Uvira: Imirwano Ikomeye Yongeye Kwaduka, Ingabo za Leta Zisubizwa Inyuma mu Bice Bitandukanye
Imirwano ikomeye yongeye kubura mu gitondo cyo kuri uyu munsi mu bice bitandukanye bya teritwari ya Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, aho abaturage bakomeje guhura n’ingaruka z’umutekano muke umaze igihe urangwa mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Amakuru aturuka mu baturage n’amasoko yizewe agaragaza ko iyi mirwano yabereye mu duce twa Kigolo, Kigurwe na Kabunambo, aho impande zihanganye zakoresheje intwaro ziremereye n’izoroheje, bigateza impagarara zikomeye mu baturage.
Ihuriro ry’ingabo riri ku ruhande rwa Leta ya RDC, rigizwe n’ingabo za FARDC, iz’u Burundi ndetse n’imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo, irimo n’uwa FDLR, bivugwa ko ari ryo ryatangiye ibikorwa byo kugaba ibitero ku birindiro bya AFC/M23. Icyakora, ihuriro rya AFC/M23 ryihutiye kwirwanaho, imirwano irakomera, impande zombi zirasana bikomeye.
Abaturage benshi batuye muri utu duce bahise bata ingo zabo, bahungira mu bice babona ko bifite umutekano ugereranyije, nubwo ikibazo cy’ubuhunzi gikomeje gufata indi ntera mu karere.
Amakuru atandukanye ku by’iyo mirwano aracyavuguruzanya: hari abavuga ko AFC/M23 yamaze kwigarurira uduce twose twabereyemo imirwano, mu gihe andi makuru agaragaza ko imirwano igikomeje mu buryo butaracogora. Gusa, amakuru yizewe arerekana ko ingabo ziri ku ruhande rwa Leta zasubijwe inyuma ku buryo bugaragara muri ibyo bice byose.
Ibi bitero bishya bibaye mu gihe uburasirazuba bwa RDC bukomeje kuba indiri y’amakimbirane akomeye ashingiye ku nyungu za politiki, ubukungu n’umutekano w’akarere. Ihuriro ry’ingabo za Leta (FARDC n’abafatanyabikorwa bayo) rikomeje kunengwa n’abasesenguzi bavuga ko rishingira cyane ku mitwe itandukanye idafite imiyoborere imwe ihamye, irimo na Wazalendo ndetse na FDLR, ibintu bigira ingaruka ku mikorere ihuriweho no ku cyizere mpuzamahanga.
Ku rundi ruhande, AFC/M23 igaragaza imbaraga zigaragara ku rugamba, bigashyira igitutu kuri Leta ya Kinshasa, cyane cyane mu gihe ibiganiro bya politiki bigamije amahoro bikomeje kugenda biguru ntege.
Politiki ya RDC muri iki gihe irimo guhangana n’ibibazo byinshi birimo:
Intege nke mu miyoborere y’umutekano mu burasirazuba bw’igihugu
Kunanirwa guhuza ibikorwa bya gisirikare n’ibya dipolomasi
Igitutu cy’amahanga ku bijyanye n’imikoranire n’imitwe yitwaje intwaro nka FDLR
N’ingaruka z’amatora n’imiyoborere bikomeje kugabanya ubushobozi bwa Leta bwo kwita ku kibazo cy’umutekano
Ibi byose bituma ikibazo cy’umutekano muri Kivu y’Amajyepfo gikomeza kuba urusobe rukomeye, aho igisubizo kirambye kigaragara nk’icyikiri kure mu gihe hatarabaho ubushake buhamye bwa politiki bwo kugana inzira y’ibiganiro n’ubwiyunge busesuye.
Mu gihe imirwano igikomeje mu duce twa Uvira, ubuzima bw’abaturage burushaho kujya mu kaga. Bityo, hakenewe ingamba zihuse kandi zifatika, haba mu bya gisirikare no mu bya politiki, kugira ngo amahoro arambye aboneke muri aka karere kamaze igihe karazahajwe n’intambara.





