“Umwanzi Twamukuyeho Ibikoresho Byinshi”: Umusirikare wa MRDP-Twirwaneho Yatanze Ubuhamya Bukomeye ku Mirwano ku Ndondo
Minembwe Capital News (MCN)
Minembwe Capital News (MCN) yahawe ubuhamya n’umwe mu basirikare ba MRDP-Twirwaneho uri ku rugamba mu duce twa Grupema ya Bijombo, muri Teritwari ya Uvira, Intara ya Kivu y’Amajyepfo.
Uwo musirikare yavuze ko imirwano yabaye hagati ya MRDP-Twirwaneho, ifatanyije na Alliance Fleuve Congo (AFC/M23), n’ihuriro ry’ingabo rishyigikiye Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Uyu musirikare yavuze ko uruhande bahanganye rurimo FARDC, ingabo z’u Burundi, imitwe ya Wazalendo na FDLR, ndetse n’abacanshuro avuga ko baturuka mu bihugu bitandukanye byo mu Burayi no muri Aziya.
Yabwiye MCN ko imirwano yatangiye ku Cyumweru, maze MRDP-Twirwaneho ivuga ko yigaruriye ibice bya Ruhuha, Rubarati na Marimba.
“Akazi karakozwe”
Mu buhamya bwe, uyu musirikare yavuze ko ingabo ze zakoze ibyo zari zitegerejweho, ashimangira ko uruhande bahanganye rwahuye n’igisubizo gikomeye.
Yagize ati:
«“Akazi karakozwe nk’uko byifuzwa n’uwo ari we wese ukunda Abanyamulenge n’igihugu.”»
Yakomeje agira ati:
«“Adui twaramukubise. Ata ubwenge burashyira buva no ku murongo.”»
Aya magambo yayakoresheje asobanura ko, ku ruhande rwe, ingabo bahanganye zagize igihombo gikomeye mu mirwano yabereye muri ibyo bice.
Masango isigaye hagati
Uyu musirikare yavuze ko nyuma yo gufata Ruhuha, Rubarati na Marimba, Masango ari cyo gice gikomeye asobanura ko gisigaye mu maboko y’ihuriro rishyigikiye Leta ya Kinshasa.
Yavuze ko muri Masango hari ibirindiro umunani bya FARDC n’abambari bayo, ariko ko MRDP-Twirwaneho ivuga ko izo ngabo zamaze kugerwaho n’igitutu gikomeye.
Yagize ati Masango iri hagati y’uduce twafashwe n’ingabo zayo, bityo ko mu gihe imirwano yakomeza, inzira isigaye yo guhunga yaba ari iya Rubuga gusa.
“Twarafauru cyane” — Ibikoresho bya gisirikare byarafashwe
Mu bindi yavuze ku mirwano, uyu musirikare wa MRDP-Twirwaneho yavuze ko uruhande rwe rwagize amahirwe kandi ko rwafashe ibikoresho bya gisirikare byari byasizwe n’abo bahanganye.
Yagize ati:
«“Kandi twarafauru cyane. Umwanzi twamukuyeho ibikoresho byinshi bya gisirikare.”»
Mu byo yavuze ko byafashwe harimo imbunda, amasasu menshi ndetse n’ibikoresho by’ikoranabuhanga.
Ruhuha, Rubarati na Marimba: inzira ihuza Rurambo na Ndondo
MRDP-Twirwaneho ifata ifatwa rya Ruhuha, Rubarati na Marimba nk’intambwe ikomeye mu bijyanye no kugenzura inzira z’ingenzi zo muri ako karere.
Uyu musirikare yavuze ko ibi bice biha icyizere Abanyamulenge cyo kongera kubona inzira ihuza Rurambo na Ndondo, cyane cyane mu gihe umutekano waba wongereweho ingufu.
Aka karere kandi gafite akamaro gakomeye mu migenderanire y’abantu n’ibicuruzwa, kuko inzira zaho zihuriza hamwe uduce dutandukanye two muri Uvira n’ahandi muri Kivu y’Amajyepfo.
Inzira zahise zifungurwa
Uyu musirikare yabwiye MCN ko nyuma yo gufata ibyo bice, MRDP-Twirwaneho yahise itanga amabwiriza yo kongera gufungura inzira.
Yavuze ko abantu n’ibintu byemerewe kunyura muri iyo nzira mu gitondo na nyuma ya saa sita. Yongeyeho ko mu gihe Masango yaba ifashwe, abantu bazajya banyura muri iyo nzira igihe cyose.
MRDP-Twirwaneho na AFC/M23
Uyu musirikare kandi yemeje ko mu mirwano yo gufata ibyo bice, MRDP-Twirwaneho yari kumwe na AFC/M23.
Minembwe Capital News (MCN)





