Raporo ya HRW Yagaragaje Uko Minembwe Ikomeje Kugotwa n’Inzara, Ibitero n’Inzitizi ku Butabazi
Raporo nshya ya Human Rights Watch iragaragaza ko Minembwe ikomeje kuba mu bihe bikomeye by’ubukene n’umutekano muke, bitewe n’ibikorwa by’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zifatanyije n’ingabo z’u Burundi, bikaba bivugwa ko byatumye amasoko n’inzira z’ubufasha bw’ubutabazi bifungwa, bigatuma imfashanyo igera ku baturage iba ingume kubera ibibazo by’umutekano.
Mu cyegeranyo cyayo cyashyizwe ahagaragara ku wa Kabiri tariki ya 14/04/2026, umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu Human Rights Watch (HRW) wavuze ko mu gace ka Minembwe kari mu misozi miremire ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, hakomeje kubaho inzitizi zikomeye ku bikorwa by’ubutabazi, bigatuma imfashanyo n’ibicuruzwa bitagera ku baturage uko bikwiye.
Nk’uko iyo raporo ibigaragaza, Minembwe ngo yagiye mu maboko ya MRDP-Twirwaneho, nyuma y’imirwano yahuje uyu mutwe n’ingabo za Leta zifatanyije n’ingabo z’u Burundi, hamwe n’imitwe ya Wazalendo na FDLR, zashinjwaga n’abaturage kubangamira umutekano w’abaturage. Ivuga ko iri huriro ry’ingabo ryagiye rishinjwa ibikorwa bibangamira abaturage bo mu bwoko bw’Abanyamulenge, aho FARDC n’abafatanyabikorwa bayo bashinjwa ihohoterwa.
HRW ivuga ko kuva ako gace kavuye mu maboko ya FARDC, kahise kagotwa, ku buryo hashize igihe kirenga umwaka ibikorwa by’ubutabazi n’ubucuruzi byahagaze cyangwa bikabangamirwa bikomeye, bigatuma imiryango myinshi itagera ku nkunga y’ibanze nk’ibiribwa n’imiti.
Iyo raporo igaragaza kandi ko ibigo nderabuzima bikorera muri Minembwe no mu nkengero zaho biri mu bibazo bikomeye byo kubura imiti n’ibikoresho by’ibanze.
HRW ivuga ko ibiciro by’ibicuruzwa by’ibanze nk’isukari n’umunyu byazamutse cyane, aho bivugwa ko byikubye inshuro eshanu ugereranyije n’ahandi mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Uyu muryango w’ubutabazi kandi uvuga ko no mu duce tugifitwe n’ubutegetsi bwa Leta, abaturage bakomeje guhura n’ibura ry’ibiribwa n’imiti, bitewe n’ihagarikwa ry’inkunga z’ubutabazi.
Minembwe kandi, Abanyamulenge bayituyemo, bakomeje kugabwaho ibitero n’ihuriro ry’ingabo za FARDC, nubwo MRDP-Twirwaneho ivuga ko ikomeza kubikumira.
HRW ivuga ko ibi bikorwa by’imirwano n’ibitero by’indege zitagira abapilote (drones) byakomeje kongera umwuka mubi mu karere, bigatuma abaturage bakomeza guhura n’ingaruka zikomeye.
Iyi raporo ishimangira ko abaturage basanzwe ari bo bakomeje kugirwaho ingaruka zikomeye n’iki kibazo.
Nubwo nta mibare nyayo y’abamaze kugirwaho ingaruka itangwa muri iyi raporo, HRW ivuga ko ikibazo cy’ubutabazi bwabaye ingume gikomeje gushyira ubuzima bw’abaturage mu kaga gakomeye.
Kugeza ubu, Minembwe ikomeje kuba agace karimo umutekano muke, aho inzitizi ku butabazi n’imirwano bikomeje gutuma ubuzima bw’abaturage burushaho kugorana, mu gihe nta cyizere gikomeye kiragaragara cy’uko ibikorwa by’ubutabazi bishobora gusubukurwa mu buryo burambye.






