Umuyobozi Mushya w’Umujyi wa Goma Yasabye Abaturage Kwirinda Ibikomeje Kuvugwa muri Uyu Mujyi
Mu mujyi wa Goma, mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ubuyobozi bushya bw’umujyi bwahakanye bwivuye inyuma ibihuha bimaze iminsi bivugwa mu baturage byiswe “vol de sexe” (ubujura bw’igitsina), buvuga ko ari amakuru atari yo na gato agamije guteza ubwoba no guhungabanya ituze rusange.
Umuyobozi mushya w’umujyi wa Goma, Désiré Ngabo, yashimangiye ko ayo makuru ari ibinyoma byambaye ubusa, agira ati: “Ibi ni ibinyoma, nta shingiro bifite.” Yongeyeho ko nta raporo yizewe igaragaza ko hari umuntu wibwe igitsina, kandi ko nta n’ibyigeze bibaho nk’uko bikwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga no mu baturage.
Aya magambo y’umuyobozi mushya yayatangaje kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 17/04/2026, nyuma y’uko bivuzwe ko umusore umwe yishwe mu gace ka Katoyi, mu gihe undi yakubiswe bikomeye mu gace ka Kyeshero.
Nubwo ibi byabaye byemejwe, ubuyobozi bwagaragaje ko nta ho bihuriye n’ibihuha bya “vol de sexe” biri gukwirakwizwa. Ahubwo, bwibukije ko ibikorwa by’urugomo nk’ibi bikunze guterwa n’ubwoba, amakuru y’ibinyoma n’imyumvire idafite ishingiro.
Ibihuha bya “vol de sexe” si bishya mu bihugu bimwe na bimwe bya Afurika. Mu myaka yashize, byagiye bivugwa mu bice bitandukanye byo muri Afurika y’Iburengerazuba n’Iyo hagati, aho abantu bashinjwaga “kwiba igitsina” bakunze gukubitwa cyangwa kwicwa n’imbaga y’abantu babaga barakajwe n’ubwoba.
Ibi bihuha akenshi bishingira ku myemerere ya gakondo cyangwa amakuru atizewe, bigakurura imvururu n’urugomo rudasanzwe, bigahitana ubuzima bw’abantu b’inzirakarengane.
Ubuyobozi bw’umujyi wa Goma bwahamagariye abaturage bose:
- kwirinda gukwirakwiza ibihuha n’amakuru atizewe,
- kutagendera ku bwoba cyangwa amarangamutima,
- kujya batanga amakuru ku nzego zibishinzwe igihe cyose hari icyo bakeka.
Bwongeyeho ko gukwirakwiza amakuru y’ibinyoma bishobora guteza umutekano muke no guteza ibyaha birimo urugomo n’ubwicanyi.
Mu gusoza, ubuyobozi bwashimangiye ko buri gukora ibishoboka byose kugira ngo umutekano usesuye ugaruke mu mujyi wa Goma, bunizeza abaturage ko hari ingamba zikomeje gufatwa zo gukurikirana no guhana abashobora kuba inyuma y’ibikorwa by’urugomo.
Abaturage basabwe gukomeza gutuza, bakirinda ibikorwa byose bishobora guteza imvururu, no kugira uruhare mu kubungabunga amahoro n’umutekano wabo.






