Uvira Ku Murongo w’Akaga: NSCC Itabaza ku Bwiyongere bw’Ubwicanyi, Abaturage Basaba Igisubizo Cyihutirwa
MINEMBWE CAPITAL NEWS (MCN)
Umuryango wa New Congolese Civil Society (NSCC) wo mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo watangaje impungenge zikomeye ku bwiyongere bw’ibikorwa by’ubwicanyi, gukomeretsa no guhungabanya umutekano w’abaturage bikomeje kugaragara mu Mujyi wa Uvira muri iyi minsi.
Mu itangazo wasohoye kuri uyu wa Gatatu, uyu muryango wagaragaje ko ikibazo cy’umutekano muri uyu mujyi gikomeje kuba ingorabahizi, unenga ibyo wita “guceceka no kutagira igikorwa gifatika” ku nzego z’abasivili, iza gisirikare ndetse n’iz’igipolisi, mu gihe abaturage bakomeje guhura n’ibikorwa by’urugomo.
NSCC yavuze ko hagati ya tariki ya 11 na 15/07/2026, hagaragaye ibikorwa bitandukanye by’ubugizi bwa nabi mu bice bitandukanye bigize Umujyi wa Uvira, birimo abantu bishwe, abandi bagakomereka ndetse n’imibiri y’abantu batamenyekanye ikaboneka.
Nk’uko uyu muryango ubivuga, tariki ya 11/07/2026, ahagana saa mbili z’ijoro (20h00), abantu batatu barimo Mushagalusha, Jean na Rama, barashwe amasasu ubwo bari ku muhanda wa Uvira bagenda bisanzwe mu bice bya Rombe I na Rombe II.
NSCC ivuga ko ayo masasu yarashwe n’umwe mu basirikare ba FARDC, ikongeraho ko abo bantu bahise bajyanwa kuvurirwa mu Bitaro Bikuru bya Uvira.
Hagati ya tariki ya 12 na 13/07/2026, abaturage babonye umurambo w’umuntu utaramenyekana, wari waciwe umutwe, ku nkengero z’Ikiyaga cya Tanganyika, ku muhanda wa Lenge III, mu gace ka Kakombe.
Kugeza ubu, umwirondoro w’uwishwe n’abakekwaho kumwica ntibiramenyekana, mu gihe abaturage bakomeje gusaba ko hakorwa iperereza rigamije kugaragaza ukuri kuri ubwo bwicanyi.
NSCC kandi yatangaje ko mu ijoro ryo ku itariki ya 14 rishyira iya 15/07/2026, umuntu wakoraga umwuga wo gusudira uzwi ku izina rya Fiston, yarashwe akicwa n’abantu bataramenyekana.
Uyu mugabo ngo yarasiwe mu rugo rwe ruherereye ku muhanda wa Alpha, mu gace ka Songo.
Muri iryo joro kandi, undi muturage witwa Innocent yarasiwe mu gace ka Kalundu ahagana saa kumi z’urukerera (04h00). Uyu muturage yahise ajyanwa kwa muganga, aho akomeje kwitabwaho n’abaganga.
Iri tangazo rya NSCC rikomeza rivuga ko igice cy’umubiri w’umuntu cyabonetse ku muhanda wa 5 Construction, mu gace ka Kakombe, mu gihe umutwe w’uwo muntu ngo wabonetse hafi y’uruzi rwa Mulongwe, muri Rombe II.
Mu gace ka Kasenga, ahazwi nka Kiyaya, NSCC yavuze ko undi muntu yatewe icyuma ndetse akanakubitwa bikomeye hakoreshejwe imihoro n’abantu bataramenyekana, bikaba byarabaye ahagana saa sita z’ijoro.
Uyu muntu ngo yahise ajyanwa kwa muganga, aho ubuzima bwe bukomeje kuba mu kaga.
Mu gihe ibikorwa by’urugomo bikomeje gutera ubwoba mu baturage, New Congolese Civil Society (NSCC) yamaganye ubwo bugizi bwa nabi, isaba inzego zibishinzwe gufata ingamba zihutirwa zo kugarura umutekano no kurengera ubuzima bw’abaturage.
Uyu muryango watangaje ko abaturage na bo bagomba kugira uruhare mu gushakira hamwe ibisubizo ku kibazo cy’umutekano, utangaza ko hateganyijwe inama rusange y’abaturage izaba tariki ya 21/07/2026 saa saba z’amanywa (13h00) ku ishuri ribanza rya Kavimvira EP, muri Komini ya Kavimvira.
NSCC yavuze ko iyo nama igamije guhuriza hamwe abaturage kugira ngo baganire ku ngamba z’ubuvugizi n’ibikorwa by’abaturage bigamije guhangana n’ubwiyongere bw’umutekano muke mu Mujyi wa Uvira.
Ibibazo by’ubwicanyi, gushimutwa ndetse n’ibindi bikorwa by’urugomo bikomeje kuba bimwe mu bibazo bikomeye byugarije abaturage bo mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Uvira, mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Mu gihe abaturage bakomeje gusaba kurindwa no kubona ubutabera, bakomeje kwerekeza amaso ku nzego za Leta n’iz’umutekano kugira ngo zigaragaze ubushobozi bwo gukumira ibyaha no kongera kubaka icyizere mu mutekano w’abaturage.
Ku rundi ruhande, bamwe mu baturage bagaragaje ko batakigirira icyizere inzego ziriho muri uyu mujyi, bavuga ko bifuza ko indi mitwe yitwaje intwaro irimo MRDP-Twirwaneho na M23 yazagera muri Uvira ikazana impinduka mu bijyanye n’umutekano, bavuga ko ari uburyo bwo kubakura mu kaga barimo.
Gusa, ibi ni ibitekerezo byagaragajwe na bamwe mu baturage, mu gihe ikibazo cy’umutekano muri Uvira gikomeje kuba ingorabahizi kandi kigomba gukemurwa binyuze mu ngamba zirambye zo kurengera ubuzima bw’abaturage no kugarura amahoro.
MINEMBWE CAPITAL NEWS (MCN)




