Menya Ukuri ku Rugamba Rwabereye mu Minembwe: Uko Rwatangiye n’Uko Rwasojwe Uyu Munsi
Mu bice bitandukanye bya Minembwe, kuri uyu wa Kane habaye imirwano ikomeye hagati ya MRDP-Twirwaneho n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), rigizwe na FARDC, ingabo z’u Burundi, imitwe ya Wazalendo na FDLR.
Amakuru Minembwe Capital News yakusanyije mu masoko atandukanye yo muri ako karere avuga ko iyi mirwano yabereye mu duce twa Lundu, Kalingi na Gakenge, ikaba yatangiye mu gitondo cya kare ikomeza kugeza mu masaha y’umugoroba.
Nk’uko amakuru agera kuri Minembwe Capital News abivuga, ku rugamba rwabereye i Gakenge, ihuriro rya FARDC, ingabo z’u Burundi, Wazalendo na FDLR ryagerageje gusatira ahazwi nka Lwiko, ariko ngo ryahuye n’imirwano ikomeye ya MRDP-Twirwaneho yaribujije gukomeza imbere. Aya makuru avuga ko abo basirikare basubijwe inyuma kugeza ku dusozi two kwa Chef Rutaganda.
Mu gace ka Lundu, amakuru ahari avuga ko ingabo ziri ku ruhande rwa Leta zagerageje kugana mu cyerekezo cyo kwa Gakina, ariko nazo zikaza guhura n’imirwano ikomeye. Nk’uko aya makuru abivuga, MRDP-Twirwaneho yongeye gusubiza inyuma abo bari bahanganye, maze ku mugoroba ihuriro rya FARDC n’abo bafatanyije ibikorwa bya gisirikare risubira mu gace ka Ruhinamavi.
Naho ku rugamba rwabereye muri Kalingi, amakuru aturuka muri ako gace avuga ko FARDC yabashije kwambuka ikagera mu gice cya Gitavi. Gusa, amakuru ava mu mpande zitandukanye ntavuga rumwe ku miterere y’urwo rugamba. Hari ayemeza ko MRDP-Twirwaneho yasubije inyuma izo ngabo, mu gihe andi ahamya ko umwijima wageze impande zombi zigihanganye mu bice bya Gitavi hafi ya Banyengandji.
Kugeza igihe iyi nkuru yandikirwaga, amakuru Minembwe Capital News yari yabonye yavugaga ko agace ka Minembwe Centre kagenzurwa na MRDP-Twirwaneho, nubwo imirwano yakomeje mu bindi bice bikikije uwo mujyi.
Hari kandi amakuru avuga ko muri izi ntambara habaye igihombo gikomeye, cyane cyane ku ruhande rwa FARDC, ingabo z’u Burundi, Wazalendo na FDLR. Amakuru ava mu baturage no mu masoko ari hafi y’ahabereye imirwano avuga ko hari umubare munini w’abasirikare bo ku ruhande rwa Leta bahaguye.
Icyakora, Minembwe Capital News ntirabasha kwemeza mu buryo bwigenga imibare nyakuri y’abapfuye cyangwa abakomeretse, kuko kugeza ubu nta rwego rwigenga ruratangaza imibare yemewe y’abagizweho ingaruka n’iyi mirwano.
Imiterere y’umutekano muri Minembwe ikomeje gukurikiranwa umunota ku wundi, mu gihe impande zihanganye zikomeje ibikorwa bya gisirikare mu duce dutandukanye twa teritwari ya Fizi.






