ISESENGURA RY’UMUSOMYI WA MCN: Ese Amasezerano y’Amahoro Azarangiza Intambara yo mu Burasirazuba bwa RDC, Cyangwa Azaba Indi Ntambwe Gusa mu Rugendo Rurerure rw’Ibiganiro?
MINEMBWE CAPITAL NEWS (MCN)
Mu gihe hakomeje gushakishwa umuti urambye w’ibibazo by’umutekano bimaze imyaka myinshi mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ibiganiro byabereye i Doha muri Qatar, bikaza gukomereza i Montreux mu Busuwisi ku bufasha bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) n’abandi bafatanyabikorwa, byatumye habaho amasezerano agamije kugabanya ubushyamirane no gushyigikira inzira y’amahoro.
Mbere yo gusesengura ibikubiye muri ayo masezerano, uyu musomyi agaragaza ko ku munsi w’ejo bundi i Goma hageze intumwa z’abasirikare batatu bahagarariye Leta ya Kinshasa. Nk’uko abivuga, uru ruzinduko rugamije gutangiza ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemeranyijweho, cyane cyane ibijyanye no kugenzura iyubahirizwa ry’amasezerano yasinyiwe mu Busuwisi.
Iby’ingenzi bikubiye muri ayo masezerano
1. Gukurikirana iyubahirizwa ry’agahenge
Nk’uko uyu musesenguzi abigaragaza, amasezerano ateganya ishyirwaho ry’Urwego Ruhuriweho rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’agahenge (EJVM).
Uru rwego rugizwe n’abahagarariye impande zombi, aho Leta ya RDC ihagarariwe n’abantu batatu, AFC/M23 na yo ikagira abayihagarariye batatu. Igenzura rizakorwa ku bufatanye n’Inama Mpuzamahanga y’Ibihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari (ICGLR/CIRGL) hamwe na MONUSCO.
Intego y’uru rwego ni ugukurikirana no gukora iperereza ku byaba binyuranyije n’agahenge, birimo ibitero by’indege zitagira abapilote (drones), imirwano mishya cyangwa ibindi bikorwa bishobora gusubiza inyuma inzira y’amahoro.
2. Korohereza ibikorwa by’ubutabazi
Uyu musomyi avuga ko impande zombi zemeye korohereza imiryango itanga ubufasha kugera ku baturage bagizweho ingaruka n’intambara mu burasirazuba bwa RDC.
Ziyemeje kandi kwirinda igikorwa icyo ari cyo cyose cyabangamira ibikorwa by’ubutabazi no kubahiriza amategeko mpuzamahanga arengera abasivili, impunzi ndetse n’abimuwe n’intambara.
Mu isesengura rye, agaragaza ko ishyirwa mu bikorwa ry’iki cyemezo rizafasha kugabanya ibibazo by’ibura ry’ibiribwa, imiti n’ibindi bikenerwa by’ibanze mu bice byibasiwe n’intambara.
3. Kurekura imbohe
Nk’uko iri sesengura ribivuga, amasezerano ateganya ko impande zombi zizarekura bamwe mu mbohe mu gihe kitarenze iminsi 10, mu rwego rwo kubaka icyizere hagati yazo.
Harimo kandi amasezerano AFC/M23 yagiranye na Komite Mpuzamahanga y’Umuryango Utabara Imbabare (ICRC/CICR), ajyanye no kurekura abasirikare ba FARDC bafatiwe i Goma, ndetse n’ibindi byiciro by’imbohe biteganyijwe kurekurwa hakurikijwe gahunda yumvikanyweho.
Uyu musesenguzi akomeza avuga ko, mu byiciro by’ibiganiro byabereye i Doha n’ahandi, AFC/M23 yagiye yubahiriza zimwe mu nshingano zayo, harimo kurekura bamwe mu basirikare ba FARDC. Mu gihe ku ruhande rwa Leta ya Kinshasa, nk’uko abyemeza, hari ibyo avuga ko bitashyizwe mu bikorwa, birimo kurekura bamwe mu mbohe n’izindi ngingo zari zarumvikanyweho.
Mu gusoza isesengura rye, uyu musomyi agaragaza ko, nubwo aya masezerano agaragaza ubushake bwo kugabanya ubushyamirane no guha amahirwe inzira y’ibiganiro bya politiki, hakiri ibibazo bishobora kubangamira ishyirwa mu bikorwa ryayo.
Avuga ko intambwe izagena niba aya masezerano azatanga umusaruro ari ubushake bwa buri ruhande bwo kuyashyira mu bikorwa, aho kuyagarukira mu magambo gusa.
Uyu musesenguzi akomeza agaragaza impungenge ze, avuga ko ashingiye ku mateka y’ibiganiro byabaye mbere, atarabona ibimenyetso bifatika bimwemeza ko Leta ya Kinshasa izashyira mu bikorwa ibyo yemeye, kuko, nk’uko abyemeza, hari amasezerano yabanje atubahirijwe uko byari byitezwe.
Nanone atanga igitekerezo cye, avuga ko ibiganiro cyangwa amasezerano bikunda kongera kwihutishwa mu bihe AFC/M23 iba imaze kugera ku ntsinzi ku rugamba cyangwa yigaruriye ibice bifatika. Atanga urugero rw’ibihe bya vuba aha, aho avuga ko ibiganiro byongeye gufata intera mu gihe ingabo za Leta zari zimaze guhura n’ibihombo mu bice bitandukanye, birimo Minembwe.
Mu gusoza, uyu musomyi avuga ko amahanga, imiryango mpuzamahanga n’abahuza bazakomeza gukurikiranira hafi ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano, kuko ari ryo rizagena niba azatanga amahoro arambye cyangwa niba azaba indi ntambwe gusa mu ruhererekane rw’ibiganiro bimaze imyaka bikorwa hagati y’impande zishyamiranye.
Iri ni isesengura ryatanzwe n’umusomyi wa Minembwe Capital News. Ibitekerezo bikubiyemo ni ibye bwite, kandi ntabwo byanze bikunze bihagarariye umurongo w’ubwanditsi wa Minembwe Capital News. Turaritambutsa mu rwego rwo guteza imbere kungurana ibitekerezo ku bibazo bireba akarere.






