Minembwe: Drone za FARDC n’Abambari Bayo Zikomeje Kwibasira Abasivile b’Abanyamulenge i Lundu, Abaturage Bakomeje Kuba mu Ngorane z’Intambara
Mu gihe umutekano ukomeje kuzamba mu misozi miremire y’i Mulenge, amakuru aturuka mu gace ka Lundu gaherereye mu nkengero za Centre ya Minembwe, muri Teritwari ya Fizi mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, aravuga ko indege zitagira abapilote zizwi nka drones z’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), zifatanyije n’ingabo z’u Burundi, imitwe ya Wazalendo ndetse na FDLR, zongeye kugaba ibitero byibasiye abaturage b’abasivile.
Nk’uko amakuru Minembwe Capital News yamenye abivuga, imwe muri izo drones yarashe mu gace ka Lundu mu ijoro ryacyeye rishyira kuri uyu wa Kabiri, ikomeretsa abantu batatu barimo uwitwa Yohana Karimbura. Abaturage bavuga ko icyo gitero cyateye ubwoba bukomeye mu baturage bari basanzwe bamaze iminsi mu buzima bugoye kubera umutekano muke n’amasasu ahora yumvikana muri ako karere.
Lundu ni kamwe mu duce tumaze igihe twibasirwa n’ibi bitero byo mu kirere. Amakuru ava mu baturage bahatuye avuga ko kuva tariki ya 22 kugeza kuya 25, drones zakomeje kuguruka muri ako gace no kurekura ibisasu hafi y’ingo z’abaturage, ibintu byatumye benshi bahunga ingo zabo, abandi bagahora bikinga mu bihuru no mu misozi kugira ngo barokoke.
Abaturage bavuga ko ibikorwa nk’ibi bikomeje gutuma ubuzima bwabo burushaho kuba bubi, cyane cyane ko ibice byinshi bituwe n’Abanyamulenge bikomeje kugabwaho ibitero bya hato na hato. Bamwe mu baganiriye na Minembwe Capital News bavuga ko bibaza impamvu ibi bitero byinshi bikorerwa mu mihana irimo abasivile aho kwibanda ku mirwano hagati ya FARDC n’imitwe bahanganye irimo MRDP-Twirwaneho na M23.
Ibi bitero bya drones bije bikurikira indi mirwano imaze igihe hagati y’impande zihanganye mu misozi ya Minembwe, i Mulenge, Mikenge, Rugezi, Bijombo n’ahandi. Abasesenguzi bavuga ko ikoreshwa rya drones mu duce dutuwe n’abaturage rishobora gukomeza guteza ibibazo bikomeye by’uburenganzira bwa muntu, cyane cyane mu gihe nta buryo buhagije bwo gutandukanya abasivile n’abarwanyi bugaragara.
Mu minsi ishize, abaturage bo muri utu duce bakomeje gutaka inzara, guhunga no kubura ubuvuzi kubera umutekano muke ukomeje kuhavugwa. Hari imiryango myinshi yamaze kuva mu byayo, abana benshi batagisubira ku mashuri, mu gihe ibikorwa by’ubuhinzi n’ubucuruzi byahagaze kubera ubwoba bw’intambara n’ibitero bya drones bikomeje kuvugwa muri aka karere.
Nubwo ubuyobozi bwa FARDC butaragira icyo butangaza kuri ibi birego, abaturage bavuga ko bakomeje gusaba amahanga n’imiryango mpuzamahanga ikurikirana uburenganzira bwa muntu kureba uburyo abaturage b’abasivile barindwa, cyane cyane abatuye mu duce dukomeje kubera isibaniro ry’imirwano hagati y’impande zitandukanye.
Abatuye i Minembwe bavuga ko bafite impungenge ko uko iminsi igenda ishira ari na ko umutekano urushaho kuzamba, mu gihe ibikorwa bya gisirikare bikomeje kwegera cyane ahatuwe n’abaturage. Bavuga ko icyo bifuza mbere na mbere ari amahoro, kugira ngo bongere kubaho mu mutekano no gusubira mu bikorwa byabo bya buri munsi.






