Pitchou Yasabiye Abanyamulenge Ubutabera: “Ni Abanyekongo, kandi ihohoterwa bakorerwa rikorwa buri wese abibona”
Minembwe Capital News (MCN)
Mu majwi akubiye muri video, Pitchou Shomongo, Perezida wa Plurielle Diaspora, yagarutse ku kibazo cy’Abanyamulenge n’Abatutsi b’Abanyekongo, ashimangira ko ari abaturage ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kandi ko amateka yabo muri iki gihugu ashingiye ku bihe bya kera cyane.
Shomongo yavuze ko Abanyamulenge, kimwe n’abandi Batutsi b’Abanyekongo, ari Abanyekongo kandi batuye mu gihugu cyabo, ashimangira ko kuba ari Abanyekongo bidakwiye gukomeza gushidikanywaho.
Ati: “Abanyamulenge, kimwe n’Abatutsi b’Abanyekongo, ni Abanyekongo. Batuye mu gihugu cyabo.”
Yakomeje avuga ko aba baturage bari basanzwe batuye muri aka karere mbere y’Inama ya Berlin yabaye mu mpera z’ikinyejana cya 19, ndetse mbere y’uko igihugu cyari kizwi nka Congo kigira imiterere n’izina byaje kugihindura Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Muri ubwo butumwa, Perezida wa Plurielle Diaspora yagaragaje impungenge zikomeye ku ihohoterwa rivugwa ko rikomeje kwibasira Abanyamulenge n’abandi Batutsi b’Abanyekongo.
Yavuze ko aba baturage bakorerwa ihohoterwa rikabije, kandi ko ibyo bakorerwa bitabera mu bwihisho, ahubwo ko biri kubera “buri wese abibona.”
Ibyo Shomongo ashingiraho ni ugusaba ko ikibazo cy’umutekano n’imibereho y’aba baturage cyitabwaho mu buryo bwimbitse, aho gukomeza kukirebera nk’ikibazo cy’imitwe yitwaje intwaro cyangwa amakimbirane asanzwe yo mu burasirazuba bwa Congo.
Mu gusoza ubutumwa bwe, Shomongo yagaragaje ko icyo asaba ari ubutabera, amahoro no kubana mu mahoro.
Ni ubutumwa bushimangira ko ibisubizo birambye ku bibazo by’amakimbirane mu burasirazuba bwa RDC bidakwiye gushingira ku mbaraga za gisirikare gusa, ahubwo ko hakenewe no gukemura ibibazo by’imiyoborere, uburenganzira bw’abaturage, umutekano ndetse n’imibanire hagati y’abaturage.
Ubutumwa bwa Pitchou Shomongo bushingiye ku gitekerezo cy’uko ubwenegihugu n’uburenganzira bw’Abanyamulenge n’Abatutsi b’Abanyekongo bigomba kubahwa, ndetse ko inzira y’amahoro ikwiye guherekezwa n’ubutabera no kubana mu mahoro.
Aya ni amagambo ya Pitchou Shomongo akubiye muri video.


Minembwe Capital News (MCN)






