z’Abanyekongo zari zarahungiye mu Burundi zatangiye gutahuka ku bushake, zigaragaza icyizere gishya cyo gusubira kubaka ubuzima bwazo, ni mu gihe zari zibayeho mu buzima bugoranye mu nkambi.
Ku mupaka uhuza u Burundi na RDC, cyane cyane mu duce twegereye Uvira na Luvungi, hagaragaye ibyishimo n’amarangamutima akomeye ubwo icyiciro cya mbere cy’impunzi zigera kuri 470 cyatahaga. Aba baturage bari bamaze igihe mu nkambi zitandukanye mu Burundi, aho ubuzima bwari bugoye bitewe n’ibura ry’ibiribwa bihagije, amazi meza n’ubuvuzi.
Umwe mu batahutse ari kumwe n’abana be batatu yavuze ko gusubira iwabo ari amahirwe y’agaciro, nubwo bataramenya neza uko umutekano uzagenda mu minsi iri imbere. Yagize ati: “Twishimiye gusubira iwacu. Ubuzima bwo mu nkambi bwari bwaratugoye cyane.” Icyakora, umugabo we yahisemo gusigara mu nkambi by’agateganyo kugira ngo abanze arebe uko ibintu bihagaze mbere yo gutaha.
Aba baturage bahunze imirwano ikomeye yabaye mu mpera z’umwaka ushize mu bice bya Luvungi, Sange n’umujyi wa Uvira. Iyo mirwano yari hagati y’ingabo za FARDC n’abambari bazo, ku bufatanye n’ingabo z’u Burundi, bahanganye n’ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC/M23), ibintu byateje impagarara n’ubwoba bukabije mu baturage.
Nubwo rimwe na rimwe hagaragaza agahenge, umutekano w’akarere uracyari ikibazo gihangayikishije, kuko ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ku bufatanye n’ingabo z’u Burundi n’imitwe ya Wazalendo na FDLR, bakomeje ibitero mu mihana ituwe n’Abanyamulenge mu bice bitandukanye birimo Minembwe, i Ndondo n’ahandi, bakoresheje drone n’intwaro ziremereye.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (HCR) ryatangaje ko izi mpunzi ziri gutaha ku bushake bwazo kandi ko nta gahato kabayeho. Rishimangira ko ritazigera rishyigikira itahuka ry’impunzi mu duce hadatekanye.
Umuyobozi wa HCR muri aka gace yavuze ko impunzi zaherekejwe kugeza ku mupaka, hanyuma zakirwa n’inzego z’ubuyobozi bwa RDC mu duce zigiye gusubiramo, aho bavuga ko hari umutekano uhagije.
Ku ruhande rwa Leta y’u Burundi, hatangajwe ko gahunda yo gutahura impunzi izakomeza, aho buri cyumweru hateganyijwe gutahurwa abagera ku 2,000. Ibi bigamije kugabanya ubucucike mu nkambi no gufasha impunzi gusubira mu buzima busanzwe.
Impunzi zari mu nkambi ya Busuma mu ntara ya Ruyigi zivuga ko ubuzima bwari bukomeye cyane. Ibura ry’ibiribwa, amazi make n’indwara byatumye benshi batekereza gusubira iwabo nubwo hari impungenge z’umutekano.
Umwe mu batahutse yagize ati: “Aho gupfira mu buhungiro kubera inzara n’indwara, byiza ni ugupfira iwanyu.” Aya magambo agaragaza uburemere bw’ibibazo byugarije impunzi mu buzima bwa buri munsi.
Kugeza ubu, inkambi ya Busuma iracyarimo impunzi zirenga ibihumbi 66, benshi muri bo bakaba ari abana n’urubyiruko. Mu batahutse harimo abanyeshuri bagiye gusubira gukora ibizamini bya Leta ndetse n’abakozi ba Leta basubira mu mirimo yabo.
Abayobozi bo mu ntara ya Kivu y’Epfo, bayobowe na Guverineri Jean-Jacques Purusi, bakiriye aba baturage babizeza ubufasha mu kongera kubaka ubuzima no kwifatanya mu iterambere ry’igihugu.
Gutahuka kw’impunzi ni ikimenyetso cy’icyizere cy’amahoro, ariko nanone ni ikimenyetso cy’uko hakiri urugendo rurerure rwo kugera ku mutekano urambye. Ababikurikiranira hafi bagaragaza ko hakenewe imbaraga zihuriweho—iza Leta ya RDC, ibihugu by’akarere ndetse n’imiryango mpuzamahanga—mu gukemura burundu ikibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bw’iki gihugu.
Mu gihe impunzi zikomeje gufata icyemezo cyo gutaha, ikibazo nyamukuru gisigaye ni ukumenya niba amahoro arimo agaruka azaramba, n’uko ubuyobozi buzashobora gutanga serivisi z’ibanze zizafasha aba baturage kongera kubaho neza mu gihugu cyabo.






