Ituri: Abasaga 879 Bamaze Kwicwa Mu 2026, Leta ya Kinshasa Ishinjwa Gukomeza Kunanirwa Kurinda Abaturage mu Burasirazuba bwa Congo
Mu gihe uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bukomeje kuba isibaniro ry’intambara, ubwicanyi n’umutekano muke, intara ya Ituri yongeye kugarukwaho nk’ahantu abaturage bakomeje guhekurwa n’ibitero by’imitwe yitwaje intwaro, mu gihe Leta ya Kinshasa n’ingabo zayo bakomeje kunengwa kubera kunanirwa guhosha ayo makimbirane no kurinda abasivili.
Mu nama yabereye mu Nteko Ishinga Amategeko ya RDC, Depite Gratien Iracan yatangaje ko kuva mu kwezi kwa mbere kwa 2026 kugeza ubu, abantu nibura 879 bamaze kwicwa mu ntara ya Ituri gusa. Yavuze ko hagati ya tariki ya 18/01 na 11/05/2026, abaturage 179 bishwe, harimo abantu 70 biciwe ku munsi umwe gusa, tariki ya 28/04/2026.
Uyu mudepite uhagarariye Bunia yavuze ko abaturage ba Ituri bari mu “kaga gakomeye k’ubuzima n’umutekano,” aho ibikorwa by’ubwicanyi, ubusahuzi n’iyicwa ry’abasivili bikomeje gukorwa n’imitwe yitwaje intwaro irimo na ADF, ndetse bamwe muri abo barwanyi bakaba baramaze kugera no mu bice by’imijyi.
Yashimangiye ko ibi byose bigaragaza intege nke zikomeye mu rwego rw’ubutasi n’imikorere y’inzego za Leta ya Kinshasa, cyane cyane igisirikare cya FARDC gikomeje kunengwa kuba kidashobora gukumira ibyo bitero cyangwa kurinda abaturage.
Gratien Iracan yanavuze ko hari bamwe mu badepite n’abayobozi bo muri Ituri bakomeje guterwa ubwoba n’abagabo bitwaje intwaro, nyamara Leta ya Congo ikaba itarafata ingamba zikomeye cyangwa ngo igaragaze ubushake bwo gukurikirana ababigizemo uruhare.
Mu ijambo rye imbere y’abadepite, Iracan yibukije ko Inteko Rusange y’Inteko Ishinga Amategeko yari yarafashe umwanzuro wo gushyiraho komisiyo yihariye ishinzwe gukora iperereza ku bwicanyi bwibasiye abasivili muri Ituri, ariko kugeza ubu hakaba nta musaruro ufatika uragaragara.
Yasabye kandi Minisitiri w’Ubutabera wa RDC gutegura ibiganiro n’abaturage bari mu nkambi z’impunzi ndetse n’abayobozi b’amoko n’imiryango ituye muri Ituri, kugira ngo hakorwe iperereza ryimbitse ku byaha bikorwa muri ako karere no gushyira ahagaragara ababigizemo uruhare.
Ati: “Guceceka imbere y’aya mahano birenze ukwihanganirwa. Leta igomba kugira icyo ikora vuba kugira ngo irengere abaturage.”
Ibi bibaye mu gihe abaturage benshi bo mu Burasirazuba bwa Congo bakomeje kunenga ubuyobozi bwa Kinshasa n’ingabo za FARDC kuba zarananiranye mu kugarura amahoro n’umutekano mu bice byinshi byugarijwe n’intambara.
Mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo, abaturage benshi bagiye bavuga ko aho umutwe wa AFC/M23 ugenzura hagaragara ituze n’umutekano biruta iby’ahagenzurwa na Leta ya Kinshasa. Mu bice byinshi byagiye bifatwa na AFC/M23, abaturage bavuga ko ibikorwa by’ubusahuzi, ubwicanyi n’amasasu byagabanutse, ndetse ubucuruzi n’ingendo bikongera gukora mu buryo busanzwe.
Ibi bitandukanye cyane n’ahandi hakiri mu maboko ya FARDC n’imitwe iyishyigikiye, aho hakomeje kuvugwa ibikorwa by’ubwicanyi, ruswa, ubusahuzi n’ihohoterwa rikorerwa abaturage, ibintu bikomeje gutuma abaturage benshi batakariza icyizere ubutegetsi bwa Kinshasa.
Abasesenguzi batandukanye bavuga ko ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo gikomeje guterwa ahanini n’intege nke za Leta, imiyoborere mibi, ruswa mu gisirikare, ndetse no kuba imitwe yitwaje intwaro ikomeje gukorana na bamwe mu bayobozi cyangwa abasirikare bamwe na bamwe.
Mu gihe abaturage ba Ituri, Beni, Rutshuru, Masisi n’ahandi bakomeje gusaba amahoro n’umutekano urambye, ikibazo gikomeje kwibazwa ni igihe Leta ya Kinshasa izashobora kongera icyizere mu baturage no kubaha umutekano usesuye, nyuma y’imyaka myinshi igihugu gikomeje kurangwa n’intambara n’ubwicanyi budahagarara.






