Uko umutekano mu Minembwe na Mwenga uhagaze n’ibihuha ku bitero bya gisirikare:Muduhoko hakomeje kuvugwa ibitero
Mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, mu bice bigize teritwari ya Mwenga n’iya Fizi, hakomeje kuvugwa ibikorwa by’imirwano n’umutekano muke mu gace kitwa Muduhoko no mu nkengero zaho, aho amakuru aturuka ku baturage n’abakurikirana ibibera muri ako gace agaragaza ishusho itandukanye y’uko ibintu byifashe.
Nk’uko amakuru aturuka mu bice by’Itombwe, muri secteur ya Itombwe, abivuga, bivugwa ko ihuriro ry’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (rigizwe na FARDC, ingabo z’u Burundi ndetse n’imitwe ya Wazalendo) ryagabye ibitero mu gace ka Muduhoko. Aya makuru akomeza avuga ko abo basirikare baturutse mu gace ka Mikenke, kari muri secteur ya Itombwe, muri teritwari ya Mwenga.
Agace ka Muduhoko kazwi nk’akarere gaherereye hagati y’imipaka ihuza teritwari ya Mwenga n’iya Fizi, kakaba kamaze iminsi kavugwamo ibikorwa by’umutekano muke n’imirwano yagiye isubira mu bihe bitandukanye.
Ku rundi ruhande, hari amakuru yavugaga ko imirwano yaba yabereye ahazwi nka Point Zero, ariko amakuru Minembwe Capital News yamenye kandi yizewe agaragaza ko nta mirwano yahabereye kuri uyu munsi, nubwo ibihuha byakomeje gukwirakwira mu baturage no ku mbuga zitandukanye.
Amakuru akomeza kugaragaza ko ku munsi wabanje, umutwe wa MRDP-Twirwaneho wasubije inyuma ihuriro ry’ingabo za Leta mu bice bya Gakenke, mu burasirazuba bwa centre ya Minembwe. Bivugwa ko bamwe mu basirikare bari muri iryo huriro bahungiye mu gace ka Point Zero, mu gihe abandi bivugwa ko berekeje mu gace ka Mulima.
Kugeza ubu, ishusho y’umutekano muri centre ya Minembwe no mu nkengero zayo igaragaza ko imeze neza, nyuma yaho MRDP-Twirwaneho yirukanye ihuriro ry’ingabo za FARDC n’abambari bayo mu bice bya Lundu, Bidegu, Kalongi, Gitavi na Gakenke.






