Mu gihe Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ikomeje guhangana n’ibibazo bikomeye by’umutekano, umubano wa politiki ndetse n’ibibazo by’ubutabazi byibasiye abaturage benshi, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (Loni), António Guterres, yatangaje ku mugaragaro ishyirwaho rya Damien Mama ku mwanya w’Umuyobozi Wungirije Wihariye wa Loni muri RDC (Deputy Special Representative), ndetse anahabwa inshingano zo kuba Umuyobozi Wungirije wa MONUSCO by’agateganyo.
Mu nshingano ze nshya, Damien Mama azanaba Umuhuzabikorwa Mukuru wa Loni muri RDC (Resident Coordinator), ndetse anabe Umuhuzabikorwa w’Ibikorwa by’Ubutabazi (Humanitarian Coordinator) by’agateganyo. Izi nshingano zimushyira mu bayobozi bakuru bashinzwe guhuza ibikorwa bya Loni mu gihugu, birimo ibikorwa byo kubungabunga amahoro, iterambere, ubufasha bw’ibanze n’ubutabazi bwihutirwa.
Iri shyirwaho rije mu gihe uburasirazuba bwa RDC bukomeje kurangwa n’intambara hagati y’ingabo za Leta n’imitwe yitwaje intwaro, ibintu byatumye abaturage babarirwa muri za miliyoni bava mu byabo, mu gihe abandi benshi bakomeje guhura n’ibura ry’ibiribwa, serivisi z’ubuvuzi n’umutekano.
Damien Mama azaba afite inshingano zo gufasha ubuyobozi bwa MONUSCO gukomeza ibikorwa byo gushyigikira inzego za Leta ya RDC mu kubungabunga amahoro, kurinda abaturage, guteza imbere ituze, ndetse no guhuza ibikorwa by’ubutabazi n’iterambere bikorwa n’inzego zitandukanye za Loni.
Uyu muyobozi afite uburambe bwimbitse bwamaze imyaka irenga 25 mu Muryango w’Abibumbye. Muri icyo gihe, yakoze imirimo itandukanye ijyanye n’iterambere, imicungire y’ibibazo by’ubutabazi, ibikorwa byo kubungabunga amahoro n’ubuyobozi bw’inzego za Loni mu bihugu byinshi, birimo u Burundi, Togo, Mali, Sudani y’Epfo, Sierra Leone na Kosovo.
Mbere yo kugirwa Umuyobozi Wungirije wa MONUSCO, Damien Mama yari asanzwe ari Uhagarariye Ishami rya Loni ryita ku Iterambere (PNUD) muri RDC, umwanya yari amazeho kuva mu kwezi kwa gatatu kwa 2023. Muri uwo mwanya, yagize uruhare mu gushyigikira gahunda z’iterambere rirambye, kubaka ubushobozi bw’inzego za Leta no guteza imbere ibikorwa bifasha abaturage kwigira.
Abasesenguzi bavuga ko kuba Loni yahisemo Damien Mama muri iki gihe bishobora gufasha mu gukomeza guhuza ibikorwa by’amashami atandukanye ya Loni akorera muri RDC, cyane cyane mu gihe igihugu gikomeje guhangana n’ibibazo by’umutekano n’ibibazo by’ubutabazi bisaba ubufatanye bw’inzego mpuzamahanga.
Nubwo MONUSCO ikomeje gutegura igabanywa ry’ingabo zayo no kugenda ishyikiriza inshingano zimwe na zimwe inzego za Leta ya RDC, iryo shami rya Loni riracyafite uruhare rukomeye mu gushyigikira ibikorwa byo kurinda abasivili, gutanga ubufasha ku baturage no gufasha mu gushakira igihugu amahoro arambye.
Ishyirwaho rya Damien Mama ritegerejweho gutanga umusanzu mu kongerera imbaraga ubufatanye hagati ya Loni, Guverinoma ya RDC n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga, hagamijwe gukemura ibibazo by’umutekano, guteza imbere iterambere rirambye no gufasha abaturage bakomeje kwibasirwa n’ingaruka z’amakimbirane.




