Minembwe: MRDP-Twirwaneho n’Ihuriro rya FARDC, Ingabo z’u Burundi, Wazalendo na FDLR Bikomeje Guhangana mu Bice bya Mwenga
Imirwano ikomeye yongeye kubura mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 19 Kamena 2026, mu gace ka Lundu hafi ya kwa Gakina, muri Teritwari ya Mwenga, Intara ya Kivu y’Amajyepfo. Iyi mirwano ihanganishije umutwe wa MRDP-Twirwaneho n’ihuriro ry’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), rigizwe n’ingabo z’u Burundi, imitwe ya Wazalendo ndetse na FDLR.
Lundu ni agace gafite akamaro gakomeye mu rwego rw’umutekano kuko kari hafi ya santere ya Minembwe kandi kitegeye ikibuga cy’indege cya Minembwe. Ni kamwe mu duce tumaze igihe duhangayikishijwe n’umutekano muke ndetse n’imirwano ikunze guhuriramo impande zitandukanye zifite inyungu zinyuranye muri ako karere.
Amakuru aturuka mu baturage n’andi yakusanyijwe n’abakurikiranira hafi ibibera muri ako gace agaragaza ko urusaku rw’amasasu n’intwaro ziremereye rwatangiye kumvikana mu masaha ya kare y’igitondo, aho impande zombi zongeye kwinjira mu rugamba nyuma y’iminsi myinshi y’imirwano idacogora.
Iyi mirwano ibaye mu gihe ibikorwa bya gisirikare hagati ya MRDP-Twirwaneho n’ihuriro ry’ingabo za Leta bimaze iminsi irenga itandatu bikomeje mu bice bitandukanye bya Minembwe n’inkengero zayo.
Nk’uko amakuru atandukanye abigaragaza, uru ruhererekane rw’imirwano rwatangiye mu cyumweru gishize nyuma y’uko ihuriro ry’ingabo za FARDC rifatanyije n’abo bafatanyabikorwa baryo ritangiye ibikorwa bya gisirikare mu mihana ituwe n’Abanyamulenge mu bice bya Minembwe no mu nkengero zayo.
Kuva icyo gihe, imirwano yakomeje kwimuka iva mu gace kamwe ijya mu kandi, aho buri ruhande rushaka kwigarurira ibirindiro n’uduce dufatwa nk’ingirakamaro mu rwego rwa gisirikare.
Mu ijoro ryo ku wa Kane rishyira kuri uyu wa Gatanu, amakuru ava mu gace ka Ruhinamavi avuga ko habaye ibitero byo mu kirere byibasiye ibirindiro by’ingabo za FARDC n’iz’u Burundi (FDNB) zari muri ako gace.
Nubwo amakuru yigenga atarabasha kwemeza umubare nyakuri w’abahitanywe cyangwa abakomeretse muri ibyo bitero, amakuru ava mu baturage avuga ko ibyo birindiro byangiritse ku rwego rukomeye kandi ko hari abasirikare benshi bahasize ubuzima.
Ibyo bitero byakurikiwe n’ukwiyongera kw’imirwano yo ku butaka, ibintu byatumye umwuka w’intambara urushaho gukaza umurego muri aka karere.
Ku munsi wabanje uyu wa Gatanu, imirwano ikomeye yabereye mu duce twa Lundu, Kalingi, Gitavi ndetse na Gekenke.
Amakuru yakusanyijwe muri ibyo bice agaragaza ko habaye ihangana rikomeye hagati y’impande zombi. Ayo makuru avuga ko abarwanyi ba MRDP-Twirwaneho bashoboye gusubiza inyuma ihuriro ry’ingabo za FARDC n’abo bafatanyabikorwa baryo mu bice bimwe na bimwe byari byafashwe.
Mu gace ka Gekenke, amakuru avuga ko ihuriro ry’ingabo za Leta ryasubijwe inyuma rikarenzwa uwo musozi, rikerekeza ruguru kwa Chef Rutaganda.
Muri Lundu, amakuru yaturutse ahabereye imirwano avuga ko ihuriro ry’ingabo za Leta ryari ryageze hafi ya kwa Gakina mbere yo gusubizwa inyuma rikongera gusubira mu gace ka Ruhinamavi.
Ni mu gihe kandi amakuru ava mu gace ka Banyengandji agaragaza ko izo ngabo zari zageze muri ako gace, ariko nyuma zigasubizwa inyuma zikagera hafi ya Gitavi kwa Ndagano.
Kugeza mu masaha yo kuri uyu wa Gatanu, amakuru ari kugera kuri Minembwe Capital News agaragaza ko igice cya Lundu ari cyo cyibasiwe cyane n’imirwano mishya.
Nta makuru aramenyekana neza yemeza niba indi mirwano iri busubukure no mu tundi duce twagaragayemo intambara ku munsi wabanje, ariko amakuru yizewe ava mu baturage bo muri ako karere avuga ko impande zombi zikomeje kwegeranya imbaraga no kurebana ay’ingwe, ibintu bishobora gutuma imirwano irushaho gukwira mu bindi bice.
Ababikurikiranira hafi bavuga ko uko impande zombi zikomeje gushaka kwigarurira ibice bifite akamaro mu rwego rwa gisirikare bishobora gutuma imirwano ikomeza gufata indi ntera mu minsi iri imbere.
Mu gihe imirwano ikomeje gukaza umurego, abaturage bo mu bice byegereye aho irimo kubera bakomeje guhura n’ibibazo bikomeye birimo guhunga ingo zabo, kubura uburyo bwo kubona ibiribwa, ubuvuzi ndetse n’izindi serivisi z’ibanze.
Abaturage benshi bavuga ko bakomeje kubaho mu bwoba kubera urusaku rw’amasasu n’intwaro ziremereye zikomeje kumvikana mu bice bitandukanye bya Minembwe n’inkengero zayo.
Abakurikirana ibibazo by’ubutabazi n’uburenganzira bwa muntu basaba impande zose zirwana kubahiriza amategeko mpuzamahanga agenga intambara no kurinda abaturage b’inzirakarengane, kugira ngo hirindwe ko habaho ibindi byago by’ubutabazi muri aka karere kamaze imyaka myinshi karazahajwe n’umutekano muke.
Minembwe Capital News izakomeza gukurikirana no kubagezaho amakuru agezweho ku miterere y’iyi mirwano n’ingaruka zayo ku baturage bo mu misozi ya Minembwe no mu bindi bice bya Kivu y’Amajyepfo.






