UDPS N’Ubukangurambaga Bushingiye ku Guharabika Abatavuga Rumwe na Yo? Impaka ku Magambo ya Kabuya n’Ingaruka Zayo muri Politiki ya RDC Nyuma yo Gutangaza Uwishe Mzee Kabila
Mu gihe Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ikomeje guhangana n’ibibazo bikomeye birimo umutekano muke mu burasirazuba bw’igihugu, ikibazo cy’abimuwe n’intambara, ndetse n’ibibazo by’ubukungu, amagambo yatangajwe n’Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka UDPS (Union pour la Démocratie et le Progrès Social), Augustin Kabuya, yongeye gukurura impaka zikomeye mu rwego rwa politiki.
Kabuya yashinje ku mugaragaro Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa RDC kugira uruhare mu rupfu rwa Laurent-Désiré Kabila, wishwe tariki ya 16 Mutarama 2001 i Kinshasa. Aya magambo yayatangaje mu nama ya politiki yahuje abayoboke b’ishyaka rye, aho yavuze ko bidashoboka ko umuntu yafata ubutegetsi nyuma y’ihirikwa cyangwa urupfu rw’uwari ku butegetsi adafite aho ahuriye n’ibyabaye.
Yagize ati: “Nta muntu wafata ubutegetsi nyuma y’ihirikwa ry’ubutegetsi cyangwa urupfu rwa Perezida adafite aho ahuriye n’ibyabaye. Si ibanga kuri buri wese ko Joseph Kabila ari we wishe Laurent-Désiré Kabila.”
Aya magambo yateje impaka zikomeye kuko nta bimenyetso bishya cyangwa umwanzuro w’urukiko byigeze bitangazwa bishyigikira ibyo birego bikomeye.
Abasesenguzi benshi bakomeje kunenga uburyo bamwe mu bayobozi ba UDPS bakoresha imvugo zikarishye n’ibirego bikomeye ku banyapolitiki badahuje ibitekerezo cyangwa amashyaka na bo.
Mu myaka ishize, byagaragaye kenshi ko abayobozi bamwe ba UDPS bakunze kwibasira abatavuga rumwe na Leta, babashinja gukorana n’ibihugu by’amahanga, cyane cyane u Rwanda, cyangwa kubangamira inyungu z’igihugu. Nyamara, akenshi ibyo birego ntibikurikirwa n’ibimenyetso bifatika bishyikirizwa ubutabera.
Hari ababona ko iyi mikorere ya politiki yubakiye ku guharabika no gutesha agaciro abo bahanganye ishobora kuba imwe mu ntege nke zikomeye za UDPS, kuko aho kwibanda ku biganiro byubaka igihugu no gutanga ibisubizo ku bibazo abaturage bahura na byo, rimwe na rimwe hibandwa ku gushaka abanzi ba politiki no kubashinja ibyaha bikomeye mu ruhame.
Abasesenguzi bavuga ko iyo politiki ishobora guteza amacakubiri hagati y’Abanyekongo aho kubafasha kwishyira hamwe mu guhangana n’ibibazo bikomeye igihugu gifite.
Mu rwego rwa politiki, bamwe mu bakurikiranira hafi ibibera muri RDC bavuga ko imwe mu ntego z’ingenzi za UDPS ari ugushimangira ko ari yo nkomoko nyakuri ya demokarasi muri Congo no gukomeza kwigaragaza nk’ishyaka rirwanya imikorere y’ubutegetsi bwabanje.
Gusa abanenga iri shyaka bavuga ko hari igihe iyo politiki ihinduka uburyo bwo gushyira Abanyekongo mu byiciro by’abashyigikiye ubutegetsi n’abafatwa nk’abanzi b’igihugu. Ibi ngo bishobora gutuma habaho ugucikamo ibice kwa rubanda aho kubaka ubumwe bw’igihugu.
Hari abavuga ko aho gushaka ubwiyunge bwa politiki hagati y’impande zitandukanye, bamwe mu bayobozi ba UDPS bakomeje gukoresha imvugo zitera ubushyamirane, ibintu bishobora gukomeza kongera ubushyuhe mu rwego rwa politiki mu gihe igihugu gikeneye ituze n’ubufatanye.
Ibi bibaye nyuma y’amagambo Perezida Félix Tshisekedi yavuze ubwo yari mu ruzinduko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yavuze amagambo yakomerekeje bamwe mu bashyigikiye Joseph Kabila.
Augustin Kabuya yagerageje gusobanura ayo magambo, avuga ko Perezida Tshisekedi atari agamije gutuka Joseph Kabila ku giti cye, ahubwo ko yashakaga kumugaragaza nk’umunyapolitiki uvugwaho gukurikiza inyungu z’u Rwanda.
Icyakora, abo ku ruhande rwa Joseph Kabila ndetse n’abatavuga rumwe na Leta bakomeje kwamagana ayo magambo, bavuga ko atajyanye n’indangagaciro zikwiye kuranga umukuru w’igihugu.
Ku ruhande rw’ihuriro AFC/M23, umuhuzabikorwa waryo wa politiki, Corneille Nangaa, yamaganye amagambo ya Perezida Tshisekedi, ayita imvugo idafite ubushishozi kandi ishobora guteza ubushyamirane kurushaho.
Nangaa yavuze ko ayo magambo asa n’atangaza intambara mu gihe hari ibiganiro bya politiki n’ubuhuza bikomeje gukorwa hagamijwe gushaka ibisubizo by’amakimbirane amaze imyaka myinshi mu burasirazuba bwa RDC.
Mu gihugu gikomeje guhura n’ibibazo byinshi birimo intambara, ubukene, kwimurwa kw’abaturage n’amakimbirane ya politiki, abasesenguzi benshi basanga abayobozi bakwiye kwitwararika imvugo bakoresha mu ruhame.
Gushinja abo mutavuga rumwe ibyaha bikomeye mu gihe nta bimenyetso bifatika cyangwa imyanzuro y’ubutabera bihari bishobora gukomeza kongera amacakubiri hagati y’Abanyekongo. Abaharanira demokarasi bavuga ko politiki yubakiye ku biganiro, ukwihanganirana no kubaha ibitekerezo bitandukanye ari yo ishobora gufasha RDC kugera ku bumwe n’iterambere rirambye.
Mu gihe igihugu gikomeje gushaka amahoro n’ubwiyunge, hakenewe urubuga rwa politiki rwubakiye ku mpaka zubaka aho kuba urushingiye ku guharabika, gutukana no gushyira mu majwi abatavuga rumwe n’ubutegetsi. Ibyo ni byo bishobora gufasha Abanyekongo kubaka ejo hazaza harangwa n’ubwiyunge, ubumwe n’iterambere ry’abaturage bose.
— Minembwe Capital News







