• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Saturday, September 26, 2026
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
  • Login
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Ibivugwa n’umukunzi wa m23 ku ntambara uyu mutwe urimo muri Kivu y’Epfo.

minebwenews by minebwenews
January 29, 2025
in Regional Politics
0
Agezweho y’urugamba rukomeye hagati ya M23 n’ingabo za Congo muri Kivu y’Amajyaruguru.
103
SHARES
2.6k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Ibivugwa n’umukunzi wa m23 ku ntambara uyu mutwe urimo muri Kivu y’Epfo.

Umwe mu Banye-Kongo bari hanze y’igihugu cyabo, wavuze ko ari umukunzi wa M23 na Twirwaneho, yatanze ubutumwa burimo inama ashaka guha abarwanyi b’uyu mutwe uheruka gufata umujyi wa Goma.

READ ALSO

Amabuye y’Agaciro ya RDC: AFC/M23 Yamaganye Ibirego, Dr. Balinda Asobanura Uruhare rw’u Rwanda mu Bucuruzi Bwambukiranya Imipaka

Ibyo MCN Yamenye ku Ngabo za Tanzania zivugwa ko zanyuze mu Burundi zerekeza mu Minembwe

Ni ubutumwa buri munyandiko, akaba yabunyujije mu bwanditsi bwa Minembwe.com, aho yagize ati: “Mwiriwe abandi mwaramutse? Ngize igihe nkurikirana ibibera i wacu. Iyo mvuze iwacu mba mvuze muri Kivu Yaruguru n’iy’Epfo. Njyewe uvuga ibi ndi umukunzi wa M23 na Twirwaneho.”

Yavuze ko kuri ubu atuye muri diasipora, kandi ko adashaka ko amazina ye aja hanze, ku mpamvu z’umutekano we.

Yakomeje agira ati: “Umusanzu wanjye w’ibitekerezo, nsubiye inyuma mu 2017, wabonaga intambara ibera i wacu(Mulenge ) yatangiye ari iya politiki, kandi n’umvaga izakemurwa vuba bidatinze, kandi ko izakemurwa n’imbaraga za politiki. Ariko Igitangaje mu 2021 na 2022, ubwo yatangiraga muri Kivu Yaruguru, perezida Félix Tshisekedi ni nabwo yahise yiyambaza ingabo z’u Burundi, Wazalendo na FDLR, intambara yahise ifata indi sura. Iba iya moko (Hutu na Tutsi), nubwo impande zose batabigaragaza.”

Uyu mukunzi wiyise uwa M23 na Twirwaneho yavuze ko ibyo yavuze haruguru ari byo byatumye atekereza guha umutwe wa M23 inama.

Maze agira ati: “Rero, ndagira ngo mpe M23 inama. Nyuma y’ifatwa rya Goma na Minova, birabasaba gutekereza kabiri. Uburyo mu koresha kugira ngo mubashe guhindura ibyo Tshisekedi yagezeho. muri dipolomasi.”

“Reka mbabwire, Abazungu bashigikira uruhande rufite imbaraga. Rero, nimukore cyane kugira ngo mwigarure imitima y’Abanyamulenge bashutswe na Tshisekedi. Ikindi mwigarurire imbaraga z’urubyiruko.”

Yavuze ko kugira ngo ibyo M23 ibigereho, biyisaba gutabara abaturage ba Banyamulenge bari mu misozi miremire y’Imulenge bagabwaho ibitero bya FARDC, FDLR na Maï-Maï umunsi ku wundi. Ahamya ko ibyo bizafasha uyu mutwe wa M23 guhuza imbaraga na Twirwaneho, maze ngo ibyo bizatuma bafata igice cyose cy’imisozi miremire y’Imulenge, ubundi Umunyamulenge wese ahari, azahita yiyumvamo uyu mutwe wa M23 na Twirwaneho.

Yavuze kandi ko ibyo bizafasha M23 na Twirwaneho gusenya imitwe yitwaje intwaro ikorana byahafi n’ingabo za perezida Félix Tshisekedi, iyahoraga yica Abanyamulenge ikanabasenyera.

Avuga kandi ko ibyo bizatuma u Burundi bwahoraga bufasha ingabo z’iki gihugu cya Congo na FDLR bucika intege.

Yanaboneyeho kandi kuvuga ko iki gice cy’imisozi miremire, gifite uburyo bw’u rugomba, ahanini ngo kuko ku gifata bizaca intege Leta y’u Burundi.

Avuga ko mu gihe abarwanyi b’uyu mutwe wa M23 bakomeza umuhanda wa Bukavu-Uvira, bishobora kuzabagora, ngo kuko we abona ko bizaha General Pacifique Masunzu imbaraga, gukomeza kwiyambaza u Burundi na Wazalendo bazaba bava mu misozi miremire. Bityo abasaba kubanza gufata imisozi y’i Mulenge.

Yarangije ashimira umuryango wa M23 na Twirwaneho.

Ati: “Ndabakunda, muri abagabo, mwanze gusuzugurwa. Imana izabahe intsinzi y’ibihe bidashyira. Murakoze mu horane Imana.”

Tags: InamaM23Twirwaneho

Related Posts

Amabuye y’Agaciro ya RDC: AFC/M23 Yamaganye Ibirego, Dr. Balinda Asobanura Uruhare rw’u Rwanda mu Bucuruzi Bwambukiranya Imipaka
Regional Politics

Amabuye y’Agaciro ya RDC: AFC/M23 Yamaganye Ibirego, Dr. Balinda Asobanura Uruhare rw’u Rwanda mu Bucuruzi Bwambukiranya Imipaka

September 25, 2026
Ibyo MCN Yamenye ku Ngabo za Tanzania zivugwa ko zanyuze mu Burundi zerekeza mu Minembwe
Regional Politics

Ibyo MCN Yamenye ku Ngabo za Tanzania zivugwa ko zanyuze mu Burundi zerekeza mu Minembwe

September 25, 2026
U Rwanda n’u Bubiligi byasubukuye umubano nyuma y’amezi 18: Impamvu zawuhagaritse n’ibikomeje kubatandukanya ku ntambara ya RDC
Regional Politics

U Rwanda n’u Bubiligi byasubukuye umubano nyuma y’amezi 18: Impamvu zawuhagaritse n’ibikomeje kubatandukanya ku ntambara ya RDC

September 25, 2026
RDC : Suminwa appelle à la mise en œuvre des accords de paix, alors que le débat sur les discussions avec l’AFC/M23 se poursuit
Regional Politics

RDC : Suminwa appelle à la mise en œuvre des accords de paix, alors que le débat sur les discussions avec l’AFC/M23 se poursuit

September 24, 2026
Nakivale: Child Returning from School Taken Away in a Vehicle, Later Found Dead
Conflict & Security

Nakivale: Child Returning from School Taken Away in a Vehicle, Later Found Dead

September 24, 2026
U Rwanda n’u Bubiligi: Minisitiri Nduhungirehe Yavuze Icyo Bihagazeho, Anagaruka ku Mubano na Tanzania, u Burundi na RDC
Regional Politics

U Rwanda n’u Bubiligi: Minisitiri Nduhungirehe Yavuze Icyo Bihagazeho, Anagaruka ku Mubano na Tanzania, u Burundi na RDC

September 15, 2026
Next Post
Perezida Samia yakoranije inama yihuta ya SADC ku ntambara ibera muri RDC.

Perezida Samia yakoranije inama yihuta ya SADC ku ntambara ibera muri RDC.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News

RECENT POSTS

  • Drone za FARDC Zongeye Gutera Ibisasu Muri Iri Joro, Nyuma y’Ibitero Byabereye ku Gipimo
  • KENGE: Lt Gen Likulia Bakumi waguye mu mpanuka yari muntu ki? Menya amateka ye n’uruhare rwe mu butabera bw’igisirikare cya RDC
  • I MULENGE: Ibisasu byatewe mu bice bibiri, drone bivugwa ko ari iya FARDC
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?