RUMENGE RUGEYO OLIVIER yamaganye igitero kuri Ruberwa, asaba guhagarika impaka ku bwenegihugu bw’Abanyamulenge
MINEMBWE CAPITAL NEWS
Impaka zishingiye ku bwenegihugu bw’Abanyamulenge muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) zikomeje guteza impaka n’impungenge mu biganiro bya politiki no ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bakomeje kwibaza cyangwa kuvuguruza uburenganzira bw’ubu bwoko bwo kuba Abanyekongo.
Mu butumwa bwatanzwe na RUMENGE RUGEYO OLIVIER, wahoze ari umukandida ku mwanya w’Umudepite w’Igihugu mu Ntara ya Fizi, yavuze ko yamaganye byimazeyo igikorwa cy’umugore ufite urubuga rwitwa Kwetú 1, wanenze ndetse akibasira uwahoze ari Visi Perezida wa RDC, Azarias Ruberwa, nyuma y’uko Ruberwa agize icyo avuga ku magambo ya Martin Fayulu yerekeranye n’Abanyamulenge n’ubwenegihugu bwabo.
Rugeyo yavuze ko kuba Ruberwa yarasubije ku byavuzwe na Fayulu bidakwiye kuba impamvu yo kumwibasira, cyane cyane ko ikibazo cy’ubwenegihugu bw’Abanyamulenge ari ikibazo gifite amateka maremare muri politiki, amategeko n’imiyoborere ya Congo.
Mu butumwa bwe, Rugeyo yagaragaje ko atemeranya n’ibikorwa byo kwibasira Ruberwa kubera igitekerezo yatanze ku kibazo cy’Abanyamulenge.
Yagize ati, mu magambo ye, yamaganye bikomeye umugore witwa Pauline Kabesa, watanze ubutumwa kuri YouTube Channel ya KWUTU 1, aho yiyemeje kwibasira uwahoze ari Visi Perezida Azarias Ruberwa, nyuma y’uko uyu munyapolitiki asubije ku magambo yavuzwe na Martin Fayulu avuga ko Abanyamulenge “atari Abanyekongo”.

Rugeyo asanga uburyo iki kibazo kigomba kuganirwaho ari ugushaka ukuri, kubaka ubwumvikane no kubungabunga ubumwe bw’Abanyekongo, aho guhinduka intandaro yo kwibasira abantu ku giti cyabo.
Rugeyo yavuze ko ikibazo cy’Abanyamulenge n’ubwenegihugu bwabo gifite amateka maremare, bityo ko atemera ko ayo mateka yahindurwa cyangwa agasobanurwa mu buryo asanga bugamije kubihakana.
Yagaragaje ko hari imyumvire avuga ko yatangiye kera, ndetse avuga ko iyo myumvire yakomeje kugenda ishingira ku kuvuga ko Abanyamulenge atari Abanyekongo.
Kuri we, ibyo ari ibintu bikwiye gukemurwa hashingiwe ku mateka, amategeko n’ibimenyetso, aho gushingira ku myumvire cyangwa ku buryo umuntu agaragara.
Mu butumwa bwe, Rugeyo yavuze ko imiterere y’umubiri cyangwa isura y’umuntu bidashobora gukoreshwa nk’igipimo cyo kugena ubwenegihugu bwe.
Ati: “La morphologie ne témoigne pas la nationalité”, bisobanuye ko imiterere y’umubiri atari yo igaragaza ubwenegihugu bw’umuntu.
Iyi ngingo yayihuje n’impaka zikomeje kuba ku Banyamulenge, aho avuga ko kuba umuntu afite isura cyangwa imiterere runaka bitagomba kuba impamvu yo kumwambura ubwenegihugu cyangwa gukemanga uburenganzira bwe nk’Umunyekongo.
Rugeyo kandi yanenze Martin Fayulu, avuga ko uyu munyapolitiki, wiyita “umusirikare w’abaturage”, akwiye kugira uruhare mu guhuza Abanyekongo aho kugira uruhare mu kongera amacakubiri.

Yavuze ko aho gukoresha imvugo cyangwa ubutumwa bushobora kongera amakimbirane hagati y’Abanyekongo, abayobozi bakwiye gushyira imbere ubumwe bw’igihugu, ubwiyunge, kubahana no kurwanya ivangura n’urwango rushingiye ku moko cyangwa ku muryango umuntu akomokamo.
Rugeyo asanga gukomeza gukoresha imbuga nkoranyambaga mu biganiro bishobora gufatwa nk’ibyibasira umuryango runaka bishobora kugira ingaruka ku bumwe bw’Abanyekongo, cyane cyane mu gihe igihugu gisanzwe gifite ibibazo bikomeye by’umutekano n’amakimbirane ashingiye ku mateka n’imibanire y’abaturage.
Rugeyo yasoje anenga imyitwarire ya Fayulu, avuga ko ibyo ashinja uyu munyapolitiki bidahura n’imyitwarire y’umuyobozi ukwiye kuyobora cyangwa kugira uruhare mu kubaka igihugu.
Kuri Rugeyo, umuyobozi ukwiye kuyobora RDC yakagombye kuba umwe mu bashyira imbere ihuriro ry’Abanyekongo bose, akamagana ivangura iryo ari ryo ryose kandi agaharanira ko abaturage babana mu bwisanzure no mu bwubahane.
Ubutumwa bwa RUMENGE RUGEYO OLIVIER butanzwe mu gihe ikibazo cy’ubwenegihugu bw’Abanyamulenge gikomeje kuba kimwe mu bibazo by’amateka n’imibanire byateje impaka ndende muri RDC, cyane cyane mu Burasirazuba bw’igihugu.
Icyo Rugeyo ashimangira ni uko impaka nk’izi zitagomba gukemurwa hashingiwe ku isura, imiterere y’umubiri cyangwa ku mvugo z’amacakubiri, ahubwo ko hakenewe ibiganiro byubakiye ku mateka, ku mategeko no ku mahame y’ubwenegihugu, mu rwego rwo gushaka igisubizo kirambye no kubungabunga ubumwe bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

MINEMBWE CAPITAL NEWS




